Inama y’umutekano y’Intara y’Amajyepfo yateraniye mu karere ka Huye ku itariki ya 28 Kamena 2016 yashyizeho ingamba zikomeye zo kurwanya ikintu cyose gitera ihohoterwa rikorerwa abana n’irishingiye ku gitsina.
Iyi nama yari iyobowe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Diane Gashumba ari kumwe n’umuyobozi w’iyi ntara Munyantwali Alphonse yarangiye abayitabiriye biyemeje kurwanya ibyo byaha byombi, barushaho gukorana n’nzego z’inama y’igihugu y’abagore zikorera ku nzego z’ibanze.
Yari yitabiriwe kandi n’abahagarariye abagore kuva ku rwego rw’intara kugeza ku murenge.
Ageza ijambo ku bari abyitabiriye Minisitiri Gashumba yavuze ko gufatira hamwe ingamba zikomeye hagati y’inzego z’umutekano, iz’ibanze ndetse n’abaturage bizatuma habaho ku buryo bworoshye gutahura no gukemura ibibazo biterwa n’ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore.
Minisitiri gashumba yagize ati;”N’ubwo hari ingamba zafashwe, abana baracyakomeza kubuzwa uburenganzira bwabo, ibi bikaba bitureba twese nk’abayobozi, nitutagira icyo dukora vuba rero, ingaruka zizagera ku bana ubwabo no ku gihugu muri rusange.”
Yakomeje avuga ko kubera uburangare bwa bamwe mu babyeyi, abana babo bataye amashuri, bajya kuba inzererezi mu mihanda, abandi bakaba bakoreshwa imirimo ivunanye mu ngo, mu birombe by’amabuye y’agaciro no mu mirima y’ibyayi.
Ku rundi ruhande, yanavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragara mu miryango imwe n’imwe ariryo pfundo ry’ihohoterwa rikorerwa abana, kuko imiryango ibanye nabi hari igihe umwe yica undi bikagira ingaruka ku bana kuko usanga bafata inshingano zo gufasha umubyeyi wasigaye.
Yasabye aba bayobozi gufatanya n’inama y’igihugu y’abagore, bakorana n’abayihagarariye ku rwego rw’umudugudu n’akagari, bagaca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Muri iyo nama, umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya, yeretse abayitabiriye uko umutekano wari uhagaze muri iyo ntara mu mezi abiri ashize, ababwira impamvu zitera ibyaha bibonekamo n’ingamba zafashwe mu kubirwanya.
Yavuze ko ibyaha biza ku isonga mu ntara y’Amajyepfo ari icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubujura, ariko anavuga ko ugereranyije n’ibihe byashize ibi byaha byagabanutse, kubera imikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage, ubukangurambaga, imikwabu yo gufata abanyabyaha, amarondo, umusaruro wa za komite zo kwicungira umutekano, gukorana n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze.
ACP Nkwaya yagize ati;”Iyi mikoranire yatumye habaho guhanahana amakuru byihuse tugahita tunashakira hamwe ibisubizo, kugirango turwanye kandi dufate abanyabyaha, tukanagaruza ibyibwe, kandi akenshi tukaburizamo ikorwa ry’ibyaha.
RNP