• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Imikino yo kwishyura igiye gukinwa muri Shampiyona y’u Rwanda – Uko amakipe yiyubatse muri Mutarama 2025

Imikino yo kwishyura igiye gukinwa muri Shampiyona y’u Rwanda – Uko amakipe yiyubatse muri Mutarama 2025

Ubwanditsi 05 Feb 2025 Amakuru, IMIKINO

Guhera kuri uyu wa Kane, haratangira imikino yo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda nyuma yaho imikino ibanza yarangiranye n’umwaka wa 2024.

Muri uko gusozwa kw’igice kibanza cya shampiyona amakipe aba yemerewe kugura ndetse no kugurisha aabakinnyi nk’uko impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku Isi ibiteganya.

Muri icyo gihe cyo kwiyubaka kw’Amakipe ya hano mu gihugu, amakipe atandukanye yinjije abakinnyi ngo babafashe muri iki gice cy’imikimo yo kwishyura.

Muri iyi nkuru, turagaruka ku bakinnyi bagiye bajya mu makipe akina ikiciro cya mbere ndetse n’abagiye barekurwa.

Rayon Sports

Ku munsi wa nyuma wo kugura abakinnyi, ikipe ya Rayon Sports yerekanye rutahizamu mushya Abeddy Biramahire wakiniraga Clube Ferroviário de Nampul yo muri Mozambique, Umunya-Cameroun Assana Nah Innocent n’Umunya-Mali Souleymane Daffé ukina hagati yugarira, wakiniraga Provenance de Salitas yo muri Burkina Faso.

Yasinyishije kandi rutahizamu Jaló Adulai wo muri Guinée-Bissau wakiniraga Benifica Sporting Clube de Bissau y’iwabo, wahawe amasezerano y’umwaka umwe n’igice.

Nubwo yasinyishije bane, Rayon Sports yarekuye rutahizamu Rudasingwa Prince wagiye muri AS Kigali na myugariro w’ibumoso, Ishimwe Ganijuru Elie watijwe muri Vision FC.

APR FC

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yiyubatse ihereye kubakinnyi bakomoka muri Uganda, yaguze

abakinnyi babiri ari bo Denis Omedi na Hakim Kiwanuka, nyuma yongeraho n’undi rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara wo muri Burkina Faso.

APR FC kandi, yongeye kugirira icyizere Umurundi Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’, wari warasezerewe, kugira ngo agaruke azayifashe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.

APR FC kandi yarekuye Abanya-Nigeria Nwobodo Johnson Chidiebere na Godwin Odibo, ndetse yatije Kategaya Elie muri Vision FC na Ishimwe Jean-René muri Marines FC kugira ngo barusheho kubona umwanya wo gukina.

AS KIGALI

Ikipe y’abanyamujyi yo yasinyishije Haruna Niyonzima wananiwe kumvikana na Rayon Sports mu ntangiriro z’umwaka w’imikino.

Si uyu mukinnyi gusa, ahubwo iyi kipe yongeyemo abandi babiri bakomoka i Burundi, ari bo Nibikora Arthur na Jospin Nshimirimana wasinyishijwe na Kiyovu Sports ariko akayivamo adakinnye kubera ibihano yafatiwe na FIFA.

Ku munsi wa nyuma w’igura n’igurisha, iyi kipe yabashije kubona Rudasingwa Prince wari umaze iminsi adakina muri Rayon Sports kubera imvune.

POLICE FC

Police FC ntabwo yaguze abakinnyi benshi kuko yinjijemo rutahizamu ukina anyuze mu mpande, Byiringiro Lague, imukuye mu myanya y’intoki y’abayobozi ba Rayon Sports.

KIYOVU SC

Ikipe y’Urucaca ntabwo yaguze abakinnyi bigendanye n’ibihano yafatiwe na FIFA, icyo yari yemerewe kwari ugutira abakinnyi mu makipe atandukanye.

Kiyovu SC yatijwe na Intare FC yo mu Cyiciro cya Kabiri Niyo David na Shema Thierry bakina hagati mu kibuga, Uwineza René usatira aca mu mpande ndetse na Dusengumuremyi Bertrand ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

Aba bakinnyi biyongera kuri Tabou Tegra Crespo bari basanganywe mu ikipe y’Abato.

Mukura vs

Mukura VS yo mu Karere ka Huye yarangije imikino ibanza itsindira Rayon Sports kuri Stade y’Akarere ka Huye, ibona bidahagije ikomeza gushaka abakinnyi bayifasha kurushaho.

Yahaye ikaze Destin Exaucé Malanda wari utandukanye n’Amagaju FC na Ayilara Samson Oladosu wakiniraga Setraco FC yo muri Ghana.

Amagaju FC yo mu Karere ka Nyamagabe kandi, na yo ntabwo yatanzwe ahubwo yerekeje hanze y’u Rwanda ikurayo Bosuandole Bokwala, Kwadravelle Innocent, Wesunga Nasuru, Kasereka Musayi bo muri RDC na Twizeyimana Innocent.

Undi wasinyiye iyi kipe ni Umunye-Congo Kasereka Musayi Agir wakinaga muri AS Nyuki.

Rutsiro FC yerekeje ku isoko ry’abakinnyi ibenguka Ndusha Shabani Musa wakiniraga Al Massafi yo muri Iraq na Sanga Balende wo muri RDC ukina asatira izamu anyuze mu mpande.

Ngendahimana Eric wakiniraga AS Kigali na Dushimimana Eric wari muri La Jeunesse, bahawe ikaze muri Bugesera FC, bakurikirwa na Habineza François waguzwe n’iyi kipe nk’umunyezamu mushya imukuye muri Etoile de l’Est.

Muhazi United FC yo mu Ntara y’Iburasirazuba yungutse rutahizamu mushya yaguze muri Ghana, Joseph Otu, uzafasha iyi kipe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.

Yaje ahasanga mwenewabo Emmanuel Boahen, Umurundi Shaka Tresor n’Umunye-Congo Potty Mosimango Fiston.

Ku munsi wa nyuma wo kugura abakinnyi, Musanze FC yasinyishije Owusu Osei, Batte Sheif na Rashid Mchelenga.

Marine FC yatijwe Ishimwe Jean René wari muri APR FC mu gihe cy’amezi atandatu asigaye ngo uyu mwaka w’imikino urangire.

2025-02-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Manishimwe Djabel akomereje akazi mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri avuye mu cya mbere muri Iraq

Manishimwe Djabel akomereje akazi mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri avuye mu cya mbere muri Iraq

Ubwanditsi 29 Aug 2024
Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza

Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza

Ubwanditsi 24 Aug 2023
Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe

Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe

Ubwanditsi 30 Dec 2021
APR FC yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 isezereye Marine FC ku giteranyo cy’ibitego 6-3

APR FC yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 isezereye Marine FC ku giteranyo cy’ibitego 6-3

Ubwanditsi 26 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagaragaje ko ibisubizo by’Abanyafurika bitagomba gushakirwa ahandi ngo babiturwe hejuru
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko ibisubizo by’Abanyafurika bitagomba gushakirwa ahandi ngo babiturwe hejuru

Ubwanditsi 24 Jan 2018
U Rwanda rwahakanye ibyo gushyirwaho igitutu ku kibazo cy’abimukira bo muri Israel
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwahakanye ibyo gushyirwaho igitutu ku kibazo cy’abimukira bo muri Israel

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Iyicwa rya Hafsa Mossi rikomeje gushyira Leta y’u Burundi mu bibazo kubera uruhare barugizemo
Mu Rwanda

Iyicwa rya Hafsa Mossi rikomeje gushyira Leta y’u Burundi mu bibazo kubera uruhare barugizemo

Ubwanditsi 18 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru