Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2017, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, rwasubukuye urubanza ubushinjacyaha buregamo Mukangemanyi Adeline Rwigara, Uwamahoro Anne Rwigara na Diane Nshimiyimana Rwigara, ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Iburanishwa nk’ibisanzwe, kuva ritangiye ryaranzwe n’impaka ndende hagati y’ubushinjacyaha n’abunganira abaregwa. Ni urubanza rwamaze amasaha menshi runageza mu masaha y’ijoro rukiburanwa, mu byatinzweho hakaba harimo ibyo Diane Rwigara yavuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru atangaza ko yashinze muvoma .
Diane Rwigara wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ariko bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Umubyeyi wabo Mukangemanyi Rwigara Adeline we yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Umucamanza yatangije iburanisha saa tanu n’iminota 53 kandi ryagombaga gutangira saa tanu zuzuye, maze ahita yisegura ku kuba batangiye batinze kuko babanje gutegereza umwe mu bunganira abaregwa wari wabanje kujya kuburana urundi rubanza.
Yahise aha ijambo abunganira abaregwa ngo bakomeze biregura ku byaha abo bunganira baregwa, maze hatangira Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Diane Rwigara na Anne Rwigara. Me Buhuru yatangiye avuga ko nyuma yo gusuzuma ibyaha aho yunganira baregwa, urukiko rukwiye kubanza rugaha agaciro amategeko avuga ko uburyo telefone z’abo yunganira zafashwe bakanasabwa utujambo tw’ibanga (Passwords), byagombaga kubanza gusabirwa uburenganzira.
Me Buhuru avuga ko ibyaha bakurikiranyweho bishingiye ku majwi yakuwe muri telefone z’abaregwa, kandi ngo nyuma yo gufata telefone babajijwe ’Passwords’ kugirango binjiremo, nyamara ngo ibyo byasabaga uburenganzira bw’Umushinjacyaha Mukuru ndetse hakagaragazwa n’icyemezo ko bizwi na Minisitiri w’Ubutabera nk’uko biteganywa n’ingingo ya 72 igenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Me Buhuru kandi yakomeje avuga ko Ubushinjacyaha bufite inshingano zo gushinja no gushinjura, nyamara ngo bukaba bushinja gusa. YIbanza ku bya Diane Rwigara ushinjwa gukora no gukoresha impapuro mpimbano, aho yavuze ko muri dosiye yakozwe, hagaragajwe abatangabuhamya bashinja, ariko igasoza ivuga ko nta n’umwe ushinjura uhari. Me Buhuru ati: “Bishoboka bite ko habura ushinjura? Ubu mwananiwe no kubaza Anne cyangwa Adeline ngo mwumve ko bataba abatangabuhamya ko babasinyiye? Ubu mu bantu barenga 1000 ubushinjacyaha bwabuze umuntu n’umwe ushinjura?”
Mu kunenga abatangabuhamya bavuga ko bagaragaye mu basinyiye Diane Rwigara kandi bataramusinyiye, Me Buhuru yavuze ko kuba bahakana ko bamusinyiye kandi baramusinyiye abyumva cyane. Ati: “Ubusanzwe gutora ni ibanga, no kugaragaza uwo uzatora biba ari ibanga ryawe. Ubu nanjye n’ubwo ndi umunyamategeko, mbere y’amatora iyo umbaza uti waba uzatora Barafinda, nari kukubwira ngo Oya oya kuko ni ibanga ryanjye.”
Me Buhuru kandi yavuze ko hari abatangabuhamya bagiye bavuga ko batasinyiye Diane Rwigara ndetse batanamuzi, nyamara ngo nabyo birumvikana kuko Diane si Imana ibera hose icyarimwe, ndetse ngo Komisiyo y’amatora yari ifite urutonde rw’abamusinyishirije hirya no hino, kuburyo yagiye ajya mu turere kubamenyesha abazamusinyishiriza, bisobanura ko hari ibice binini atagezemo ahubwo hageze abamusinyishirije. Me Buhuru yavuze ko nta hantu ubushinjacyaha bwahera bwemeza ko Diane Rwigara ari we wasinyiye abo bantu.
Anne Uwamahoro Rwigara yasabye ijambo agaruka ku ibaruwa ashinjwa ko yandikiye ikinyamakuru Jeune Afrique avuga ko Se Assinapol Rwigara yishwe na Leta y’u Rwanda kandi barandikiye Prime Insurance bavuga ko yishwe n’impanuka. Aha yongeye gusobanura ko mu nkuru ya Jeune Afrique, bigaragara ko iki kinyamakuru nacyo kiyikesha ikindi kinyamakuru RFI, bikiyongera ku kuba iyo baruwa nta mikono yabo iriho. Yanagarutse ku kuba ibyo bashyikirije Prime Insurance ari ibya raporo yakozwe na Polisi igaragaza impamvu y’urupfu rwa Rwigara.
Diane Rwigara nawe yasabye ijambo, avuga ko umuntu wese mu bamusinyiye wari kubazwa ko ashyigikiye undi mukandida utari FPR, nta kabuza ngo yari kubihakana kuko mbere yaho yandikiye Komisiyo y’amatora na Polisi ababwira ko hari abantu be bahohoterwa, bagakubitwa, bakirukanwa ku kazi. Aha yavuze ko abaturage bamusinyiye bari bazi neza ko bamenyekanye byabagiraho ingaruka, bazi n’abo ngo byabayeho. Umucamanza yabajije Diane Rwigara ati: “Nonese ko banarebye ku zindi nyandiko basinye bagasanga zitandukanye?” Diane nawe mu gusubiza avuga ko nta kuntu bari gusinya nk’uko basanzwe basinya kubera ubwoba.
Diane Rwigara yongeye kuvuga ko we n’umuryango we bazira ko yatinyutse akanenga ibitagenda mu gihugu ndetse akaniyamamariza kuba Perezida. Yongeye gusaba ko Perezida wa Repubulika yamurekura we n’abo mu muryango we, ibintu bitakiriwe neza n’Umucamanza maze ahita amucyaha ndetse amubwira ko hari amagambo adakwiye kugaragara mu rukiko.
Umucamanza ati: “Diane, n’ubushize narabikubwiye, hari amagambo atagomba kugaragara mu rukiko, ibyo usaba urabisaba urukiko, ntabwo abacamanza n’abashinjacyaha ari ishyaka, hano bari mu kazi… “Aha Perezidante w’iburanisha yashimangiraga ibyo yamusobanuriye mu iburanisha riheruka, ubwo yabwiraga Diane Rwigara ko mu gihe cy’iburanisha, umuburanyi nta wundi agira icyo asaba uretse inteko y’abacamanza.
Me Gatera Gashabana, yahawe ijambo n’umucamanza avuga ko amajwi yakuwe muri telefone z’abaregwa, yafashwe bitemewe n’amategeko ndetse ko byabaye nko kwinjira mu mabanga yabo batabifitiye uburenganzira. Me Gashabana yavuze ko mu nyandiko y’ifatira, hagaragara ko hafatiriwe telefone z’abaregwa ariko ntaho bigaragara ko hafatiriwe amajwi.
Adeline Rwigara yahawe ijambo, ariko mu magambo ye yavuganaga ikiniga hamwe na hamwe akanarira, yagarutse ku cyo yita akarengane n’iyicarubozo ngo bakorerwa, ndetse ngo na mbere y’urupfu rw’umugabo we yari amaze igihe asaba kurenganurwa ku mitungo yabo. Yongeye gushimangira iby’urupfu rw’umugabo we, yemeza ko abamwishe ngo bari bahari bababona bambaye imyenda ya Polisi, akavuga ko ari byo byatumye yita abapolisi Interahamwe zo mu rundi rwego, umunsi bajya kubata muri yombi iwabo mu Kiyovu.
Adeline yavuze ko ibyabaye ku muryango we hagati y’1990 n’1994 ari byo birimo kubabaho. Yagarutse ku majwi y’ibiganiro bishingirwaho babashinja ibyaha, avuga ko we yaganiraga n’uwacitse ku icumu mugenzi we kandi w’umuvandimwe we, hanyuma Anne na Diane bakaba baraganiraga iby’akababaro basangiye nk’abavandimwe. Yabwiye abacamanza ko bakwiye kureba uburyo barengana, bagaha agaciro icyubahiro Imana yabahaye bakabasha kwicara imbere yabo, maze bakabona ko bakwiye kubarenganura.
Hakurikiyeho umwanya w’ubushinjacyaha, busobanura ko iby’amajwi yakuwe muri telefone z’abaregwa, bitavuze ko ari ukugenzura itumanaho ryabo kuko Itegeko rivuga ko byitwa kugenzura itumanaho mu gihe ubutumwa bwakurikiwe mbere y’uko bugera ku wo bwagenewe.
Ku isaha ya saa munani n’iminota 18, umucamanza yavuze ko iburanisha rigiye gukurikiraho humvwa amajwi agomba kugaragazwa no kwisobanurwaho mu muhezo, ategeka ko mu cyumba cy’iburanisha hasigaramo abaregwa, ababunganira mu mategeko, abacamanza, abashinjacyaha hamwe n’abashinzwe umutekano.
Ibi ariko byahise bituma Me Buhuru avuga ko mu rubanza ruburanishijwe mu muhezo, haba harimo abaregwa, abashinjacyaha, abacamanza n’abunganira abaregwa, ashaka kugaragaza ko abashinzwe umutekano bahari bitaba bikiri umuhezo. Ibi ariko umucamanza yanzuye ko bikorwa , avuga ko abashinzwe umutekano w’abaregwa bagomba kuba bahari kandi bidakuraho ko ruba ruburanishijwe mu muhezo.
Update:
Nyuma y’umwanya munini urubanza rurimo kuburanwa mu muhezo, ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba abaregwa bongeye kuburanishwa mu ruhame, Diane Rwigara niwe watangiye yisobanura ku byaha akurikiranyweho byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze, Diane Rwigara, icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda, ngo yagikoze ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru tariki 14 Nyakanga 2017, aho yavuze ko Abanyarwanda bahagurukira rimwe ari uko bagiye kwica. Kuri iyi tariki kandi ngo yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru, ko uwitwa Jean d’Amour yamubwiye ko naramuka amushyigikiye mu kwiyamamaza kwe, ngo bazamukubita ifuni.
Aha ngo yanahavugiye ko mu Rwanda, abantu bamwe bicwa abandi bakanyerezwa, avuga ko bashimutwa bakicwa abandi bakaburirwa irengero, ibyo byose ngo bikaba ari ibihuha yagendaga akwirakwiza. Ngo yagiye avuga ibintu byinshi birimo ko nta mazi abanyarwanda bafite, ko nta mashanyarazi bafite, ko Leta ishora imari mu bigaragarira abanyamahanga abaturage bakennye, ko imitungo yihariwe n’abantu bamwe n’ibindi ubushinjacyaha bwita ko yakwizaga ibihuha.
Mu kwisobanura kwa Diane Rwigara, yasobanuye ko yavuze ngo “Abanyarwanda bahagurukira rimwe ari uko bagiye kwica” ashaka kugaragaza ko mu mateka y’u Rwanda guhera mu 1959, Abanyarwanda bagiye bananirwa guhaguruka ngo barwanye ikibi, ahubwo bagahuza umugambi wo kwica. Yavuze ko yagaragazaga iby’amateka mabi yaranze u Rwanda. Ku bijyanye n’uwo yavuze witwa Jean d’Amour ngo wavuze ko namushyigikira azakubitwa agafuni, yavuze ko ibyo yavuze ari ukuri kuko ngo na nyuma yo kubivuga uwo Jean d’Amour yagiye akubitwa kenshi ndetse akajya mu bitaro.
Yavuze kandi ko ibyo kuba Abanyarwanda badafite amazi n’amashanyarazi ahagije, yabivuze ashingiye ku mibare y’ibigo bishinzwe amazi n’amashanyarazi, bigaragaza ko umubare w’abafite amazi n’amashanyarazi ukiri hasi, ari naho ngo yavugiye ko akayabo kagiye kuri Kigali Convention Center kagombaga kuvana abaturage mu bukene.
Diane Rwigara yanabajijwe ibijyanye n’uko yavuze ngo mu Rwanda abantu baricwa abandi bakanyerezwa, maze arondora amazina y’abantu avuga ko bagiye bicwa, umucamanza amubajije niba afite gihamya ko bishwe na Leta, Diane Rwigara asobanura ko icyo yanavugaga ari icyo cy’uko bicwa ntihakorwe iperereza ryimbitse ngo ababishe bagezwe imbere y’ubutabera babihanirwe.
Diane Rwigara kandi yasabwe kwiregura ku byo yavuze ko mu Rwanda abantu bahura n’akarengane mu ngurane z’ubutaka, avuga ko yabivuze kandi ko atabeshye kuko ahamya ko abaturage bahabwa amafaranga macye atajyanye n’agaciro k’imitungo yabo baba bakuwemo.
Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Diane Rwigara, nawe yunze mu ry’umukiliya we, avuga Diane Rwigara ushinjwa gukwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi, asanga ibyo aregwa bidafite ishingiro. Avuga ko umunsi Diane Rwigara yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, yari agiye gutangiza muvoma y’amahoro, kandi ko yasobanuye ko ashaka ko abantu bamufasha bagafatanya mu mahoro ibyo yifuza ko byahinduka.
Me Buhuru aha yahatinze cyane, anavuga ko umunyarwanda wese uburenganzira ku bwisanzure bwo kugaragaza icyo atekereza. Anavuga ko kuba Diane Rwigara yaratumiye abanyamakuru, bidakwiye kwitwa ko abo banyamakuru ari rubanda kandi ngo nta n’ikibi kigaragaza ko yagumuraga abaturage mu byo yavuzemo. Aha yanenze ubushinjacyaha ko bwagiye bufata agace gato mu kiganiro cy’amajwi n’amashusho cyose, kandi ngo ibi bihabanye n’amategeko bakwiye kwiga ku kiganiro cyose uko cyakabaye.
Ubushinjacyaha bufashe ijambo, bwasobanuye ko icyaha Diane Rwigara yakoze, ari ugukwiza ibihuha agamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, nk’aho ngo yavuze ngo “abacitse ku icumu turababaye” kandi ngo atari umuvugizi wa IBUKA.
Ubushinjacyaha kandi bwasoje busaba ko abaregwa bafungwa kuko bakomeje gukurikiranwa bari hanze bashobora gutoroka cyangwa bagasibanganya ibimenyetso. Nyuma umucamanza yahaye ijambo Adeline Mukangemanyi Rwigara maze ati: “Nyakubahwa mucamanza, twatoroka dute? Twagenda n’amaguru? Nta cyangomwa na kimwe dufite, nta n’indangamuntu, baraje ibintu byose baratwara, icyitwa igipapuro cyose, amafaranga yose twari dufite mu rugo barayatwaye na konti zacu zose barazifunga, ubwo twatoroka dute koko? Twagenda n’amaguru… Dore aho duhagaze aha nyakubahwa mucamanza, nta cyaha dufite twishinja, ni uko nyine tutirenganya, iyo dushaka gutoroka tuba twaratorotse tugifite ibyangombwa, njyewe maze imyaka 5 ntarava muri uyu mujyi na rimwe”.
Me Gatera Gashabana nawe yahawe ijambo, yongera gutsimbarara ku kuba amajwi yakuwe muri telefone z’abaregwa yarafashwe binyuranyije n’amategeko kandi ko abo yunganira barekurwa kuko nk’uko bigaragara ntaho bashobora gutorokera.
Diane Rwigara nawe yasubijwe ijambo avuga ko adashobora gutoroka cyangwa gusibanganya ibimenyetso kuko kuba nta cyangombwa na kimwe afite, nta n’indangamuntu, atumva aho yatorokera n’uko yatoroka. Yavuze kandi ko urugo rwabo rusanzwe rugoswe, ngo akaba atanafite telefone yatuma abasha kugira abo avugana nabo, akaba atari nawe washyize amashusho kuri Youtube kuburyo yayakuraho, ngo yumva akwiye gufungurwa kuko arengana.
Anne Rwigara nawe yavuze ko kuba we na nyina n’umuvandimwe we bamaze hafi amezi abiri bafunzwe bazira ubusa, ngo urukiko rudakwiye kubafungura by’agateganyo gusa ahubwo ngo rukwiye kubafungura burundu bikarangira bagasubira mu buzima busanzwe, akavuga ko yizeye ko ubutebera bavuze kuva kera noneho bwaba bugiye kuboneka.
Me Buhuru Pierre Celestin, ahawe ijambo yavuze ko abo yunganira barengana, agaragaza ko ibyo Diane Rwigara aregwa bishingirwa ku byo yavuze mu kiganiro n’abanyamakuru, nta na hamwe hagaragaramo icyateje imvururu muri rubanda, ndetse ko icyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, yagisobanuye bihagije ko kidakwiye kumuhama. Muri rusange, yasobanuye ko umucamanza akwiye gufata icyemezo, abaregwa bakarekurwa nta yandi mananiza.
Nyuma yo kumva ibyifuzo by’impande zombi, ku isaha ya saa moya z’ijoro, Umucamanza yanzuye ko imyanzuro y’urubanza izamenyekana kuwa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017, ku isaha ya saa cyenda z’amanywa.