• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Imitungo y’abo kwa Rwigara ishobora gutangira gutezwa cyamunara

Imitungo y’abo kwa Rwigara ishobora gutangira gutezwa cyamunara

Editorial 13 Nov 2017 UBUKUNGU

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), cyatangaje ko umuryango wa Assinapol Rwigara mu gihe waba udatangiye kwishyura ibirarane by’imisoro ukibereyemo, nyuma ya Ugushyingo uyu mwaka, imitungo yawo izatangira gutezwa cyamunara.

Umuryango wa Rwigara urimo ibirarane by’imisoro bya miliyari esheshatu z’amanyarwanda byo guhera mu mwaka wa 2012 nkuko RRA ibitangaza.

Mu iburanisha ryo kuwa kuwa 16 Ukwakira 2017, Anne Rwigara, ari na we ushinzwe ubucuruzi bw’umuryango wa Rwigara, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yagiranye ibiganiro na RRA ikamusaba kwishyura mu gihe kitarenze umwaka.

Yavuze ko RRA yamwishyuzaga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda ku ruganda rwabo ku buryo icyo kigo cyanarufunze kubera imisoro, bamusaba gusinya ko yayishyura mu mezi 12 ngo barufungure, ibintu yavugaga ko yasanze bimuremereye.

Umuyobozi Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uwo muryango utaratangira kwishyura, bityo ko uku kwezi nikurangira batarishyura bazateza imitungo yabo cyamunara.

Yagize ati “‘Nibatishyura tuzabiteza […] turacyareba inzira (procedures) bizakorwamo.”

Tusabe yakomeje avuga ko nibateza cyamunara, bazagurisha igishobora kuvamo ubwishyu cyose.

Anne Rwigara uri mu butabera hamwe n’abo mu muryango we ku byaha birimo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, yabwiye Urukiko ko RRA yabaye ibafungiye uruganda rw’itabi ngo babanze bishyure ayo mafaranga y’imisoro, agaragaza ko bibagoye kuko arirwo bakuragamo amafaranga.

Gusa Umuyobozi Mukuru wa RRA, Tusabe, yatangaje ko uruganda rw’abo rutigeze rufungwa. Ati “Uruganda se twigeze turufunga ahubwo, twe dushinzwe gushyigikira ubucuruzi urumva twajya gufunga ubucuruzi? Ntabwo twigeze dufunga uruganda rwose, n’ubu bashaka baza bagakora ntawababujije.”

Anne Rwigara aherutse gufungurwa by’agateganyo n’urukiko ku cyaha yari akurikiranyweho cyo guteza imvururu muri rubanda. Tusabe yavuze ko Anne nyuma yo kurekurwa atigeze abegera ngo baganire ku buryo iyo misoro yakwishyurwa.

Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko hari n’amabanki uyu muryango wari ubereyemo imyenda ari guteganya guteza cyamunara ingwate bagiye bayaha.

Itegeko rigenga imitunganyirize y’isoresha, riteganya ko umusoreshwa ashobora gusaba Komiseri Mukuru kwishyura mu byiciro ibirarane by’imisoro, ariko ntibishobora kurenza umwaka umwe.

Iyo umusoreshwa atishyuye nk’uko yabyiyemeje mu masezerano, asabwa guhita yishyurira rimwe amafaranga yose yari asigaye.

Rinagena ko iyo umusoreshwa atabashije kwishyura, Ikigo cy’Imisoro gishobora gufatira umutungo we ndetse ibyafatiriwe bigatezwa cyamunara nyuma y’iminsi umunani umusoreshwa amenyeshejwe inyandikomvugo y’ifatira.

 

2017-11-13
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasabye imbaraga mu gukurikirana ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga

Perezida Kagame yasabye imbaraga mu gukurikirana ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga

Editorial 30 Apr 2019
Madamu Jeannette Kagame yeretse abayobozi ba Bloomberg Philanthropies ibikorwa bya Imbuto Foundation

Madamu Jeannette Kagame yeretse abayobozi ba Bloomberg Philanthropies ibikorwa bya Imbuto Foundation

Editorial 14 Nov 2017
Minisitiri w’Intebe yagaragaje inyungu zo guha amahirwe angana umugabo n’umugore

Minisitiri w’Intebe yagaragaje inyungu zo guha amahirwe angana umugabo n’umugore

Editorial 30 Mar 2019
Twubatse igihugu cyereka abarokotse ko babuze byinshi ariko batatakaje byose-Perezida Kagame

Twubatse igihugu cyereka abarokotse ko babuze byinshi ariko batatakaje byose-Perezida Kagame

Editorial 18 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto: Kepler VC yatsinze REG VC, Police WVC itsinda APR WVC begukana igikombe cy’Intwari 2025
Amakuru

Amafoto: Kepler VC yatsinze REG VC, Police WVC itsinda APR WVC begukana igikombe cy’Intwari 2025

Editorial 03 Feb 2025
Polisi yemeje amakuru ko Gitifu wa Nyarugenge afunzwe
Mu Mahanga

Polisi yemeje amakuru ko Gitifu wa Nyarugenge afunzwe

Editorial 29 Mar 2016
Ngoma: Abaturage bahaye Polisi amakuru y’ahahishe imifuka itandatu y’urumogi
Mu Rwanda

Ngoma: Abaturage bahaye Polisi amakuru y’ahahishe imifuka itandatu y’urumogi

Editorial 07 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru