Ubwo intambara yo kubohora u Rwanda yatangizwaga tariki ya 1 Ukwakira 1990, Perezida Habyarimana n’akazu ke, banze kwemera ko ari Abanyarwanda bateye baharanira uburenganzira bwabo bari barimwe, ko ahubwo ari abagande bateye igihugu cyabo. Habyarimana yakomeje kwizera ingufu za gisirikari ariko nyuma ingabo za FPR Inkotanyi ubwo zafataga Gatuna yishimira intsinzi mu Mutara ndetse n’igitero cyo mu Ruhengeli mu nda y’akazu, yabonye ko ishyamba atari ryeru, maze yemera imishyikirano.
Inararibonye Tito Rutaremara wari umwe mu ntumwa za FPR Inkotanyi mu masezerano yose bagiranye na Leta ya Habyarimana, yasangije Abanyarwanda abinyujije kuri Twitter amavu n’amavuko y’amasezerano y’Arusha.
Mu ruzinduko Perezida Museveni yagiriye mu Rwanda yari yaremereye Perezida Habyarimana ko nta bantu bazatera Igihugu cye baturutse Uganda Ubwo Inkotanyi zateraga taliki ya 01.10.1990 ziturutse Uganda , icyo gihe Museveni na Habyarimana ntabwo bari bahari bari New York mu Nama. Kuri uwo munsi Mugisha Muntu wari Umukuru w’Ingabo za Uganda yabwiye Museveni kuri Telephone ko Abanyarwanda bateye u Rwanda.
Muri iryo joro Museveni ahamagara Habyarimana ajya ku mureba ngo baganire kuri icyo kibazo , Museveni yemerera Habyarimana gufungira amayira Abanyarwanda bose bava Uganda ndetse yumvikana nawe ko abazajya bava mu Rwanda ko azajya abafata akabafunga. Museveni yasabye Habyarimana ko abageze mu Rwanda yabarwanya gusa amubwira ko abagiye mu Rwanda ari indwanyi icyaba cyiza ari uko yakumvikana nabo
Icyo gihe Museveni yavugishije Umukuru w’Ingabo ze amusaba ko ahagarika Abanyarwanda bajyaga ku rugamba kandi hashakwe abayobozi babo bafungwe , uwo mwanzuro watumye Abanyarwanda batatanira hirya ni hino bamwe barafungwa abandi barihisha.
Bucyeye Habyarimana arataha inama itarangiye aca mu Bubiligi no Bufaransa gusaba inkunga, ageze ku kibuga cy’indenge cy’ububiligi abanyamakuru bamubajije uwateye igihugu cye abasubiza ko ari Uganda. Ibyo birakaza Museveni kuko Habyarimana yari yishe amasezerano bari bagiranye . Museveni yahise asaba ko bambura Abanyarwanda imbunda n’imyenda ya gisirikare bya Uganda ubundi bakabareka bagataha iwabo .
Muri iyo ntambara abazayirwa , Ababiligi n’Abafaransa batabaye ingabo za Habyarimana baza kurwana barwanya Inkotanyi , Abazayirwa bagenda basahura bakagenda bikoreye ibyo basahuye ibinyamakuru byo ku isi birabyerekana .
Guverinoma y’Ababiligi yicyo gihe yarigizwe n’amashyaka atanu , ishyaka rimwe ryasabye ko ingabo zabo ziva mu Rwanda. Leta y’Ababiligi igira ubwoba ko byasenya Guverinoma yabo itangira gutekereza uko bakemura icyo kibazo.
Icyo gihe Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo ndetse n’Uwububanyi n’Amahanga, bahise baza muri Afurika bakirwa na Tanzania bajya kureba Habyarimana na Museveni Perezida wa Tanzania ahamagara Perezida Habyarimana na Museveni bahurira Mwanza bumvikana ko intambara ihagarara ariko Habyarimana asabwa gahura n’uruhande rw’abamurwanyaga (Inkotanyi) ibyo byose nta cyabaye .Uwo munsi abasilikare b’Abibiligi bahise bazinga utwabo barataha nkuko bongeye kurusiga muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994·
Mu 1991 Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (OUA) nibwo yinjiye mu kibazo nyuma yuko guhagarika Intwaro byumvikanyweho Mwanza bitabaye (cessez le feu). Perezida Hassan Mwinyi yongeye guhamagara Perezida Habyarimana na Museveni bahurira Zanzibar abamenyesha ko ikibazo cyegurirwe OUA ariko ariwe wahawe inshingano zo gutumira abazitabira inama.
Hashize iminsi mike President Ali Hassan Mwinyi wa Tanzaniya ahamagaza ya nama irimo Perezida Habyarimana, Perezida Museveni,Perezida Buyoya , Umunyamabanga Mukuru wa OUA ,Minisitiri w’Intebe wa Zaire n’abandi.
Ibyavuyemo mu nama a) hanzuwe ko impande zombi zumvikana uko hahagarikwa intambara ( cessez le feu ) b) humvikanye uko bazaganira ku gaharika no kurangiza intambara c) Humvikanye uko hazakemurwa ikibazo cy’impunzi d) Humvikanye uzabikurikirana ariwe Perezida Mobutu.
Ubwo nibwo amasezerano y’Arusha yahise atangira.
IYI NKURU IZAKOMEZA UBUTAHA………