Ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko abagabo muri rusange bakururwa n’umukobwa w’imico myiza ariko abakobwa bo ntibakururwe n’umusore w’imico myiza, ahubwo ugasanga bahitamo kumugira inshuti isanzwe.
Twifashishije urubuga Elcrema mu kubagezaho zimwe mu mpamvu zituma abasore b’imico myiza bagorwa no kubona abakunzi.
1. Bakunda abakobwa badashobotse
Usanga akenshi abasore bafite imico myiza bahitamo gukunda umukobwa ucecetse, ugaragara nk’uwiyubashye cyangwa se ugaragaza imyitwarire y’abantu bakuru kandi abenshi mu bakobwa bameze batya bagira ingeso yo kwirata no kudapfa guhuza ibitekerezo n’abandi bantu.
2. Ntabwo bigirira icyizere
Abasore bitonda cyangwa se bafite imico myiza ukunze gusanga bahora biturije ariko muri bo ntibanagire umuhate wo gutinyuka kuvugisha abakobwa, bityo bikaba byatuma batabona umukunzi ku buryo bworoshye.
3. Nta dushya bagira
Abakobwa aho bava bakagera bakunda umusore uzi kuzana utuntu dushya. Abasore b’imico myiza rero usanga akenshi utwo dushya dushimisha abakobwa ntacyo baba batuziho, bigatuma abakobwa bababona nk’abatagira icyo bitaho.
4. Ntibaba bazi kuganira
Abasore bitonda usanga akenshi batazi kuganiriza umukobwa ngo bamwemeze, bamenye amagambo akwiye yo kuvuga ndetse no gusaba ibyo bakeneye ku mukunzi wabo mu buryo bukurura umukobwa. Ibi nabyo biri mu nzitizi zituma batabasha kubona umukunzi uhamye mu buryo bworoshye.
5. Abakobwa bakururwa n’umusore ukurura abakobwa benshi
Umusore witonda usanga abakobwa bamukundira imico ye myiza ndetse bakamwifuza nk’inshuti ariko byagera ku rukundo bakumva ntibyashoboka kubera ko abakobwa bakururwa n’umusore ugaragaza igikundiro kandi ukurura abandi bakobwa benshi. Ibi ni imbogamizi ku basore bitonda
Biramugoye pe