Mu nama y’iminsi itatu yabereye I Kampala ahitwa Munyonyo, yo kugarura amahoro n’ituze muri DR Congo no mu karere yari yitabiriwe na ba Perezida Salva Kiir, wa Sudan y’Amajyepfo , Perezida Museveni wa Uganda , Minisitiri wungirije w’Ingabo muri Afrika y’Epfo Mosiviwe Mapisa-Nqakula, Perezida wa Zambia Edgar Lungu, Visi Perezida w’u Burundi Gastor Sindimwo, Minisitiri w’Intebe wa DRC Clement Mouamba n’abandi ….
Ikaba yaranaganiriwemo ku byerecyeranye n’isahura ry’umutungo kamere y’agaciro wo muri icyo gihugu ritemewe n’amategeko rihabera , gucyura abahoze ari ingabo z’umutwe witwara gisirikare wa M23 n’impunzi zibarizwa muri kano gace.
Bivugwa ko Perezida Museveni ariwe ugiye kuba ushinzwe kuyobora urwego rushinzwe ibirimo kubera muri DR Congo ndetse n’aka karere.
Perezida Museveni yavuze ko azavugana na mugenzi we Perezida Joseph Kabila ku birebana n’umutekano muke urangwa muri DR Congo, ugira ingaruka no ku bihugu by’ibituranyi. Ati : “Ntabwo abanyafurika bemera gahunda yo kwivanga mu bibera mu bindi bihugu. Ariko kandi ku kibazo cya DR Congo, ibibazo bibera muri icyo gihugu bigira ingaruka ku baturanyi , kandi bimaze igihe kirekire akaba ari muri uru rwego ibibazo biterwa n’ibyagaragajwe haruguru byambukaga natwe bikatugeraho,”.
“Nk’umuntu ugiye kuba ashinzwe kureba uko amahoro aganza muri kano gace, umutekano n’ubutwererane muri DR Congo ndetse n’akarere, nzavugana na Perezida Kabila mu rwego rwo gushakira hamwe icyakorwa, ku birebana n’abaterabwoba baba muri DR Congo,” Perezida Museveni akaba yarabivuze ubwo yasozaga iyo nama ku wa 26 Ukwakira 2018.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’ububanyinamahanga wa Uganda Sam Kutesa, inama yategetse ko abahoze ari ingabo za M23 bacyurwa iwabo muri DR Congo.
Ingabo za LONU zishinzwe gutabara aho rukomeye
Perezida wa Zambiya Edgar Lungu wari uhagarariye umuryango wa Afurika y’amajyepfo SADC yasabye ko ingabo za LONU zaterwa ingabo mu bitugu, itewe n’uko kenshi zakunze kugabwaho ibitero n’inyeshyamba zo muri Uganda zizwi nka Allied Democratic Forces (ADF), zifite ibirindiro muri DR Congo.
Ingabo za LONU zishinzwe gutabara aho rukomeye, zifite inshingano yo kurwanya inyeshyamba, zigizwe n’ingabo zikomoka muri Malawi, Afurika y’Amajyepfo na Tanzaniya.
Ni muri uru rwego Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Sam Kutesa, kuri uyu mugoroba wo kuwa kane tariki ya 25 Ukwakira 2018, bivugwa ko yari akubutse muri DR Congo ku bonana na Perezida Kabila, Sam Kutesa wari ufite ubutumwa bwihariye bwa Perezida Yoweri Museveni nk’uko Ambasade ya Uganda mu Rwanda yabitangaje.
Ntihatangajwe imiterere y’ubwo “butumwa bwihariye” Museveni yoherereje Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yifashishije Twitter, yatangaje ko “baganiriye ku bibazo bireba ibihugu byombi kandi bakiyemeza gukorera hamwe hagamijwe gushimangira no kwagura ubutwererane hagati ya Uganda n’u Rwanda.”
Bivugwa ko Sam Kutesa ava mu Rwanda yerekeza I Burundi.
Muri iyi minsi hari amakuru avuga ko Ingabo za Uganda zisaga ibihumbi bitatu zo mu mutwe kabuhariwe [Forces spéciales ] zatorejwe muri Somalia, zishobora kwinjira muri Congo mu rwego rwo guhashya Allied Democratic Forces (ADF), kurundi ruhande ariko bikavugwa ko ari mu rwego rwo kwiyegereza imipaka ya Congo n’u Rwanda kugirango nibiba ngombwa Uganda ibe yagaba ibitero biyoroheye kubutaka bw’u Rwanda. Ni mugihe mu Burundi hari Bataillon y’ingabo za Uganda ziri mu mutwe w’abarinda Perezida Nkurunziza no mu zindi nzego nkuru za Leta.
Uguhura kw’aba bombi kuje nyuma y’igihe hari Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda ku mpamvu zidasobanutse, bagafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo, bakaza kurekurwa ariko abandi bakaba bagifunze.
Perezida Kagame ku wa 25 Werurwe 2018 yari yaganiriye na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ku bibazo by’umutekano n’imibanire irimo agatotsi ivugwa hagati y’ibihugu byombi, iterambere n’ibindi biri mu nyungu z’ibihugu byombi.
Museveni yavuze ko mu ntangiriro z’umwaka ubwo yahuriraga na Perezida Kagame i Addis Ababa, yamugaragarije urutonde rw’ibimenyetso ko hari Abanyarwanda bafungiye muri Uganda, agira ati “Uyu munsi nabisubije byose.”
Ku kibazo cy’umubano ukonje, Museveni yavuze ko gishingiye ku kutavugana no kudakorana bya hafi.
U Rwanda kandi rushinja Uganda ko hari abantu benshi bafite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano bakorera mu icyo gihugu cy’abaturanyi, ibintu rusaba ko byahagarara.
Hakiyongeraho n’ikibazo cy’abantu 40 baheruka gufatirwa ku mupaka wa Uganda na Tanzania bagiye mu myitozo ya gisirikare muri RDC banyuze mu Burundi, ngo bazahungabanye umutekano w’u Rwanda.
Muri Congo Kivu y’Epfo, yabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro n’urubyiruko rwa RNC ya Kayumba Nyamwasa , ruturuka muri Uganda , RED Tabara na FOREBU z’Abarundi, Mai-Mai, Twirwaneho n’iyindi…myinshi. iyi mitwe rero ikaba ifatwa nk’igisasu cya Grenade gitabye ahantu kuburyo isaha iyo ariyo yose cyaturika bikaba byakongeza umuriro aka karere kose. Imana itabare akarere kacu.
Sunday
Ntimwibaza impamvu Kagome atagiye mwiyo nama?
Ahambire utwangushe kuko niwe uteza umutekano muke muri Congo
Mutezintare Jean- Michel
Kagome ninde wa muhirimbiri we?
Wowe kiriya gihugu urakizi? Amateka yacyo urayumva urayasobanukiwe?
Muzongere musunutse ibyo bizuru muzabona
Sunday
Ariko se wampumyi we niba utareba Wowe ntiwumva. Ibihugu byibituranyi byose niko byakwanga Kagome? Eh! Ndabona ko iyakaremye ariyo igiye kukamena. Uko Rushyashya ibivuga kiba ariko bibaye nyamara bariya bazobere (special forces) ntibamara imisi ibiri badasunitse Kagome. Abatera impundu muzitere abafata utwangushe badufate bagende ako kichanyi karagenda bidatinze.
CornerStone
Wowe sonday nako so idebe, kugusubiza ninko gusa nawe. Ibyo bihugu byose uvuga bifitiye urwanda ishyari. Niko kiriya gikabyo cyamafoto ngo ni special force ?
Niko sha aba comandos ba RDF urabazi ? Ujye uvuga ibyo uzi wa siha we.
Israël ikikijwe nabanzi gusa, reba innovation ifite kandil ali igihugu cyabayeho guhera fin 20 siècle.
Nawe rero wasabitswe nishyari wa ngegera we.
Sunday
Umva se wadebe we. Uzi icyo bita international relations nibyiza birimo? Uganda itahari mubyokurya nibindi byinshi urwanda ntirwabaho. Ntiwibaza impamvu babavugirije nka mushikiwabo na kabarebe were demoted? Yarebye ko bamuzanira ikibazo kinini mumwanya wokugikemura. Uze nkwigishe politics and dipromatic relations politics.
Sunday
Turi munda dutegereje command. Igihe nikigera murabibona kuko bitazatwara niminsi ibiri. Mufate utwangushe Ivunja niturihandura turihandure tutababaza umubiri. Kagome aragiye
niyogihozo
Uwiyise Sunday iyi kaminuza mu bitutsi watayemo umwanya, iyo uwukoresha wiga ibifite akamaro? Ko wita abantu abicanyi,wowe utukana gutya ubu kwica byo byakunanira koko? Vugisha ukuri. Uru rwango rwose ni urw’iki?
Niba ufite igitekerezo wagitanga ariko udatutse abantu bakuruuuu. Sinzi uko ungana , ariko ugaragaje uburere buke ukojeje isoni uwakureze gusa ushobora no kuba waramunaniye.
Sunday
Igitekerezo nabaha ni icyo kwigizayo kagome maze uburenganzira bwikiremwa muntu bukagaruka murwanda . Amarira nimenshi mubanyarwanda barihanze nabari mugihugu kubwingoma mbi yuwo mugabo wigira imana yurwanda