Amakuru atandukanye amaze iminsi atangazwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda na Uganda, aravuga ko Kayumba Nyamwasa, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yaba afitanye umubano ukomeye n’abayobozi ba Uganda barimo Perezida Museveni ubwe ndetse na Minisitiri w’Ubutabera n’ibirebana n’Itegeko Nshinga, Major General Kahinda Otafiire.
Kayumba Nyamwasa yavukiye mu Rwanda akurira mu nkambi y’impunzi muri Uganda, akaba afite impamyabumenyi mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Makelele, yaje kwifatanya na Museveni mu rugamba rwo kubohoza Uganda mu 1986 ndetse muri za 90 akaba yari umusirikare mukuru mu ngabo za Uganda.
Amakuru yizewe avuga y’uko Gen. Kayumba Nyamwasa afitanye umubano wa hafi na murumuna wa Perezida Museveni ariwe Salim Saleh, uyu nawe akaba akorana ubucuruzi bwa magendu na Rujugiro Ayabatwa Tribert ari nawe muterankunga mukuru wa RNC. Ko ndetse intumwa za Kayumba zirimo muramu we Frank Ntwali na Ben Rutabana bajya i Kampala, bagakorana inama n’abantu ba FDLR barangiza bagasubira mu nzu ya gisirikare baba bacumbikiwemo. Hari abibaza ko kuba Kayumba, afitiwe ikizere na Uganda ari uko Museveni abona U Rwanda nka district yindi ya Uganda.
Mwibuke ko Kayumba Nyamwasa yabaye umukozi wa Uganda kuva kera, Si ibya vuba aha, igiteye isoni muri uko kugirirwa ikizere, igihe Kayumba yoherezwaga mu turere two mu majyaruguru ya Uganda twa Gulu na Kitgum kuba uwungirije umuyobozi w’ako karere, yibye insyo 50 zisya ibigoli, azishyira mu turere twa Cyazanga na Masaka muri Uganda hagati. Ibi byamenywe n’abantu bakoranaga na Kayumba ni nabo bahaye Rushyashya aya makuru.
Bati : “Birazwi ko inzu Kayumba afite Bugorobi, agace kamwe ka Kampala -Uganda yayihawe na ODONGOKARA nka ruswa. ODONGOKARA uyu yari umuhezanguni w’ishyaka rya UPC”. Aba bakemeza ko ntakindi gihuza Kayumba n’abayobozi ba Uganda uretse urwango, ubujura na Ruswa. Kuko abenshi mu bayobozi ba Uganda barimo n’abagize urwego rw’ubutasi bwa gilikare [CMI ] basarura iritubutse mu makimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda ari nako batanga amakuru y’ibinyoma ku Rwanda.
Gen. Kayumba Nyamwasa ni umwe mu barwanye intambara y’Inkotanyikuva 1990. Yabaye umugaba mukuru w’ingabo, yayoboye urwego rushinzwe iperereza, yanabaye kandi Ambasaderi w’Urwanda mu Buhinde. Aho yavuye ahungira muri Afurika y’Epfo, kuri ubu akaba yarakatiwe n’inkiko za gisilikare mu Rwanda.
Hadassah
Biteye ubwoba se?
Btwenge
ABAKURI BA FDLR BARAFASHWE
INGABO ZA NYAMWASA (Kayumba)
ZACITSEMO IBICE ZIRIBA IBIRYO
MUNKONO ZABA NYEKONGO
IBYO NIBYO MWATUBWIYE EJOBUNDI
NAJYE NDABABWIRA NTI. TUBYÎE
INTSINZI
NONE NYAMWASA ARACYARI
NYAMWASA AGARUTSATE
NONEHO HAJEMO AMAZIMWE
NKAYABAGORE
UWANYEREKA UWO KAYUMBA
UBAVUGISHA AMANGAMBURE
NAHUBUNDI M7 YABANYE NABANYARWANDA BESHI KANDI NUBU
MBONA TWASHAKA UBURYO
TWAVUGURURA UMUBANO
AHO KWIRIRWA MUMAZIMWE
NKABANA
Sunday
Mwese guhera kuri kagome ndabona ntabwenge
Sacyega
Aya makuru ntawayemera kuko umunyamakuru ntiyerekana aho yayakuye, ntabwo ibi ari umwuga , ikindi aba basirikare bari munkotanyi kera bakwiye kumvikana, aho kwiha rubanda baryana, kuko gufata Igihugu byarabaruhije, bakabana mu mahoro, kuko hari n’abatakivugwa abandi bari mu magereza.