• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda k’urupfu rwa nyakwigendera Mucyo J.D

Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda k’urupfu rwa nyakwigendera Mucyo J.D

Editorial 20 Oct 2016 ITOHOZA

Muri iki gihe Inteko ishingamategeko y’u Rwanda ikomeje gutakaza bamwe mu bayigize bapfuye urupfu rutunguranye, habanje Hon. Mucyo JD witabye Imana mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma hakurikiraho Hon. Nyandwi Desire nawe washyinguwe uyu munsi ntanukwezi kurashira.

Ariko ikibabaje ni uko muri ako kababaro n’agahinda hari bamwe muri abo ba nyakubahwa bumvikana bavuga amagambo y’agashinyaguro kuri ba nyakwigendera Urugero : dutanga ni uko muri iyi minsi aba Depite bamaze iminsi bamanuka kwegera Abaturage ngo babigishe k’Ubumwe bw’Abanyarwanda no ku ndangagaciro na Kirazira bikwiye kuranga Abanyarwanda.

Aha sindi buvuge Inteko ishingamategeko yose ndibanda gusa ku itsinda rimwe ryari ririmo Depite Bamporiki Edouard, ukomoka mu ishyaka FPR-Inkotanyi na Depite Byabarumwanzi Francois wo mu ishyaka PL.

Iryo tsinda mbabwira ryari ryagiye muri Nyamagabe, gusura Abaturage ryari riyobowe na Depite Byabarumwanzi Francois, we na bagenzi be bari mukazi aho mu Ntara y’Amajyepfo yasuye ahantu hatandukaye ndetse igirana inama n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, harimo Nyobozi, abayobozi b’Ingabo na Polisi n’abandi bayobozi bavuga rikijyana muri ako karere.

-4414.jpg

Hon. Byabarumwanzi Francois wo mu ishyaka PL

Nibwo haje message kuri Honorable Bamporiki ukomoka mu ishyaka rya FPR inkotanyi, bari kumwe amaze kuyisoma yegera mugenzi we Byabarumwanzi Francois ati mbonye inkuru mbi ko Senateri Mucyo yitabye Imana kandi aguye ku kazi kacu.

Bamporiki ati : kandi wibuke ko Senateri Mucyo avuka hano mu ntara y’amapjyepfo amusaba guhagarika inama iyo nkuru mbi ikamenyeshwa abari bayirimo.

Ni uko depite Byabarumwanzi Francois ukomoka mu ishyaka PL, akaba na Visi Perezida w’iryo shyaka ryo kwishyira ukizana, akaba ari nawe wari akuriye iryo tsinda rigize Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya Jenoside. Depite Byabarumwanzi akibyumva yahise yica amatwi akomeza inama nkaho ntacyabaye! Ariko ngo asubiza nabi cyane Bamporiki (ati uriya se yahagarika inama?). Nuko Inama irakomeza.

-4412.jpg

Nyakwigendera Senateri Mucyo Jean de Dieu

Aho ije kurangirira depite Byabarumwanzi abwira abayobozi bari aho ati ariko sinagenda ntanababwiye ibyo navuganaga na mugenzi wanjye Bamporiki.., yambwiraga ko Senateri Mucyo yitabye Imana . Ati mubwira ko bitahagarika inama cyane ko yari yaranapfuye kera. Yakomeje avuga ati yari yarapfuye kera! barasohoka bibaza niba biriya aribyo Abadepite bita indangagaciro (kuvuga amagambo asa atyo kuri mugenzi wabo witabye Imana unayabwira bene wabo wuwo witabye imana.

Amakuru twabwiwe nabamwe mu bayobozi baraho batifuje ko dutangaza amazina yabo ngo bagiye bijujuta bavuga bati: ese ubu nibi inteko iba yabatumye ? Ubu se niko, ishyaka ryabo PL ribyemera rikanabishyigikira?

Ibi rero nibyo byatumye twegera Depite Bamporiki, Umwe mu badepite bakorana wari muri iyo nama I Nyamagabe mu Karere nuko abihamiriza Ikinyamakuru Rushyashya mu kiganiro gito twagiranye. Depite Bamporiki ( Ababaye ) ati : Nibyo koko nkimara kubona ubwo butumwa kuri Whatsapp, amaze kuyisoma negereye Depite Byabarumwanzi Francois ndamubwira nti : “Mbonye inkuru mbi ko Senateri Mucyo yitabye Imana kandi aguye ku kazi kacu. Ko dukwiye guhagarika inama . Ariko ansubiza nabi cyane (ati: uriya se yahagarika inama?). Nuko Inama irakomeza.

-4413.jpg

Hon. Bamporiki Edouard wo mu ishyaka FPR-Inkotanyi

Hon. Bamporiki akomeza agira ati : Sibyo gusa kuko Depite Byabarumwanzi yaramvangiye bikomeye aho muri Nyamagabe, ubwo twasuraga Gereza, abagororwa baradusaranye bavuga ko Leta yabarenganije ko ntabutabera buri mu gihugu.

“Ni uko ngerageza gucubya uburakari bwabo bagororwa nasobanuye uko Jenoside yateguwe n’uko bo ubwabo nk’ubwoko butahigwaga bwayitabiriye bukayishyira mubikorwa ko kandi RPF itihoreye yari kubishobora nuko abagororwa bamaze gucururuka bampa amashyi menshi.”- Hon Bamporiki

Hon. Bamporiki akomeza agira ati : Icyambabaje ni uko mugenzi wanjye Depite Byabarumwanzi afashe ijambo yabwiye abo bagororwa ati: “ Jye sinkeneye ayo mashyi mwahaye Hon. Bamporiki, mujye mumuha amashyi jye sindi inkomamashyi nka Bamporiki”. Ikindi ngo bagiye muri dine ( kurya) yavuze amagambo menshi atari meza baganira n’abandi ati : jye mumbaze ibyo kwa Habyarimana nibyonzi, ibindi mubibaze depite Bamporiki na Leta yabo, ngo hari abadepite barindwa kurusha abandi muri za missions n’ibyinshi…

Aha rero niho tubona ko mu bayobozi bakuru muri iki gihugu hari indimi ebyiri cyane cyane muri ba Nyakubahwa.

Uyu depite Byabarumwanzi Francois ninawe wavuzweho umwaka ushize gufasha uwahoze ari ambasaderi Mitali Protais kunyereza miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda y’ishyaka PL.

Cyiza Davidson

2016-10-20
Editorial

IZINDI NKURU

Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994

Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994

Editorial 05 Apr 2017
People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number

People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number

Editorial 14 Mar 2016
Amakimbirane hagati ya Company zitwara abagenzi Nyabugogo na RITCO (Rwanda Interlink Company Limited)

Amakimbirane hagati ya Company zitwara abagenzi Nyabugogo na RITCO (Rwanda Interlink Company Limited)

Editorial 17 Feb 2017
ADEPR : Uko Usabwimana Samuel  yahunze  Igihugu n’Impamvu zabyo [ Yavuguruwe ]

ADEPR : Uko Usabwimana Samuel yahunze Igihugu n’Impamvu zabyo [ Yavuguruwe ]

Editorial 14 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibinyoma Kongo ihimbira u Rwanda ntibishingiye ku rwango gusa, binafitanye isano n’ubuswa.
Amakuru

Ibinyoma Kongo ihimbira u Rwanda ntibishingiye ku rwango gusa, binafitanye isano n’ubuswa.

Editorial 20 Jul 2023
Umunsi w’abakundana  ‘Valentine’s Day’  wijihijwe gitore
IMIKINO

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Editorial 14 Feb 2017
“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro  Unity Club
ITOHOZA

“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro Unity Club

Editorial 26 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru