Muri iyi minsi ibikorwa by’iterabwoba n’ubushotoranyi hagati y’ibihugu by’ibihangange ku isi bimaze gufata indi ntera, bituma hari abagaragaza impungenge ko haba hatutumba umwuka w’Intambara ya Gatatu y’Isi.
Kuva mu 2011, amakimbirane yo muri Syria yafashe intera ikomeye ubwo Perezida Bashar al-Assad yavugaga ko yica abigaragambya bahirimbaniraga demokarasi, bikaza guteza umwiryane hagati y’ibihugu bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Uruhererekane rwo kutumvikana hagati y’ibihugu rwageze kuri Koreya ya Ruguru, iheruka kugerageza misile mpuzamahanga yitwa ICBM (intercontinental ballistic missile) ishobora kurasa agace ako ari ko kose ku Isi. Iki gisasu cyarashwe ku butumburuke bwa kilometero 2,802, kiba icya mbere kigeze kure mu byo iki gihugu cyagerageje.
Ingabo z’u Buyapani zatangaje ko Koreya ya Ruguru ishobora kugerageza indi misile yagera mu bihugu birimo Amerika n’u Bwongereza.
Mu gihe ku isi hakomeza kugaragara amakimbirane hagati y’ibihugu, icurwa n’igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi, hari abemeza ko bishobora gusembura indi ntambara ifatwa nk’iherezo ry’isi.
Mu myaka yo hambere, Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II yateguye imbwirwaruhame ishobora kongera kuvugwa mu gihe ibi byaramuka bibayeho n’ubwo abakunda amahoro batifuza kuzayumva mu matwi yabo.
Iyi mbwirwaruhame yanditswe nyuma y’Intambara y’Ubutita mu 1983, yagarutsweho na BBC mu 2013 ndetse abasesenguzi bagaragaza ko bimwe mu bice byayo bigifite agaciro gakomeye.
Mu magambo ayirimo, Umwamikazi Elisabeth atangira agaragaza ko kuba amahano y’intambara atarabashije kubageraho afatanyije ibyishimo n’umuryango we n’abagize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).
Iyi baruwa igaragaza Umwamikazi Elisabeth w’imyaka 91 y’amavuko ko hari ibihe bikomeye yanyuzemo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.
Igira iti “Iki cyago cy’intambara kiri gukwira ku isi yose gusa igihugu cyacu cy’igihangange cyiteguye neza kwikingira kikarokoka ako kaga. Sinzibagirwa agahinda nagize mu 1939 ubwo njye na murumuna wanjye twari kumwe hafi y’ishuri ry’incuke twumva amagambo nyuramatwi ya data, Umwami George VI umunsi intambara ya Kabiri y’Isi yatangiraga.”
Ikomeza igaragaza ko kuba barashoboye kwambuka ibihe byari bigoye by’umubabaro n’agahinda byaranze ikinyejana cya 20, bituma abantu bahagarara bwuma bakumva bashikamye.
Ati “Si rimwe cyangwa se kabiri natekereje ko uyu mubabaro n’aka gahinda umunsi umwe bizanyituraho ariko ibi biteye ubwoba byari bidutegereje twese. Kuba twarashoboye kugumana ubwisanzure bwacu mu bihe bibiri bibabaje bizongera bitubere imbaraga.”
Muri iyo baruwa ngo Umwamikazi Elisabeth mu gihe haba ikindi cyago cy’intambara, yagaragaza ko yatewe agahinda no kubura abakobwa, abahungu, abagabo n’abavandimwe bazize kwitangira igihugu cyabo.
Iyi mbwirwaruhame isoza igaragaza ko gufatanya mu kurwanya ikibi cyose, no gusengera igihugu n’abagabo bafite ugushaka kwiza aho baherereye hose ari byo bizubaka umusingi w’amahoro arambye.
Imbwirwaruhame y’Umwamikazi Elisabeth benshi ntibifuza kuyumva mu matwi yabo
Umwami George VI asuhuza abantu ubwo yari mu Mujyi wa Buckingham n’Ibikomangoma Elizabeth na Margaret ku munsi hibukwa igihe Intambara ya Kabiri y’Isi yarangiriyeho
Umwamikazi Elisabeth w’imyaka 91 yarokotse Intambara ya Kabiri y’Isi yose
Koreya ya Ruguru imaze iminsi igerageza intwaro za kirimbuzi
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un, akunda kwitabira uko missile zigeragezwa