• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Impamvu zigera kuri 5 zitumye Dr. Binagwaho Agnes yirukanwa igitaraganya muri Guverinoma

Impamvu zigera kuri 5 zitumye Dr. Binagwaho Agnes yirukanwa igitaraganya muri Guverinoma

Editorial 15 Jul 2016 Mu Mahanga

Inkuru yiriwe icicikana kumbuga nkoranyambaga niya Dr. Agnes Binagwaho wari Minisitiri w’Ubuzima wavanywe kuri uyu mwanya na Perezida wa Repubulika nkuko bigaragazwa n’Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.

Ikinyamakuru Rushyashya kimaze gukora Itihoza ku mpamvu zatumye Dr. Binagwaho yirukanwa shishi itabona muri Guvarinoma.

Icyambere: Ibyemezo birimo guhubuka no guhutaza Abaganga, Abaforomo n’Abaforomokazi, byagiye bigira ingaruka zikomeye kubuzima bw’Abanyarwanda , kuburyo iri toteza ry’Abaganga ryatumye abenshi begura bava mu bitaro bya Leta bajya gushaka akazi mu by’abikorera ku giti cyabo, abandi bajya gukora mu bihugu duturanye.

Icya kabiri : Ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Ubuzima ivugwa mu magambo gusa, aho byatumye ingamba ku kurwanya no guhashya indwara z’ibyorezo nka Mararia zongera ubukana no koreka imbaga buri munsi.

Aho usanga abaturage benshi barwariye mungo zabo kubera ubukangurambaga bubi bw’itangwa rya Mutuel de Sante, bwasubiye inyuma muri iyi myaka, kuburyo usanga mu bigo nderabuzima ndetse n’ibitaro bikuru bya Leta hirya no hino mu gihugu igitanda kimwe gisaranganywa n’abarwayi barenga bane ! abandi bagandagaje kumbaraza no muri za corridor z’ibyumba ndetse no hanze mugihe kandi n’itangwa ry’imiti n’inzitiramibu bivugwamo magendu.

Icya gatatu: Inyerezwa ry’umutungo wa Leta rikabije ryagaragaye mu bitabo by’ugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta (Office of the Auditor General) hirya no hino mu bitaro bya Leta no mu mishinga ishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuzima.

Icya kane : Imyenda y’umurengera ifitiwe ibitaro byinshi bya Leta yo mu rwego rwa Mutuel, Minisante itarishyura na n’uyu munsi nabyo bikaba byarabaye intandaro y’amikoro make , imikorere idahwitse n’ibura ry’imiti hirya no hino mubitaro bya Leta, ibi bikaviramo abaganga gutanga Service mbi mu rwego rw’ubuvuzi , kuburyo abaturage bamaze kuzinukwa ubuvuzi bwa Leta.

Icya gatanu : Itumizwa ryo hanze y’igihugu ibintu binyuranye birimo imiti n’ibindi bikoresho byo mu rwego rw’ubuzima, aho bimwe biba bitujuje ubuzira nenge , ibindi bigatera agaciro mu bubiko ntibikoreshwe icyo byatumirijwe . Ibyo byose bikaba bituruka ku mikorere mibi no kunyungu za bamwe baba bashaka gukuramo ayabo batitaye kubuzima bw’abantu.

-3273.jpg

Dr. Binagwaho Agnes

Bikaba bivugwa ko Dr. Binagwaho Agnes , ashobora no gukurikiranwa n’ubutabera mugihe inzego z’iperereza zaba zimaze kugaragaza ko habaye kunyereza ibya Leta kubushake nkuko bigaragara mu maraporo atandukanye yagiye ava mu Nteko ishinga amategeko no kwa Auditor Genera, kuko Dr. Binagwaho atigeze narimwe abasha gutanga ibisobanuro byumvikana yagiye abazwa nizo nzego za Leta.

Tuzakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru…

Cyiza Davidson

2016-07-15
Editorial

IZINDI NKURU

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Editorial 21 Feb 2017
Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Editorial 19 Jan 2017
Umusilikare w’u Rwanda wishe umwana mu Giporoso yagejejwe imbere y’Ubutabera

Umusilikare w’u Rwanda wishe umwana mu Giporoso yagejejwe imbere y’Ubutabera

Editorial 13 Sep 2016
Abayoboke ba PL  bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Abayoboke ba PL bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Editorial 16 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BNR yemeye igeragezwa ry’uburyo bwa ‘RIHA’ mu kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga
IKORANABUHANGA

BNR yemeye igeragezwa ry’uburyo bwa ‘RIHA’ mu kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga

Editorial 12 Oct 2018
Uganda: Umunyarwanda yakubiswe kugeza aho ashiramo umwuka
ITOHOZA

Uganda: Umunyarwanda yakubiswe kugeza aho ashiramo umwuka

Editorial 07 Jan 2018
Patriots BBC na REG BBC mu bagabo na The Hoops Rwanda na REG WBBC zageze ku mukino wa nyuma wa BK Basketball National League 2020/2021
Amakuru

Patriots BBC na REG BBC mu bagabo na The Hoops Rwanda na REG WBBC zageze ku mukino wa nyuma wa BK Basketball National League 2020/2021

Editorial 19 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru