• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: CMI yakwirakwije umujyi wa Kampala inkoramutima za RNC mu guhiga bukware abanyarwanda 

Uganda: CMI yakwirakwije umujyi wa Kampala inkoramutima za RNC mu guhiga bukware abanyarwanda 

Ubwanditsi 04 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Amakuru tugikomeza gukusanya tuzabagezaho neza mu minsi iri imbere aturuka I Kampala muri Uganda avuga ko Kayumba Nyamwasa, kuva kuri uyu wa kane w’icyumweru dushoje ari kwidegembya k’ubutaka bwa Uganda mu gihe yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.

Aya makuru avuga ko yagaragaye ari kumwe na bamwe mu bantu bakomeye muri Uganda  ahitwa Garuga hafi ya Lake Victoria ndetse yongera no kugaragara Entebbe.

Aya makuru kandi duhabwa n’umuntu wizewe mu nzego z’ubutasi bwa Uganda avuga ko inzego z’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda [ CMI ] ziri gukoresha inkoramutima za RNC mu rwego rwo guhiga abanyarwanda.

Kayumba Nyamwasa

Hashyizweho kandi amatsinda ndetse n’uduhimbaza musyi tugenerwa aberekanye aho Umunyarwanda yaba ari hose, ucyekwaho kuba akorana n’u Rwanda, muri aba harimo aba motari ba Boda boda ndetse bashobora kuba ari abamotari b’abanyarwanda bakorera akazi kabo muri Uganda, cyangwa se abashoferi , abakomvayeri ba za bisi  ndetse n’abashoferi baba bari kuri za Gare zinyuranye ziparikamo Bus ziturutse mu Rwanda  ndetse n’abandi bantu baba bihagarariye badafite icyo barimo gukora.

Ibi byashyizwe ahagaragara na  Rogers Donne Kayibanda, w’imyaka  43,waje kwirukanwa n’ubuyobozi bwa Uganda ku wa Gatanu  1 Werurwe 2019,  kuva  I Kampala aho yari amaze imin si 49 mu buroko bwa gisirikare Mbuya mu Mujyi wa Uganda Kampala.

Kayibanda waje gushimutwa n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare cya Uganda ku wa 11 Mutarama 2019, ifatwa rye ryaje gutangazwa mu binyamakuru bitari bike, aho yaje kumenya amakuru menshi ubwo yari mu buroko amakuru yabwirwaga n’imfungwa bagenzi be, abenshi muri bo bakaba bari Abanyarwanda.

“Iyo uri mu buroko, uhigira byinshi kubera ibyo uba urimo kumva,” amagambo yavuzwe na  Kayibanda. “ Ibyo abantu bakundaga kujya basubiramo inshuro nyinsi nuko ngo urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda burimo gutanga igihembo ku muntu wese werekanye umunyarwanda ukekwaho kuba intasi y’URwanda amadolari ya Amerika ari hagati ya US$ 80-100O, abamenyereye aho baba bazi neza ururimi rw’ikigande bazwi nk’ABAYAYE (INGEGERA ZO MU MUJYI).

“Ubusanzwe bene aba bantu baba bahora bashonje, iyo rero babonye uburyo bwo kubona amaramuko ntibazuyaza, bahita berekana uwariwe wese ngo n’Intasi y’URwanda bityo iyo nzirakarengane igatabwa muri yombi ikahagorerwa bigatinda, nkuko bitangazwa na,” Rogers. “Mbese ni ugukurikira munyarwanda uwariwe wese uvuye muri bisi uvuga ikinyarwanda maze bakamutanga  nta cyindi.”

Akaga Kayibanda yahuye nako katangiriye ku munsi wa  (11 Mutarama 2019 ) ubwo yari ahitwa Kisaasi mu cyengero z’Umujyi wa Kampala , ubwo yarimo gusangira n’inshuti ze. Nyuma yaje kujya mu Mujyi agiye gutaha ubukwe bwa murumuna we. Nyuma, ubwo bari bagiye muri sawuna, mu kuvayo bagiye mu kabari n’inshuti ze za cyera. Rogers yavukiye muri Uganda kandi akaba agifite yo Inshuti nyinshi. Afite abavandimwe bagituye yo, kandi na nyina akaba ariho  agituye. Avuga ko yarimo kwibuka ibihe bya cyera n’inshuti ze basangira icyo kunywa ubwo umuntu yahingukiraga mu mbuga y’akabari agahita amusanga.

“Uyu mugabo yambwiye ko njya iruhande tukagira ibyo tuvugana mu gihe cyingana n’umunota.” Rogers akavuga ko yakoze ibyo yari yasabwe ariko mbere yo kumenya ibyari bigenderewe, abagabo bandi batanu bari bamaze kumuzenguruka, mu gukomeza kubasobanurira ko ntacyo yari yakoze cyibi, baramufashe bamujugunya mu mudoka yari ifite ibirahure bya fime . “Mu mudoka bari banzengurutse impande zombi, nuko batangira gukurayo imbunda, ndavuga nti akanjye kararangiye, ndi umupfu ubungubu!”

Wenda hari umuntu wari wamwumvise we n’inshuti ze bavuga iby’iKigali, nuko akajya kubwira CMI, akaba ari uko Rogers yibajije.

Rogers Donne Kayibanda, yafatiwe  i Kampala ubwo yajyaga mubukwe bw’umuvandimwe we

Kayibanda si we munyarwanda wambere washimuswe, akanakorerwa iyicarubozo na (CMI), no gufungirwa ahantu hatazwi.

Abanyarwanda batabarika bafashwe muri bene ubu buryo, ari nako bafungirwa ahantu hatazwi, ku buryo muri iki cyumweru URwanda rurimo kugira inama abenegihugu barwo kutajya bagirira ingendo muri Uganda mu rwego rwo gukingira ubuzima bwabo.

Nkuko ubuyobozi bwo mu Rwanda bubitangaza, ngo ni uburyo bwo kurinda abaturage barwo bene iri shimutwa, ifungwa rya hato na hato.

Kayibanda avuga ko ubwo yari muri iyo mudoka, ngo bafashe icyintu cyiremereye bakimugereka ku mutwe, ngo cyari ikintu cyimeze nk’ingofero nini, kandi ngo bari bamwambitse amapingu ku maboko. Ibi ni kimwe nk’ibyabaye kuri Muhawenimana, Umunyarwanda waje gufatwa n’inzego z’ubutasi z’igisirikare cya Uganda ubwo yari yagiye gushakisha aho umuvandimwe  we ari.

Undi Munyarwanda nawe wafashwe mu buryo bumwe nawe yasobanuye ko nawe bamushyizeho  icyintu cyimeze nk’ingofero nini, bakanamwambika amapingu ubwo bamutwaraga ahoyari agiye gufungirwa.

Rogers avuga ko ubwo bageraga Mbuya, ariko ntiyari ahazi, ariko nyuma y’iminsi mike, yaje kumenya ko aho yari afungiye hitwa Mbuya, ubwo bajyaga kumwambura umukandara, ikotomoni, isaha n’inkweto.

Ubwo yari kuri CMI, Rogers avuga ko umuntu wambere wamuhase ibibazo yamubajije niba yari umu majoro mu ngabo z’URwanda.

“Namubwiye ko ntigeze mba mu gisirikare icyo aricyo cyose,” Ati :Rogers nta mikino hano, uri umusirikare w’URwanda Majoro!” Ntabwo ndiwe!”

“Urashaka nzane umuntu wo kugukubita? Vugisha ukuri mu rwego rwo kwirinda kubabazwa!” Ndavugisha ukuriI!”

Rogers avuga ko uwo mugabo yaje kongera kumushyiraho cya kintu cyimeze nk’ingofero ku mutwe nuko bahita bamutwara muri korodori acyambaye amapingu. Aho yahamaze indi iminsi itatu, nuko ubwo baje kongera kumushyira undi muntu wamuhataga ibibazo waje gusubira mu bibazo yari yabajijwe nu uwari wabanje kumuhata ibibazo. Ubwo yari muri korodori, baje kongera kumusunika.

Rogers avuga ko ubwo yari aho, yahamaze nibyumweru bibiri, ari naho yaryamaga, akahicara bakanamugaburira akawunga kaboze yariraga kuri sima hasi. Nuko bamutwaye mu gice cyo hasi yitaje, ahabera ibintu bibi byinshi, imfungwa nyinshi ziriyo ni abanyarwanda, kandi benshi muri bo bakomeretse bikabije kubera inkoni, kuko hari iyicarubozo rikabije!

Umwe mu bagabo bahafungiye yakubiswe cyane ku buryo amaguru ye yavunitse.Undi nawe yavunitse akaboko.” Rogers akaba avuga ko we yagize amahirwe kuba atarigeze akubitwa nkuko abandi banyarwanda bakubitwab ndetse no gukorerwa iyicaruboz ritandukanye.

Ariko kandi ngo umuryango wa Kayibanda ukaba wari usanzwe uziranye nuwa Shefu wa (CMI), Brig. Gen. Abel Kandiho ufite nyina w’umunyarwandakazi  mu bihe byashize,  Kandiho yari umuntu watinywaga bikabije muri Uganda, mbese yaricaga akanacyiza, yakoraga icyo ashatse, abo bambari be mameze nk’ingegera bafata bakanafunga inzirakarengane mu buryo bunyuranye n’amategeko .

Kandiho Abel  ubwo yagirwaga  Brig. Gen.

Mu gihugu cyirangwa n’akavuyo nka Uganda Kandiho ni umugenzacyaha, akaba n’umushinjacyaha ndetse akaba n’umucamanza ku nzirakarengane aba yafashe.

2019-03-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda ntidushobora kubagirira nabi ni abavandimwe dusangiye amaraso – Mushikiwabo

Uganda ntidushobora kubagirira nabi ni abavandimwe dusangiye amaraso – Mushikiwabo

Ubwanditsi 13 Mar 2018
Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Nov 2022
Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI wa  Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, ibikoresho bya RNC ya Kayumba Nyamwasa

Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI wa  Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, ibikoresho bya RNC ya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 02 Mar 2020
Uvira: Biravugwa ko ingabo z’u Burundi zigaruriye ibirindiro bya RED-Tabara

Uvira: Biravugwa ko ingabo z’u Burundi zigaruriye ibirindiro bya RED-Tabara

Ubwanditsi 08 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yatsinzwe na APR FC y’abakinnyi 10, Muhadjiri ahabwa indi karita y’umutuku
IMIKINO

Rayon Sports yatsinzwe na APR FC y’abakinnyi 10, Muhadjiri ahabwa indi karita y’umutuku

Ubwanditsi 26 Feb 2018
Mu Rwanda hatangijwe shampiyona y’umupira w’amaguru iri guhuza abafana b’amakipe akunzwe, Rayon Sports na APR FC bagiye gucakirana
IMIKINO

Mu Rwanda hatangijwe shampiyona y’umupira w’amaguru iri guhuza abafana b’amakipe akunzwe, Rayon Sports na APR FC bagiye gucakirana

Ubwanditsi 10 Jun 2019
Ntibikiri Ibanga Petero Nkurunziza Akorana Na RNC Ya Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Ntibikiri Ibanga Petero Nkurunziza Akorana Na RNC Ya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 05 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru