• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC yatandukanye n’abakinnyi 3, yongerera amasezerano 5 barimo Djabel wahawe amasezerano y’imyaka 4 ndetse igura mu yandi makipe abakinnyi 6

APR FC yatandukanye n’abakinnyi 3, yongerera amasezerano 5 barimo Djabel wahawe amasezerano y’imyaka 4 ndetse igura mu yandi makipe abakinnyi 6

Ubwanditsi 13 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC igomba guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ya Afurika CAF Champions League igomba gutangira muri Nzeri ari nayo mpamvu yiyubatse mu cyumweru gishize.

Bijyanye n’intego iyi kipe ifite zo kujya mu matsinda, niyo mpamvu ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu yashyize mu bikorwa ubusabe bw’abatoza b’iyi kipe basabye Abakinnyi bifuza ndetse no kuziba icyuho cy’abamaze kubona amakipe ku mugabane w’Iburayi.

Mu cyumweru dusoje nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwaganiriye na bamwe mu bakinnyi bari basoje amasezerano bongererwa amasezerano yo gukomezanya na APR FC, abandi ntibongerewa amasezerano ndetse kandi igura mu makipe atandukanye abandi bakinnyi bashya.

Kugeza ubu abakinnyi bongerewe amasezerano ni Rwabuhihi Placide wasinyiye imyaka 3, Manishimwe Djabel wasinyiye imyaka 4, Niyomugabo Claude wahawe imyaka 2, Niyonzima Olivier Sefu we ni imyaka 2, ndetse na Nizeyimana Djuma wongereye amasezerano y’imyaka 2.

Mu bakinnyi ikipe ya APR FC yatandukanye nayo, ni ukuvuga abo itongereye amasezerano nyuma y’uko asojwe ni Mushimiyimana Muhamed, umunyezamu Rwabugiri Umar ndetse na rutahizamu Danny Usengimana uyu we wamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC n’ubundi yigeze gukinira.

Usibye aba bongereye amasezerano, ubuyobozi bwa APR FC kandi bwanongereyemo andi maraso mashya arimo Karera Hassan wavuye muri Kiyovu sports, Kwitonda Alain (Bacca) wavuye muri Bugesera FC, Nsengiyumva Ir’shad wavuye muri Marine FC, Mugisha Bonheur wavuye muri Mukura VS uyu akaba yari intizanyo ya Heroes FC, Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC ndetse na Mugisha Girbert wavuye muri Rayon Sports , aba bakinnyi bose bakaba barasinye imyaka 2.

Nyuma yo kwiyubaka kuri APR FC, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko gahunda yayo ya mbere ari uguha abakinnyi b’abanyarwanda umwanya wo kwigaragaza, bagize bati “gahunda yacu izakomeza kuba iyo guha abana b’u Rwanda umwanya wo kugaragaza impano bifitemo, tubategura guserukira igihugu ndetse no guharanira kugera kure bakina kinyamyuga, mbere yicyo cyerekezo bagomba kwigaragariza muri APR FC bayigeza kure hashoboka.”

APR FC kandi yibukije ko abakinnyi b’abanyamahanga batari muri gahunda yayo, bagize bati ” abakinnyi b’abanyamahanga muri APR FC ntabwo bari muri gahunda yacu ya vuba aha nanone ariko, abana b’u Rwanda nibatageza ikipe aho yifuza ubwo tuzajya gushakira ahandi.”

2021-07-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impamvu abaturage bibona mu itangazamakuru kurusha abayobozi b’inzego z’ibanze

Impamvu abaturage bibona mu itangazamakuru kurusha abayobozi b’inzego z’ibanze

Ubwanditsi 14 Jan 2019
UEFA CL2016: Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20

UEFA CL2016: Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20

Ubwanditsi 24 Nov 2016
Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside

Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 27 Oct 2017
Nyuma y’umukino ikipe ya Leicester City yatsinzemo Manchester United, ikipe ya Manchester City yahise itwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza ibura imikino itatu ngo irangire.

Nyuma y’umukino ikipe ya Leicester City yatsinzemo Manchester United, ikipe ya Manchester City yahise itwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza ibura imikino itatu ngo irangire.

Ubwanditsi 12 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Haribazwa ikihishe inyuma y’itotezwa ry’ Abanyarwanda Babaye Mu Gisirikare Cyangwa Mu Gipolisi cy’u Rwanda
ITOHOZA

Uganda: Haribazwa ikihishe inyuma y’itotezwa ry’ Abanyarwanda Babaye Mu Gisirikare Cyangwa Mu Gipolisi cy’u Rwanda

Ubwanditsi 01 Aug 2018
Intara y’Amajyaruguru: Hongewe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Intara y’Amajyaruguru: Hongewe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 11 Aug 2016
Abanyarwanda biteguye kwakira Jeannette Kagame muri “Rwanda Culture Day” yasimbuye “Rwanda Day” izabera muri California tariki 24 Nzeri 2016!
Mu Mahanga

Abanyarwanda biteguye kwakira Jeannette Kagame muri “Rwanda Culture Day” yasimbuye “Rwanda Day” izabera muri California tariki 24 Nzeri 2016!

Ubwanditsi 11 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru