• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Editorial 10 Mar 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, UBUKERARUGENDO

Itangazo rishyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2019, riravuga ko indege ya sosiyete Ethiopian airlines yavaga iwabo yerekeza muri Kenya yakoze impanuka iminota mike ikiva ku kibuga cy’indege.

Ubuyobozi bwa Sosiyete Ethiopian airlines bwavuze ko iyo ndege yari itwaye abantu 149 n’abakozi 8, yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bole muri Addis Ababa ahagana 8:38 z’igitondo ni ukuvuga 7h38 z’i Kigali maze ikaburirwa irengero mu minota itandatu ikurikiraho.

Iyi sosiyete yavuze ko igiye kohereza abakozi bayo ahabereye impanuka kugirango hamenyekane ababa bakomeretse cyangwa se abarokotse.

Ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Ethipia bikaba bihise bisohora itangazo ryihanganisha ababuriye ababo mu mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa Boing 737.

Amakuru yatangajwe n’ukuriye iyi kompanyi yo gutwara abantu n’ibintu yemeje ko abantu 157 bari muriyo ndege ntawarokotse. Yaboneyeho umwanya wo kwihanganisha imiryango y’abaguye muriyi mpanuka.

Aho iriya ndege yaguye nta kintu bahasanze kuko yahiye irakongoka

Bimaze kumenyekana ko  umunyarwanda  umwe ariwe watakarije ubuzima muri iyi mpanuka  [ reba urutonde rwabaguye mu ndege ]  yahitanye abantu bakomoka mu bihugu 33 bitandukanye kuko iyi kompanyi iri muzikomeye zikorera ingendo no mu Rwanda.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter,  yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y’Indege ya Ethiopian Airlines yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, igahitana abantu bose bari bayirimo uko ari 157 barimo Umunyarwanda umwe yagize  ati “Twifatanyije n’imiryango n’inshuti baburiye ababo mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yavaga i Addis Ababa igana i Nairobi. Twifatanyije na Minisitiri w’Intebe, Abiy n’abaturage ba Ethiopie.”

2019-03-10
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: CMI yakwirakwije umujyi wa Kampala inkoramutima za RNC mu guhiga bukware abanyarwanda 

Uganda: CMI yakwirakwije umujyi wa Kampala inkoramutima za RNC mu guhiga bukware abanyarwanda 

Editorial 04 Mar 2019
Burundi: Abarimu bategetswe gutanga umushahara wose w’ukwezi mu kigega cy’amatora yo muri 2020

Burundi: Abarimu bategetswe gutanga umushahara wose w’ukwezi mu kigega cy’amatora yo muri 2020

Editorial 28 Nov 2017
Twagiramungu yabuze ayo acira nayo amira mu gihe umutwe avugira wacitse umutwe n’imizi

Twagiramungu yabuze ayo acira nayo amira mu gihe umutwe avugira wacitse umutwe n’imizi

Editorial 21 Jan 2020
Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Editorial 12 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi
Amakuru

Uganda : Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Editorial 26 Oct 2017
Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye gukuraho inzitizi z’ubuhahirane
POLITIKI

Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye gukuraho inzitizi z’ubuhahirane

Editorial 02 Jul 2017
Icyo Perezida Kagame avuga ku gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu
INKURU NYAMUKURU

Icyo Perezida Kagame avuga ku gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu

Editorial 26 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru