Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryatangaje ko u Rwanda rutacyakiriye Irushanwa rihuza amakipe y’Ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (CECAFA) mu bagore kubera ikibazo cy’amafaranga yo kuritegura ataroherejwe.
CECAFA y’Abagore ya 2018 yagombaga kubera i Kigali kuva ku wa 12 kugeza ku wa 22 Gicurasi 2018, yasubitswe habura iminsi ine ngo irushanwa ritangire.
Icyemezo cyo kwimura igihe irushanwa ryagombaga kubera cyafashwe na Ferwafa kuri uyu wa 8 Gicurasi 2018. Mu itangazo yasohoye ibinyujije ku rubuga rwayo. Yavuze ko icyemezo cyo kutakira CECAFA y’Abagore cyafashwe kuko abaritegura hari ibyo batubahirije mu masezerano bagiranye mu kwezi gushize.
Umuvugizi wa Ferwafa, Bonnie Mugabe, yatangarije IGIHE ati “Gusubika irushanwa byatewe no kuba hari ibyo CECAFA itubahirije kandi twari twumvikanye.”
CECAFA yari yemereye u Rwanda agera ku bihumbi 300 by’amadolari ya Amerika, akabakaba miliyoni 260 mu mafaranga y’u Rwanda, yo gukoresha mu bijyanye n’imyiteguro.
Ferwafa yahamagaye mu bunyamabanga bwa CECAFA isaba guhabwa amafaranga yo gutegura irushanwa ariko nta cyakozwe kugeza ubwo icyemezo cyo kutaryakira gitangajwe.
Ferwafa izafata icyemezo cyo kwakira irushanwa mu gihe izaba yabonye amafaranga avuye muri CECAFA ndetse impande zombi zizicara zifate umwanzuro w’amatariki rigomba kuberaho.
Ikipe y’Igihugu y’Abagore yari imaze icyumweru mu mwiherero ariko biteganyijwe ko izahita iwuvamo abakinnyi bari bahamagawe na Kayiranga Jean Baptiste bagasubira mu makipe yabo kuko Shampiyona izahita ikomeza.
Ibihugu umunani nibyo byari byemeje ko bizitabira iri rushanwa ryagombaga kubera mu Rwanda.