Nyuma y’aho Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi agiriye urugendo mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bw’icyo gihugu, imitwe yitwaje intwaro iri mu mashyamba cyane cyane ya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, yatangiye kubura epfo na ruguru, kuko Perezida Tshisekedi yahaye isezerano abaturage bo muri turiya duce ko iminsi y’abahungabanya umutekano ibaze. Ibi binakubiye mu myanzuro y’inama Perezida wa RDC aherutse kugirana na bagenzi be, Paul Kagame w’uRwanda, Yoweri K. Museveni wa Ugana na Joao Lorenço wa Angola, biyemeje ubufatanye mu kurandura burundu imitwe y’iterabwoba imaze igihe iyogoza uburasirazuba bwa Kongo.
Umwe muri iyo mitwe inahamaze imyaka isaga 25, yica abaturage b’inzirakarenga, isahura, ifata abagore ku ngufu, ni FDLR yiganjemo abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyifuzo cyo guhashya burundu abo bagizi ba nabi cyatangiye kugira umusaruro, kuko mu mpera z’icyumweru gishize ingabo za Kongo, FARDC zacanye umuriro kuri FDLR mu mirwano yabereye ahitwa Bukombo , muri Teritwari ya Rutshuru, benshi mu barwanyi bayo bahasiga ubuzima, abandi bafatwa mpiri,barimo n’ufite ipeti rya ofisiye.
Si ubwa mbere ariko FARDC yibutsa FDLR ko iminsi yayo ibarirwa ku mitwe y’intoki, kuko kuva Perezida Tshisekedi yatorerwa kuba Perezida wa Kongo, nta munsi wira izo nzererezi zidapfushije abantu benshi, abandi batabarika bagatabwa muri yombi. Mu bari barigize ingunge ariko bikaza kurangira bahasize agatwe, harimo General Sylvestre Mudacumura wategekaga FDLR. Ibihumbi n’ibihumbi byahise byiyemeza gutaha mu Rwanda, kuko babonaga ko bishoye mu ntambara batazatsinda. Abatashye ku neza bashubijwe mu buzima busanzwe bamaze guhugurwa ku burere mboneragihugu, naho abafatiwe mu bikorwa by’iterabwoba bashyikirizwa ubutabera.
Ntibiramenyekana niba abafatiwe mu mirwano yo mu cyumweru gishize nabo bazazanwa mu Rwanda, ariko birashoboka cyane kuko ubutegetsi buriho muri RDC bwiyemeje kuvugurura umubano w’’icyo gihugu n’u Rwanda.
Abasesenguzi barahamya ko aka FDLR n’izindi nzerezi kaba kagiye gushoboka, dore ko Perezida Tshisekedi yiyemeje no gushyira ibiro bye I Goma n’umutwe ukomeye wa gisirikari, kugirango we ubwe yikurikiranire hafi ibikorwa byo kugarura umutekano mu karere.