• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu Kayumba akomeje kuba umwizerwa wa Museveni
Kayumba , General Kahinda Otafiire na Perezida Museveni

Impamvu Kayumba akomeje kuba umwizerwa wa Museveni

Ubwanditsi 28 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Amakuru atandukanye amaze iminsi atangazwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda na Uganda, aravuga ko Kayumba Nyamwasa, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yaba afitanye umubano ukomeye n’abayobozi ba Uganda barimo Perezida Museveni ubwe ndetse na Minisitiri w’Ubutabera n’ibirebana n’Itegeko Nshinga, Major General Kahinda Otafiire.

Gen. Kahinda Otafiire

Kayumba Nyamwasa yavukiye mu Rwanda akurira mu nkambi y’impunzi muri Uganda, akaba afite impamyabumenyi mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Makelele, yaje kwifatanya na Museveni mu rugamba rwo kubohoza Uganda mu 1986 ndetse muri za 90 akaba yari umusirikare mukuru mu ngabo za Uganda.

Amakuru yizewe avuga y’uko Gen. Kayumba Nyamwasa afitanye umubano wa hafi na murumuna wa Perezida Museveni ariwe Salim Saleh, uyu nawe akaba akorana ubucuruzi bwa magendu na Rujugiro Ayabatwa Tribert ari nawe muterankunga  mukuru wa RNC. Ko ndetse intumwa za  Kayumba zirimo muramu we Frank Ntwali na Ben Rutabana bajya i Kampala, bagakorana inama n’abantu ba FDLR barangiza  bagasubira mu nzu ya gisirikare baba bacumbikiwemo. Hari abibaza ko kuba  Kayumba, afitiwe ikizere na Uganda ari uko Museveni abona U Rwanda nka district yindi ya Uganda.

Mwibuke ko Kayumba Nyamwasa yabaye umukozi wa Uganda kuva kera, Si ibya vuba aha, igiteye isoni  muri uko kugirirwa ikizere, igihe Kayumba yoherezwaga mu turere two mu majyaruguru ya Uganda twa Gulu na Kitgum kuba uwungirije umuyobozi w’ako karere, yibye insyo 50 zisya ibigoli, azishyira mu turere twa Cyazanga na Masaka muri Uganda hagati. Ibi byamenywe n’abantu bakoranaga na Kayumba ni nabo bahaye Rushyashya aya makuru.

Bati : “Birazwi ko inzu Kayumba afite Bugorobi, agace kamwe ka Kampala -Uganda yayihawe na ODONGOKARA nka ruswa. ODONGOKARA uyu yari umuhezanguni w’ishyaka rya UPC”. Aba bakemeza ko ntakindi gihuza Kayumba n’abayobozi ba Uganda uretse urwango, ubujura  na Ruswa. Kuko abenshi mu bayobozi ba Uganda barimo n’abagize urwego rw’ubutasi bwa gilikare [CMI ] basarura iritubutse mu makimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda ari nako batanga amakuru y’ibinyoma ku Rwanda.

Gen. Kayumba Nyamwasa ni umwe mu barwanye intambara y’Inkotanyikuva 1990. Yabaye umugaba mukuru w’ingabo, yayoboye urwego rushinzwe iperereza, yanabaye kandi Ambasaderi w’Urwanda mu Buhinde. Aho yavuye ahungira muri Afurika y’Epfo, kuri ubu akaba yarakatiwe n’inkiko za gisilikare mu Rwanda.

2019-01-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu

Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu

Ubwanditsi 12 Mar 2020
“Mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie”,Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi.

“Mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie”,Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi.

Ubwanditsi 07 Oct 2024
Uganda: Umunyarwanda yakubiswe kugeza aho ashiramo umwuka

Uganda: Umunyarwanda yakubiswe kugeza aho ashiramo umwuka

Ubwanditsi 07 Jan 2018
Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk’ubw’imfungwa.

Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk’ubw’imfungwa.

Ubwanditsi 17 Aug 2022

4 Ibitekerezo

  1. Hadassah
    January 28, 20194:42 pm -

    Biteye ubwoba se?

    Subiza
  2. Btwenge
    January 28, 20197:31 pm -

    ABAKURI BA FDLR BARAFASHWE
    INGABO ZA NYAMWASA (Kayumba)
    ZACITSEMO IBICE ZIRIBA IBIRYO
    MUNKONO ZABA NYEKONGO
    IBYO NIBYO MWATUBWIYE EJOBUNDI
    NAJYE NDABABWIRA NTI. TUBYÎE
    INTSINZI
    NONE NYAMWASA ARACYARI
    NYAMWASA AGARUTSATE
    NONEHO HAJEMO AMAZIMWE
    NKAYABAGORE
    UWANYEREKA UWO KAYUMBA
    UBAVUGISHA AMANGAMBURE
    NAHUBUNDI M7 YABANYE NABANYARWANDA BESHI KANDI NUBU
    MBONA TWASHAKA UBURYO
    TWAVUGURURA UMUBANO
    AHO KWIRIRWA MUMAZIMWE
    NKABANA

    Subiza
    • Sunday
      January 28, 20198:51 pm -

      Mwese guhera kuri kagome ndabona ntabwenge

      Subiza
  3. Sacyega
    January 30, 20193:36 pm -

    Aya makuru ntawayemera kuko umunyamakuru ntiyerekana aho yayakuye, ntabwo ibi ari umwuga , ikindi aba basirikare bari munkotanyi kera bakwiye kumvikana, aho kwiha rubanda baryana, kuko gufata Igihugu byarabaruhije, bakabana mu mahoro, kuko hari n’abatakivugwa abandi bari mu magereza.

    Subiza

Leave a Reply to Sacyega Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenyatta azatangazwa ko yatsinze amatora Odinga asigare yimyiza imoso
Mu Mahanga

Kenyatta azatangazwa ko yatsinze amatora Odinga asigare yimyiza imoso

Ubwanditsi 29 Oct 2017
Menya Impamvu igiciro cyo gusura Ingagi cyikubye Kabiri
Mu Rwanda

Menya Impamvu igiciro cyo gusura Ingagi cyikubye Kabiri

Ubwanditsi 09 May 2017
Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda
Amakuru

Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda

Ubwanditsi 02 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru