• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Imicungire yihariye y’umutekano wa Perezida w’u Bushinwa witegura gusura u Rwanda

Imicungire yihariye y’umutekano wa Perezida w’u Bushinwa witegura gusura u Rwanda

Editorial 16 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping w’imyaka 65, ni umwe mu bashyitsi bakomeye bategerejwe mu Rwanda muri uku kwezi, aho tariki ya 22 na 23 Nyakanga 2018 azaba ari mu rw’imisozi igihumbi mu ruzinduko ruzashimangira imikoranire y’ibihugu byombi hasinywa amasezerano y’ubufatanye atandukanye.

Jinping ni umwe mu bantu bakomeye cyane kuri iyi si bayobora igihugu cy’igihangange mu bukungu kandi gifite ijambo ku ruhando mpuzamahanga, ku buryo abatari bake bakomeje kwibaza ku mutekano we cyane cyane igihe yasuye igihugu runaka.

Umutekano we urindwa n’umutwe udasanzwe

Umutekano wa Jinping, urindwa n’umutwe witwa ‘Central Security Bureau’, ugizwe n’abasore n’inkumi b’inkorokoro bivugwa ko bari hagati y’ibihumbi bine n’umunani bahawe imyitozo kabuhariwe n’intwaro zikomeye bibashoboza kurinda abanyacyubahiro batandukanye mu Bushinwa.

By’umwihariko uyu mutwe washinzwe mu 1949, ufite inshingano zo kubungabunga umutekano wa Perezida, Abakuru b’Ingabo n’Abayobozi b’inzego zo hejuru mu Ishyaka rya Gikomunisiti ry’Abashinwa.

Central Security Bureau ifite icyicaro ahitwa Zongnanhai rwagati mu Murwa Mukuru Beijing, kuri ubu uyoborwa na Lt. Gen. Wang Shaojun, akaba inshuti magara ya Xi Jinping. Uyu mutwe uretse kurinda abaperezida barindwi bamaze kuyobora u Bushinwa, wigeze no kugira uruhare mu guhagarika akavuyo kigeze kwaduka muri iki gihugu kiswe ‘Cultural Revolution’ mu 1969.

Wanaburijemo kandi ihirikwa ry’ubutegetsi ryigeze gutegurwa na Marshal Ye Jianying muri Nzeri 1976.

Ku ikubitiro uyu mutwe ushingwa, byari nk’ihame ko uwinjiramo agomba kuba yarasoje Kaminuza ndetse akongeraho n’ubundi bumenyi butandukanye, mu gihe igisirikare gisanzwe cy’u Bushinwa cyari kigizwe n’abarenga kimwe cya kabiri batazi gusoma no kwandika.

Uyu mutwe wakunze kugirwa ibanga kugeza mu 1976 ubwo wakomorerwaga kujya witabira imyiyerekano nk’abandi basirikare basanzwe. Kuri ubu bivugwa ko Central Security Bureau ifite abasirikare basaga ibihumbi umunani bagabanije mu matsinda arindwi, aho buri tsinda rifite agace k’umurwa mukuru Beijing rishinzwe kurinda by’umwihariko ndetse no mu nkengero zawo.

Central Security Bureau ifite abasirikare bahora baryamiye amajanja no gutabara aho rukomeye, ni nabo barinda inzu zikomeye z’ubutegetsi. Ifite kandi ibindi birindiro bibiri muri Beijing byibanda ku nganda zikorerwamo ibikoresho hafi ya byose bikenerwa n’abayobozi bakuru b’u Bushinwa, zicunga ko bikoranwa ubwitonzi n’ubushishozi. Ibyo birimo ibiribwa, imyambaro n’ibindi by’ingenzi.

Ni umutwe witwaza Imbunda zo mu bwoko bwa Pistols zizwi nka Taurus PT 709 u Bushinwa bugura muri Brésil, unifashisha kandi imbunda ziringaniye za Machine-gun zizwi nka Norinco 05 zikorerwa iwabo.

Umutekano wa Xi Jinping hanze n’imbere mu gihugu

Mu ngendo Jinping yakoreye mu Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa, byagaragaye ko umutekano we ucungwa mu buryo buhanitse bitandukanye n’uko bikorwa ku bandi bagenderera ibi bihugu.

Nko mu 2015, ubwo Jinping yari mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori byo gusangira ku meza na Barack Obama, abari aho batunguwe no kumva ku nyandiko z’ubutumire hasomwamo uwiswe Jenerali Wang Shaojun, Umuyobozi wa Central Security Bureau utari uzwi mu ruhando mpuzamahanga.

Ni ibintu bitari bisanzwe ko umurinzi mukuru wa Perezida ahabwa icyubahiro kireshya n’icya Perezida, cyane ko atari na kenshi bene aba bategetsi basohokana icya rimwe mu gihugu n’abo bashinzwe kurinda.

Mu gihe Jinping yasuraga Hong Kong hagati ya 29 Kamena n’iya 01 Nyakanga 2016, yateguriwe uburinzi budasanzwe bwari bugizwe n’itsinda ry’abasirikare kabuhariwe 11.000, bangana na kimwe cya gatatu cy’igipolisi cya Hong Kong, ibintu bitigeze bibaho ku bandi bakuru b’ibihugu basuye Hong Kong.

Ikindi cyavuzwe cyane ni muri Gashyantare 2017, ubwo Perezida wa Amerika Donald Trump yari mu ruzinduko mu Bushinwa. Abasirikare ba Central Security Bureau ndetse n’aba US Secret Service barinda Trump, bari bagiye gukozanyaho habura gato, ubwo abarinda Jinping bashakaga gusaka amasakoshi atwarwamwo amabanga y’intwaro za kirimbuzi za Amerika.

Mu mateka ya Amerika n’abarinda Perezida wayo, ngo kirazira kikaziririzwa ko hari umuntu ukoza ikiganza kuri aya masakoshi kuko yaba akoze ku mutima n’umutekano bya Amerika, ni nako kandi hatekerezwaga ko u Bushinwa bwaba bushaka gukopera intwaro kirimbuzi z’icyo gihugu.

Mu gihe bari bakizurungutana, umwe mu bari bashinzwe ibikorwa muri White House yarahagobotse, intugunda zirangira gutyo, mu gihe aba basirikare b’imitwe yombi bendaga gufatana mu mashati. Nyuma u Bushinwa bwaje gusaba imbabazi Amerika.

Perezida w’u Bushinwa arindwa n’abasore baba baryamiye amajanja aho ari hose

Uyu muyobozi yigeze guca agahigo ko kurindwa n’abasirikare barenga ibihumbi 11 ubwo yari mu ruzinduko muri Hong Kong

Umutekano wa Jinping, urindwa n’umutwe witwa ‘Central Security Bureau’, ugizwe n’abasore n’inkumi b’inkorokoro bivugwa ko bari hagati y’ibihumbi bine n’umunani

Central Security Bureau irinda Jinping ifite abasirikare bahora baryamiye amajanja no gutabara aho rukomeye, ni nabo barinda inzu zikomeye z’ubutegetsi

2018-07-16
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Editorial 03 Dec 2019
Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Editorial 11 Jul 2024
Hahishuwe Impamvu yisezererwa rya IGP Kale Kayihura

Hahishuwe Impamvu yisezererwa rya IGP Kale Kayihura

Editorial 05 Mar 2018
U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

Editorial 21 Sep 2023

2 Ibitekerezo

  1. Shimon
    July 16, 20189:10 am -

    Ayi wee, bazakwirwa hehe? Murubaka andi mahoteri rero!

    Subiza
  2. MAOMBI jOHN
    July 16, 201812:50 pm -

    KAGAMA UMU FRAMACON SATANISTE AKORANA NIMBARAGA ZUMWIJIMA YASHOWEMWO NA TONNY BLAIR( NTIBIBATUNGURE NTA KINTU GIKORERWA MUNSI YIJURU KITAMENYEKANA) ARI KWISEMBA KUBANDI BA SATSANISTES NKAWE ARIKO BAMENYEKO AMAHEREZO YABAKOZI BA SATANI RUSUFERU ARI MABI, BAKANGWA NAMAZU, IMIHANDA BYAMARASO YINZIRAKARENGANE ARIKO IMINSI YABO YANYUMA IRARURA KURUSHA KININI IVURA MALARIA, POLE SANA!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge
HIRYA NO HINO

Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge

Editorial 11 Apr 2019
Ishingwa rya CDR, Hutu Power n’igurwa rya toni 581 z’imihoro yakoreshejwe muri Jenoside
POLITIKI

Ishingwa rya CDR, Hutu Power n’igurwa rya toni 581 z’imihoro yakoreshejwe muri Jenoside

Editorial 25 Feb 2020
Perezida Kagame yasabye za guverinoma kongera ubushake mu gushora imari mu by’ubuzima
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasabye za guverinoma kongera ubushake mu gushora imari mu by’ubuzima

Editorial 10 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru