Mu mwaka w’1980, Adeline Rwigara Mukangemanyi yari umutoni mu rugo kwa Perezida Juvenal Habyarimana, ababizi bavuga ko ariwe wari ufite isoko ryo guhahira urugo, amarido yo munzu, amashuka yo kuryamira n’ibindi bikoresho byo murugo kwa Perezida Habyarimana I Kanombe, harimo ndetse gukora isuku no gutegura mu nzu.
Muri iyo myaka Adeline Rwigara, yari afite inshuti z’Abasilikare bakuru mu ngabo za FAR bamufashaga kubigeraho, barimo na muramu wa Habyarimana akaba n’ Umujyanama we wihariye Col. Elie Sagatwa, na Col. Rwagafirita wari ukuriye Gendarmerie, ndetse hari nabavuga ko Rwagafirita yaba yaranabyaranye umwana wimfura n’ Adeline Rwigara. Umucuruzi Nzabarinda Xavier bivugwa ko ariwe watwaraga Adeline Rwigara mu modoka ye amujyana anamuvana kwa Col. Sagatwa i Masaka. Undi uvugwa kuba inshuti ya Adeline ni Nduwayezu wari ushinzwe iperereza muri leta ya Habyarimana.
Adeline yategekaga Rwigara Assinapol mu rugo no mu bucuruzi yishingikirije ko aziranye cyangwa ari inshuti y’abasirikare bakuru n’abandi bacuruzi bakomeye nka Nzabarinda Xavier wari ukomeye muri MRND na Musabe Pasteur wayoboraga BACAR. Adeline yategetse Rwigara gukorana ubucuruzi n’abasirikare nka Rwagafirita kuko ngo yari yarabimusabye ko yabwira umugabo we bagafatanya mu bucuruzi. Abasirikare n’interahamwe zikomeye kandi bivugwa ko aribo bafashaga Rwigara gukora forode babisabwe na Adeline.
Kubera Adeline yari umutoni muri leta ya Habyarimana byatumye umugabo we Rwigara akorana ubucuruzi na leta dore ko yanateraga inkunga amasiganwa y’amagare (Tour du Rwanda).