• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Imikino ya CECAFA y’Abagore yagombaga kubera i Kigali yasubitswe

Imikino ya CECAFA y’Abagore yagombaga kubera i Kigali yasubitswe

Editorial 08 May 2018 IMIKINO

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryatangaje ko u Rwanda rutacyakiriye Irushanwa rihuza amakipe y’Ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (CECAFA) mu bagore kubera ikibazo cy’amafaranga yo kuritegura ataroherejwe.

CECAFA y’Abagore ya 2018 yagombaga kubera i Kigali kuva ku wa 12 kugeza ku wa 22 Gicurasi 2018, yasubitswe habura iminsi ine ngo irushanwa ritangire.

Icyemezo cyo kwimura igihe irushanwa ryagombaga kubera cyafashwe na Ferwafa kuri uyu wa 8 Gicurasi 2018. Mu itangazo yasohoye ibinyujije ku rubuga rwayo. Yavuze ko icyemezo cyo kutakira CECAFA y’Abagore cyafashwe kuko abaritegura hari ibyo batubahirije mu masezerano bagiranye mu kwezi gushize.

Umuvugizi wa Ferwafa, Bonnie Mugabe, yatangarije IGIHE ati “Gusubika irushanwa byatewe no kuba hari ibyo CECAFA itubahirije kandi twari twumvikanye.”

CECAFA yari yemereye u Rwanda agera ku bihumbi 300 by’amadolari ya Amerika, akabakaba miliyoni 260 mu mafaranga y’u Rwanda, yo gukoresha mu bijyanye n’imyiteguro.

Ferwafa yahamagaye mu bunyamabanga bwa CECAFA isaba guhabwa amafaranga yo gutegura irushanwa ariko nta cyakozwe kugeza ubwo icyemezo cyo kutaryakira gitangajwe.

Ferwafa izafata icyemezo cyo kwakira irushanwa mu gihe izaba yabonye amafaranga avuye muri CECAFA ndetse impande zombi zizicara zifate umwanzuro w’amatariki rigomba kuberaho.

Ikipe y’Igihugu y’Abagore yari imaze icyumweru mu mwiherero ariko biteganyijwe ko izahita iwuvamo abakinnyi bari bahamagawe na Kayiranga Jean Baptiste bagasubira mu makipe yabo kuko Shampiyona izahita ikomeza.

Ibihugu umunani nibyo byari byemeje ko bizitabira iri rushanwa ryagombaga kubera mu Rwanda.

2018-05-08
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mikino y’umunsi wa 12 ya shampiyona y’u Rwanda, As Kigali yatsinzwe na Rutsiro FC, Rayon Sports inganya na Musanze FC

Mu mikino y’umunsi wa 12 ya shampiyona y’u Rwanda, As Kigali yatsinzwe na Rutsiro FC, Rayon Sports inganya na Musanze FC

Editorial 16 Jan 2022
Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Editorial 01 Mar 2025
Brazil irakicaye ku mwanya wa mbere mu kuyobora urutonde rw’amakipe y’ibihugu rushyirwaho na FIFA, u Rwanda ruri ku mwanya wa 137 ku Isi na 40 muri Afurika

Brazil irakicaye ku mwanya wa mbere mu kuyobora urutonde rw’amakipe y’ibihugu rushyirwaho na FIFA, u Rwanda ruri ku mwanya wa 137 ku Isi na 40 muri Afurika

Editorial 06 Oct 2022
Umutoza wari uwa Rayon Sport yerekeje muri Kenya

Umutoza wari uwa Rayon Sport yerekeje muri Kenya

Editorial 25 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ijambo rya Louise Mushikiwabo Umunyamabanga mukuru wa OIF [ VIDEO ]
INKURU NYAMUKURU

Ijambo rya Louise Mushikiwabo Umunyamabanga mukuru wa OIF [ VIDEO ]

Editorial 12 Oct 2018
Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu
INKURU NYAMUKURU

Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu

Editorial 11 Jul 2018
Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo
Amakuru

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Editorial 11 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru