• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Imitwe igize Wazalendo yakozanyijeho mu marembo ya Goma bapfa amafaranga bane barahagwa

Imitwe igize Wazalendo yakozanyijeho mu marembo ya Goma bapfa amafaranga bane barahagwa

Editorial 25 Oct 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ku munsi w’ejo imitwe itandukanye igize Wazalendo cyane cyane hagati ya UFDPC na APCLS ya Janvier Karairi yombi ikaba ifatanya na Leta mu kurwanya M23 wongeyemo NCD-Nyatura yarwanye hagati yabo hifashishijwe imbunda ntoya n’izeremereye, amwe mu masasu agwa mu Rwanda akomeretsa umuntu umwe nkuko bivugwa n’itangazo Leta y’u Rwanda yashyize hanze. Tubibutse ko na FDLR nayo ibarizwa muri Wazalendo.

Ibi byabereye hafi ya Goma ahari inkambi ya Kanyarucinya abagera kuri bane bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka. Impunzi zari Kanyarucinya zahise ziyemeza guhungira mu bice M23 igenzura.

Muri iryo tangazo rivuga ko ibi byabaye kuri uyu wa Mbere, ahagana saa 12h30, rigashimangira ko iri sasu ryavuye mu mirwano y’imitwe ishyigikiwe na Leta ya Kinshasa yabereye hafi n’umupaka w’u Rwanda.

Rikomeza rigira riti “U Rwanda ruhangayikishijwe n’ubufasha n’imikoranire bikomeje kugaragara hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FDLR, indi mitwe yitwaje intwaro n’abacanshuro b’amahanga, hahonyorwa ibyemezo by’ibiganiro by’i Luanda na Nairobi.”

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko izakomeza ibikorwa byo kwirindira umutekano no kubungabunga ubusugire bw’igihugu.

Iti “U Rwanda ruzakomeza gahunda zo kwirwanaho no kwirinda ivogerwa ry’ikirere n’imipaka byacu, ndetse ruzahangana n’igitero gishobora kwinjira mu Rwanda kivuye ku mitwe yitwaje intwaro iyo ariyo yose mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’ituze by’Abanyarwanda n’abarutuye.”

Kugeza ubu uyu muturage ari kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike imirwano ihanganishije M23, Ingabo za Congo n’indi mitwe yitwaje intwaro bikorana yongeye gufata indi ntera.
Nyuma yo gukubitwa inshuro aba barwanyi ba Wazalendo bahuriye ku mupaka w’u Rwanda baririmba indirimbo zihembera urwango.

Mu byatumye iyi mitwe irwana hagati yayo impamvu nyamukuru ni amafaranga yatanzwe na Leta ya Kinshasa ngo iyo mitwe irwanye M23.

Kurubu M23 iri kurwana n’imitwe itandukanye ndetse na Leta ya Kongo, hakaba hari amakuru ko n’abasirikari b’u Burundi bari mu mutwe wa EACRF nabo bari k’uruhande rwa Wazalendo

Imirwano guhera mu ntangiriro za Ukwakira iri kubera muri teritwari za Masisi, Nyiragongo na Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru mu duce twari dusanzwe tugenzurwa n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zoherejwe guhagarara hagati y’abarwana.
Ku wa Mbere ahagana saa sita z’amanywa muri Teritwari ya Nyiragongo niho kuriya gushyamirana kwabereye.

Tshisekedi akomeje gukongeza uburasirazuba bwa Kongo aha ibirwanisho imitwe yitwaje intwaro.

2023-10-25
Editorial

IZINDI NKURU

Eagles Fan Club yiyongereye kuri za Fan Clubs zigize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Eagles Fan Club yiyongereye kuri za Fan Clubs zigize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Editorial 07 Jun 2021
Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!

Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!

Editorial 21 Jan 2021
Abagenzi barasabwa gutanga amakuru y’abashoferi batubahiriza amategeko abagenga.

Abagenzi barasabwa gutanga amakuru y’abashoferi batubahiriza amategeko abagenga.

Editorial 28 Jul 2016
Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu

Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu

Editorial 29 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMATEKA Y’ICUMU RYATEWE YESU MU RUBAVU
ITOHOZA

AMATEKA Y’ICUMU RYATEWE YESU MU RUBAVU

Editorial 28 Jun 2016
Uganda: Umuhanzi akaba n’inshuti ya hafi ya Bobi Wine yakaswe intoki ebyiri anakurwamo ijisho nyuma yo gushimutwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Umuhanzi akaba n’inshuti ya hafi ya Bobi Wine yakaswe intoki ebyiri anakurwamo ijisho nyuma yo gushimutwa

Editorial 03 Aug 2019
U Rwanda rwifatanyije na Afurika mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kwayo
Mu Rwanda

U Rwanda rwifatanyije na Afurika mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kwayo

Editorial 26 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru