• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Imibereho myiza n’iterambere bishingira ku mutekano – Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro

Imibereho myiza n’iterambere bishingira ku mutekano – Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro

Editorial 01 Mar 2016 Mu Mahanga

​Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne yabwiye abatuye mu kagari ka Nyakabanda, ho mu murenge wa Niboyi bagera kuri 700 ko iterambere n’imibereho myiza bishingira ku mutekano urambye, maze abasaba kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.

Ibi yabibabwiye ku itariki 27 Gashyantare mu nama yagiranye na bo, akaba yari hamwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Nkeramugaba Sano.

Dr Nyirahabimana yababwiye ati:”Mugomba kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kandi mugaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’umuntu wabikoze cyangwa ufite imigambi yo kubikora.”

SP Nkeramugaba yasobanuriye abitabiriye iyo nama uko icuruzwa ry’abantu rikorwa, kandi abaha ubumenyi ku bwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka mbi zabyo.

Yababwiye ko abakora ubucuruzi bw’abantu bigaragaza nk’abanyampuhwe bagamije gufasha abo baba bashaka kujya gucuruza, ariko ko ibigaragara nko kugira neza biba byihishe inyuma imigambi mibisha.

Yagize ati:”Bene abo bantu bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha cyangwa bakabashakira imirimo n’amashuri byiza mu mahanga.”

SP Nkeramugaba yakomeje abasobanurira ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose, hanyuma bakabakoresha imirimo y’agahato kandi y’ingufu kandi nta gihembo.

Yabwiye urubyiruko rwari muri iyo nama ati:”Nihagira umuntu ubizeza bene ibyo bitangaza; muzahite mubimenyesha Polisi y’u Rwanda kuko nta kindi azaba agamije uretse kujya kubacuruza.”

Yabwiye kandi abari aho kwirinda ibiyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga, ndetse n’ibindi, kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abantu babinywa, ababicuruza, ndetse n’ababitunda.

SP Nkeramugaba yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yababwiye ati:”Gutangira amakuru ku gihe ni ingenzi kuko bituma ibyaha bikumirwa, kandi bituma ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora bafatwa.”
Yababwiye kandi gushyigikira irondo ry’umwuga kugira ngo barusheho kurwanya ubujura bw’uburyo bwose.

RNP

2016-03-01
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina

U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina

Editorial 21 Sep 2021
Soma Useke

Soma Useke

Editorial 04 Oct 2016
Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo

Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo

Editorial 13 May 2016
Umujyi wa Kigali wateguye umuganda udasanzwe

Umujyi wa Kigali wateguye umuganda udasanzwe

Editorial 13 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Urukiko muri Zimbabwe  rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka
Mu Rwanda

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka

Editorial 09 Feb 2017
Impamvu umuririmbyi GABY KAMANZI  yangiwe gukandagiza  ikirenge  k’ubutaka bw’Amerika agasubizwa i Kigali
IMIKINO

Impamvu umuririmbyi GABY KAMANZI yangiwe gukandagiza ikirenge k’ubutaka bw’Amerika agasubizwa i Kigali

Editorial 08 Aug 2016
FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022
Amakuru

FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022

Editorial 08 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru