• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Imbwirwaruhame y’ibanga Umwamikazi Elisabeth yavuga habayeho Intambara ya Gatatu y’Isi

Imbwirwaruhame y’ibanga Umwamikazi Elisabeth yavuga habayeho Intambara ya Gatatu y’Isi

Editorial 20 Sep 2017 Mu Mahanga

Muri iyi minsi ibikorwa by’iterabwoba n’ubushotoranyi hagati y’ibihugu by’ibihangange ku isi bimaze gufata indi ntera, bituma hari abagaragaza impungenge ko haba hatutumba umwuka w’Intambara ya Gatatu y’Isi.

-8003.jpg

Kuva mu 2011, amakimbirane yo muri Syria yafashe intera ikomeye ubwo Perezida Bashar al-Assad yavugaga ko yica abigaragambya bahirimbaniraga demokarasi, bikaza guteza umwiryane hagati y’ibihugu bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Uruhererekane rwo kutumvikana hagati y’ibihugu rwageze kuri Koreya ya Ruguru, iheruka kugerageza misile mpuzamahanga yitwa ICBM (intercontinental ballistic missile) ishobora kurasa agace ako ari ko kose ku Isi. Iki gisasu cyarashwe ku butumburuke bwa kilometero 2,802, kiba icya mbere kigeze kure mu byo iki gihugu cyagerageje.

Ingabo z’u Buyapani zatangaje ko Koreya ya Ruguru ishobora kugerageza indi misile yagera mu bihugu birimo Amerika n’u Bwongereza.

Mu gihe ku isi hakomeza kugaragara amakimbirane hagati y’ibihugu, icurwa n’igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi, hari abemeza ko bishobora gusembura indi ntambara ifatwa nk’iherezo ry’isi.

Mu myaka yo hambere, Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II yateguye imbwirwaruhame ishobora kongera kuvugwa mu gihe ibi byaramuka bibayeho n’ubwo abakunda amahoro batifuza kuzayumva mu matwi yabo.

Iyi mbwirwaruhame yanditswe nyuma y’Intambara y’Ubutita mu 1983, yagarutsweho na BBC mu 2013 ndetse abasesenguzi bagaragaza ko bimwe mu bice byayo bigifite agaciro gakomeye.

Mu magambo ayirimo, Umwamikazi Elisabeth atangira agaragaza ko kuba amahano y’intambara atarabashije kubageraho afatanyije ibyishimo n’umuryango we n’abagize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).
Iyi baruwa igaragaza Umwamikazi Elisabeth w’imyaka 91 y’amavuko ko hari ibihe bikomeye yanyuzemo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Igira iti “Iki cyago cy’intambara kiri gukwira ku isi yose gusa igihugu cyacu cy’igihangange cyiteguye neza kwikingira kikarokoka ako kaga. Sinzibagirwa agahinda nagize mu 1939 ubwo njye na murumuna wanjye twari kumwe hafi y’ishuri ry’incuke twumva amagambo nyuramatwi ya data, Umwami George VI umunsi intambara ya Kabiri y’Isi yatangiraga.”

Ikomeza igaragaza ko kuba barashoboye kwambuka ibihe byari bigoye by’umubabaro n’agahinda byaranze ikinyejana cya 20, bituma abantu bahagarara bwuma bakumva bashikamye.

Ati “Si rimwe cyangwa se kabiri natekereje ko uyu mubabaro n’aka gahinda umunsi umwe bizanyituraho ariko ibi biteye ubwoba byari bidutegereje twese. Kuba twarashoboye kugumana ubwisanzure bwacu mu bihe bibiri bibabaje bizongera bitubere imbaraga.”

Muri iyo baruwa ngo Umwamikazi Elisabeth mu gihe haba ikindi cyago cy’intambara, yagaragaza ko yatewe agahinda no kubura abakobwa, abahungu, abagabo n’abavandimwe bazize kwitangira igihugu cyabo.

Iyi mbwirwaruhame isoza igaragaza ko gufatanya mu kurwanya ikibi cyose, no gusengera igihugu n’abagabo bafite ugushaka kwiza aho baherereye hose ari byo bizubaka umusingi w’amahoro arambye.

-8004.jpg

Imbwirwaruhame y’Umwamikazi Elisabeth benshi ntibifuza kuyumva mu matwi yabo

-8005.jpg

Umwami George VI asuhuza abantu ubwo yari mu Mujyi wa Buckingham n’Ibikomangoma Elizabeth na Margaret ku munsi hibukwa igihe Intambara ya Kabiri y’Isi yarangiriyeho

-8006.jpg

Umwamikazi Elisabeth w’imyaka 91 yarokotse Intambara ya Kabiri y’Isi yose

-8007.jpg

Koreya ya Ruguru imaze iminsi igerageza intwaro za kirimbuzi

-8008.jpg

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un, akunda kwitabira uko missile zigeragezwa

2017-09-20
Editorial

IZINDI NKURU

CNLG iramagana Leta y’u Burundi ikomeje gupfobya Jenoside

CNLG iramagana Leta y’u Burundi ikomeje gupfobya Jenoside

Editorial 26 Aug 2016
Abanyeshuri barokotse Jenoside barasaba kurihirwa ‘Masters’

Abanyeshuri barokotse Jenoside barasaba kurihirwa ‘Masters’

Editorial 09 Apr 2016
APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, izahura na Red Arrows yaje itumiwe

APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, izahura na Red Arrows yaje itumiwe

Editorial 19 Jul 2024
Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe

Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe

Editorial 02 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Qatar yegukanye 60% mu mushinga wa miliyari $1.3 wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera
UBUKUNGU

Qatar yegukanye 60% mu mushinga wa miliyari $1.3 wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera

Editorial 10 Dec 2019
Uganda:  Impamvu Lt Gen Tumukunde wanga u Rwanda urunuka yambuwe abasirikare bamurindaga
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Impamvu Lt Gen Tumukunde wanga u Rwanda urunuka yambuwe abasirikare bamurindaga

Editorial 25 Feb 2020
Imodoka ya Polisi igenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga itegerejwe mu karere ka Rusizi
Mu Mahanga

Imodoka ya Polisi igenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga itegerejwe mu karere ka Rusizi

Editorial 15 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru