• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu Kayumba akomeje kuba umwizerwa wa Museveni
Kayumba , General Kahinda Otafiire na Perezida Museveni

Impamvu Kayumba akomeje kuba umwizerwa wa Museveni

Editorial 28 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Amakuru atandukanye amaze iminsi atangazwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda na Uganda, aravuga ko Kayumba Nyamwasa, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yaba afitanye umubano ukomeye n’abayobozi ba Uganda barimo Perezida Museveni ubwe ndetse na Minisitiri w’Ubutabera n’ibirebana n’Itegeko Nshinga, Major General Kahinda Otafiire.

Gen. Kahinda Otafiire

Kayumba Nyamwasa yavukiye mu Rwanda akurira mu nkambi y’impunzi muri Uganda, akaba afite impamyabumenyi mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Makelele, yaje kwifatanya na Museveni mu rugamba rwo kubohoza Uganda mu 1986 ndetse muri za 90 akaba yari umusirikare mukuru mu ngabo za Uganda.

Amakuru yizewe avuga y’uko Gen. Kayumba Nyamwasa afitanye umubano wa hafi na murumuna wa Perezida Museveni ariwe Salim Saleh, uyu nawe akaba akorana ubucuruzi bwa magendu na Rujugiro Ayabatwa Tribert ari nawe muterankunga  mukuru wa RNC. Ko ndetse intumwa za  Kayumba zirimo muramu we Frank Ntwali na Ben Rutabana bajya i Kampala, bagakorana inama n’abantu ba FDLR barangiza  bagasubira mu nzu ya gisirikare baba bacumbikiwemo. Hari abibaza ko kuba  Kayumba, afitiwe ikizere na Uganda ari uko Museveni abona U Rwanda nka district yindi ya Uganda.

Mwibuke ko Kayumba Nyamwasa yabaye umukozi wa Uganda kuva kera, Si ibya vuba aha, igiteye isoni  muri uko kugirirwa ikizere, igihe Kayumba yoherezwaga mu turere two mu majyaruguru ya Uganda twa Gulu na Kitgum kuba uwungirije umuyobozi w’ako karere, yibye insyo 50 zisya ibigoli, azishyira mu turere twa Cyazanga na Masaka muri Uganda hagati. Ibi byamenywe n’abantu bakoranaga na Kayumba ni nabo bahaye Rushyashya aya makuru.

Bati : “Birazwi ko inzu Kayumba afite Bugorobi, agace kamwe ka Kampala -Uganda yayihawe na ODONGOKARA nka ruswa. ODONGOKARA uyu yari umuhezanguni w’ishyaka rya UPC”. Aba bakemeza ko ntakindi gihuza Kayumba n’abayobozi ba Uganda uretse urwango, ubujura  na Ruswa. Kuko abenshi mu bayobozi ba Uganda barimo n’abagize urwego rw’ubutasi bwa gilikare [CMI ] basarura iritubutse mu makimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda ari nako batanga amakuru y’ibinyoma ku Rwanda.

Gen. Kayumba Nyamwasa ni umwe mu barwanye intambara y’Inkotanyikuva 1990. Yabaye umugaba mukuru w’ingabo, yayoboye urwego rushinzwe iperereza, yanabaye kandi Ambasaderi w’Urwanda mu Buhinde. Aho yavuye ahungira muri Afurika y’Epfo, kuri ubu akaba yarakatiwe n’inkiko za gisilikare mu Rwanda.

2019-01-28
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf

Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf

Editorial 26 Apr 2018
Ibinyoma bya RNC, ishingiro ry’ibikorwa bya leta ya Uganda bibangamira Umudendezo w’u Rwanda

Ibinyoma bya RNC, ishingiro ry’ibikorwa bya leta ya Uganda bibangamira Umudendezo w’u Rwanda

Editorial 18 Jan 2018
Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”

Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”

Editorial 03 Sep 2020
Mu bayoboke 40 b’Itorero rya ADEPR rikorera Kibuye- Kampala, bafashwe na CMI, harimo 9 ba RNC  

Mu bayoboke 40 b’Itorero rya ADEPR rikorera Kibuye- Kampala, bafashwe na CMI, harimo 9 ba RNC  

Editorial 05 Aug 2019

4 Ibitekerezo

  1. Hadassah
    January 28, 20194:42 pm -

    Biteye ubwoba se?

    Subiza
  2. Btwenge
    January 28, 20197:31 pm -

    ABAKURI BA FDLR BARAFASHWE
    INGABO ZA NYAMWASA (Kayumba)
    ZACITSEMO IBICE ZIRIBA IBIRYO
    MUNKONO ZABA NYEKONGO
    IBYO NIBYO MWATUBWIYE EJOBUNDI
    NAJYE NDABABWIRA NTI. TUBYÎE
    INTSINZI
    NONE NYAMWASA ARACYARI
    NYAMWASA AGARUTSATE
    NONEHO HAJEMO AMAZIMWE
    NKAYABAGORE
    UWANYEREKA UWO KAYUMBA
    UBAVUGISHA AMANGAMBURE
    NAHUBUNDI M7 YABANYE NABANYARWANDA BESHI KANDI NUBU
    MBONA TWASHAKA UBURYO
    TWAVUGURURA UMUBANO
    AHO KWIRIRWA MUMAZIMWE
    NKABANA

    Subiza
    • Sunday
      January 28, 20198:51 pm -

      Mwese guhera kuri kagome ndabona ntabwenge

      Subiza
  3. Sacyega
    January 30, 20193:36 pm -

    Aya makuru ntawayemera kuko umunyamakuru ntiyerekana aho yayakuye, ntabwo ibi ari umwuga , ikindi aba basirikare bari munkotanyi kera bakwiye kumvikana, aho kwiha rubanda baryana, kuko gufata Igihugu byarabaruhije, bakabana mu mahoro, kuko hari n’abatakivugwa abandi bari mu magereza.

    Subiza

Leave a Reply to Hadassah Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyaka 10  BK yavuye kuri miliyoni $200 ikagera kuri miliyari $1 y’umutungo mbumbe
UBUKUNGU

Imyaka 10 BK yavuye kuri miliyoni $200 ikagera kuri miliyari $1 y’umutungo mbumbe

Editorial 11 May 2019
Dore amagambo buri mugore wese ufite umukunda aba akeneye kumva
SHOWBIZ

Dore amagambo buri mugore wese ufite umukunda aba akeneye kumva

Editorial 11 Apr 2018
Uruhare rw’abambasaderi b’abafaransa mu gufasha Leta y’u Rwanda gukora Jenoside  hagati   y’Ukwakira 1990 na Mata 1994
Mu Mahanga

Uruhare rw’abambasaderi b’abafaransa mu gufasha Leta y’u Rwanda gukora Jenoside hagati y’Ukwakira 1990 na Mata 1994

Editorial 11 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru