• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kamonyi: CPCs bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano

Kamonyi: CPCs bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano

Ubwanditsi 14 Mar 2016 Mu Mahanga

Mu nama yahuje ba CPCs 145 bakorera mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi mu mpera z’iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere yabakanguriye gukomeza ingamba zo kwicungira umutekano bakumira banarwanya ibyaha aho batuye.

Muri iyo nama, umupolisi ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage hagamijwe kwicungira umutekano wo gukumira no kurwanya ibyaha muri ako karere, Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, yabibukije ko buri gihe bagomba kureba ushobora kubahungabanyiriza umutekano bakamushyikiriza inzego zibishinzwe.

Akaba yaragize ati:”Mufite uruhare rukomeye mu micungire y’umutekano aho mutuye, niyo mpamvu duhora tubibutsa gutangira amakuru ku gihe no gukangurira abaturanyi banyu gutanga amakuru y’icyabahungabanyiriza umutekano.”

IP Niyonagira yabakanguriye kandi gukora kinyamwuga no kuba intangarugero aho batuye kugirango bakomeze kwicungira umutekano bityo bagere ku iterambere rirambye.

Akaba yaragize ati:”Mugomba kuba intangarugero mu baturanyi banyu, niyo mpamvu mugomba kwirinda ubusinzi, kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano n’ibindi bikorwa byahungabanya umutekano, mukitabira umurimo mugatera imbere n’imiryango yanyu ndetse n’Igihugu.”

Yasoje abakangurira kujya batanga amakuru y’imiryango ibanye nabi kugirango igirwe inama, ejo ayo makimbirane atazabaviramo gutemana cyangwa kwicana nk’uko hari aho byagiye bigaragara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka Mazimpaka Epimaque wari witabiriye iyo nama, yashimiye Polisi inama idashwema guha abaturage, anabasaba gushyira mu bikorwa impanuro bahawe na Polisi y’u Rwanda.

Nyuma y’inama, ukuriye CPCs muri uwo murenge Nyandwi Jean Paul nawe yashimye Polisi muri aya magambo:”Turashimira impanuro Polisi yacu ihora iduha kandi iyi nama yari ingenzi kuko iduhwituriye kwita ku nshingano zacu”.

RNP

2016-03-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Esipanye ibitego 2-1

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Esipanye ibitego 2-1

Ubwanditsi 11 Oct 2021
U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi 2022

U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi 2022

Ubwanditsi 10 Oct 2021
Ingabo z’u Rwanda ziri mu mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafrika  zikomeje kuvugwa imyato

Ingabo z’u Rwanda ziri mu mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafrika  zikomeje kuvugwa imyato

Ubwanditsi 22 Mar 2021
Polisi irihanangiriza abakoresha “Banque Lambert” kuyireka kuko itemewe n’amategeko

Polisi irihanangiriza abakoresha “Banque Lambert” kuyireka kuko itemewe n’amategeko

Ubwanditsi 18 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega
Amakuru

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

Ubwanditsi 20 Sep 2023
Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo
Amakuru

Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo

Ubwanditsi 28 Feb 2023
#RPF30: Abarenga igihumbi bitabiriye  inama Mpuzamahanga ku kwibohora
INKURU NYAMUKURU

#RPF30: Abarenga igihumbi bitabiriye inama Mpuzamahanga ku kwibohora

Ubwanditsi 12 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru