• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye, Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR

Imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye, Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR

Editorial 31 Mar 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ubwo Akanama k’Umutekano gashinzwe amahoro ku isi kateranaga, uwari uhagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika Robert Wood yamaganye imikoranire hagati y’ingabo za Congo n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gihugu gifata nk’ababarizwa mu mutwe w’iterabwoba.

Robert Wood kandi yamaganye imvugo z’urwango zikwirakwizwa n’abayobozi muri iki gihugu zigamije kwangisha abaturage u Rwanda, MONUSCO n’izindi nzego zikorera muri iki gihugu. Mu minsi yashize nibwo giverinoma ya Congo yateranye maze yemeza ku mugaragaro ko imitwe yitwaje intwaro yinjijwe mu ngabo za Leta, naho umuvugizi wicyo gihugu akaba na Minisitiri w’itangazamakuru yemereye BBC ko bafite imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro mu kurwanya M23.

Umutwe wa FDLR umaze imyaka isaga 20 ukorera ku butaka bwa Leta ya Congo Kinshasa, ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Wood yakomeje agira ati “Twongeye gusaba Guverinoma ya Congo, guharanira ko igisirikare cyayo gikora mu buryo bwa kinyamwuga, kigahagarika byihuse imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro.”

Ubu bufatanye hagati ya FARDC na FDLR si ubwa mbere buvuzwe ndetse hashize igihe kinini u Rwanda rugaragaza ko uyu mutwe wivanze n’Igisirikare cya Congo kandi ko no mu bikorwa bigamije kuruhungabanyiriza umutekano, uhabwa ubufasha na Congo.

Raporo zitandukanye z’impuguke za Loni zakunze kugaruka kuri iyi mikoranire ndetse n’amakuru y’ubutasi y’inzego z’umutekano z’u Rwanda yarabigaraje kenshi.Amakuru y’inzego z’ubutasi z’u Rwanda yerekana Umugaba w’Ingabo za FDLR, Pacifique Ntawunguka, uzwi ku izina rya Omega yagiranye ibiganiro na Guverineri wa Kivu ya Ruguru usanzwe ari n’Umusirikare Mukuru mu Ngabo za Congo, Constant Ndima Kongba.

Mu kiganiro cyo kuri telefoni ku wa 19 Kamena 2022, Omega yasabye ko abarwanyi be bishyurwa kugira ngo bakomeze akazi ko gufasha FARDC mu bice bya Rutshuru. Umubare w’amafaranga yasabaga yari 300$ kuri buri musirikare, akagenerwa abari mu mutwe wihariye wa FDLR ufatwa nk’ubarizwamo abarwanyi bakomeye witwa Commando de Recherche et d’Action en Profondeur. Uyu mutwe uyobowe na Col Ruvugayimikore Ruhinda.Nyuma y’iminsi itatu, kuko nta bwishyu bwari bwabonetse, abasirikare 45 bo muri uwo mutwe bayobowe na Lt Noheli Nyiringabo, banze kujya kurwana. Ubwo yabazwaga impamvu banze kujya ku rugamba, Lt Gen Ndima Kongba yasubije ko atari byo, ahubwo ko ari ikinyoma gisa.

Muri Mutarama, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yari yasabye Guverinoma ya Congo guhagarika imikoranire iri hagati ya FARDC na FLDR.Muri uko kwezi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, Lieutenant General Christian Tshiwewe Songesha, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro batandukanye barimo n’aba FDLR, ibera mu Mujyi wa Goma muri Serena Hotel.

Ni inama bivugwa ko yasojwe bashimangiye imikoranire mu buryo buhoraho.Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Claver Gatete, yavuze ko uko iminsi ishira ariko ibintu birushaho kudogera muri Congo ahanini biturutse ku bushake buke bw’abayobozi b’iki gihugu mu kuba bakwihutira gufata ingamba ziganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bw’igihugu. Ati “Byamaze kugaragara ko nubwo aya makimbirane akomeje kugira ingaruka mbi ku baturage b’abasivile, Guverinoma ya Congo iri kuyakoresha nk’igikoresho cya politiki mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi mbere y’uko amatora agera.”Ibi byose biri kujyana n’umugambi usanzwe wa RDC wo kugaragaza u Rwanda nk’impamvu nyamukuru y’ibibazo byose igihugu gifite, aho Gatete yavuze ko gukomeza kwitwaza u Rwanda bidakuraho ko aya makimbirane akomoka ku miyoborere mibi mu bijyanye na politiki, ubukungu, mu gisirikare no mu zindi nzego.

Yavuze kandi ko Leta ya Congo yarenze ku myanzuro yagiye ifatwa igamije kugarura amahoro, atanga urugero ku masezerano ya Luanda. Ati “Amasezerano ya Nairobi na Luanda by’umwihariko, amwe afite ingingo enye z’ingenzi, mu gihe andi afite 11. Muri yombi, ingingo ya mbere ni iyo guhagarika imirwano n’ibikorwa by’ubushotoranyi. Aho gushyira mu bikorwa aya masezerano, Guverinoma ya RDC yashyigikiye ubugizi bwa nabi binyuze mu guha rugari imvugo zibiba urwango no kwiyegereza imitwe yitwaje intwaro n’abacancuro bakarwana ku ruhande rwa RDC.”

Wood na we yasabye RDC guhagarika imvugo zibiba urwango, kandi Leta ikagira uruhare mu guhana abazihembera.Ati “Ubwo nari i Kinshasa, nasabye abayobozi ba Guverinoma ya RDC kwamagana imvugo zibiba urwango, guhana abahembera ubugizi bwa nabi, kandi ikagira uruhare mu gukosora izi mvugo zibibwa. Ubwo butumwa nongeye kubusubiramo uyu munsi.”Kuva amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo yakongera kwaduka, abavuga Ikinyarwanda baribasiwe mu buryo budasanzwe, bashinjwa kuba Abanyarwanda kugeza n’aho bamwe bishwe, bakirukanwa, abandi ibyabo bikangizwa.

Amb Gatete yavuze ko imikoranire ya FARDC na FDLR ikomeje kugira ingaruka nyinshi ku busugire bw’u Rwanda, kuko ubutaka bwarwo bwavogerewe inshuro nyinshi mu myaka ishize. Ati “Kimwe n’ibindi bihugu, u Rwanda rufite uburenganzira bwo kurinda imipaka yarwo n’abaturage ibitero byambukiranya imipaka.

2023-03-31
Editorial

IZINDI NKURU

Hatangajwe amatsinda y’uko amakipe azahura mu mikino y’irushanwa ritegura shampiyona y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basket ball

Hatangajwe amatsinda y’uko amakipe azahura mu mikino y’irushanwa ritegura shampiyona y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basket ball

Editorial 18 Apr 2021
Nyamagabe: Gitifu w’Akarere yasabwe ibisobanuro na Njyanama, ahitamo gusezera

Nyamagabe: Gitifu w’Akarere yasabwe ibisobanuro na Njyanama, ahitamo gusezera

Editorial 14 Nov 2016
Nyuma y’imyaka itatu batandukanye, umutoza Ahmed Adel yagarutse muri Musanze FC nk’umutoza mukuru

Nyuma y’imyaka itatu batandukanye, umutoza Ahmed Adel yagarutse muri Musanze FC nk’umutoza mukuru

Editorial 03 Feb 2023
RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano

RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano

Editorial 14 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu u Rwanda rwahawe kwakira Inama ya Commonwealth
UBUKUNGU

Impamvu u Rwanda rwahawe kwakira Inama ya Commonwealth

Editorial 20 Aug 2018
Abayoboke ba PL  bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa
Mu Mahanga

Abayoboke ba PL bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Editorial 16 Jul 2016
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi
Mu Rwanda

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Editorial 22 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru