• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye

Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye

Editorial 21 Mar 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, SHOWBIZ

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, nibwo habaye umuhango wo kumenya Nyampinga w’ u Rwanda 2021, maze Ingabire Grace yegukana iryo kamba nyuma yo guhigika abandi bakobwa 19 bashakaga kwambikwa ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza,ubwenge n’umuco.

Muri ibi birori byabereye mu Ntare Conference Arena, nibwo abakobwa bose uko ari 20 bahataniraga iri kamba biyerekanye mu ntambuko ndetse banabyina imbyino gakondo imbere y’akanama nkemurampaka, Nyuma yo kwiyerekana nibwo hahise hatangazwa abakobwa 10 bitwaye neza abandi 10 barasezererwa.

Muri abo bakobwa 10 basigayemo nibwo baje kubazwa ibibazo maze batorwamo batatu ari bo Akaliza Amanda, Ingabire Grace na Umutoni Witness, muri abo batatu bari basigayemo kandi niho hagombaga kumenyekaniramo uwahize abandi akaba nyampinga w’u Rwanda 2021.

Nyuma yo kubazwa nanone ndetse bagasubiza, buri umwe wari usigayemo yerekanye impano ye, nyuma bagaruka bahitamo uwegukanye ikamba rya Nyampinga ndetse banerekana ibisonga bye.

Nyampinga w’u Rwanda 2021 akaba yabaye Ingabire Grace, mu gihe Umutoni Witness yabaye igisonga cya mbere naho Akaliza Amanda aba igisonga cya Kabiri.

Umutoni Grace watorewe kuba nyampinga, ni umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko akaba yari ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize ibijyanye na ‘Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology’.

Mu bindi bihembo Miss Congeniality ni Gaju Evelyne Miss Photogenic Uwase Phiona,Talent Winner Umutoniwase Sandrine, Miss Hertage Ishimwe Sonia,Miss Popularity Marie Paul Kayirebwa,Most Innovation Project Musana Teta Hence.

Ibihembo bya nyampinga w’u Rwanda 2021:

Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 itangwa na Hyundai Rwanda.

Azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw.

Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food.

Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum.

Internet y’umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda.

Gutunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon.

Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose.

Yemerewe kurya mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia.

Azahabwa telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda.

STARTIMES 55″ 4K LED Ultra HD Smart TV.

2021-03-21
Editorial

IZINDI NKURU

Amavubi y’abagore ntakitabiriye amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Amavubi y’abagore ntakitabiriye amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Editorial 13 Oct 2021
Senegal yegukanye igikombe cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo CHAN 2022

Senegal yegukanye igikombe cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo CHAN 2022

Editorial 05 Feb 2023
Mu kwezi kumwe gusa Abanyarwanda bane bamaze kwicwa urubozo muri Uganda babeshyerwa ko ari intasi z’u Rwanda

Mu kwezi kumwe gusa Abanyarwanda bane bamaze kwicwa urubozo muri Uganda babeshyerwa ko ari intasi z’u Rwanda

Editorial 17 Mar 2021
Gisagara VC na Police Women VC begukanye BK Arena Volleyball cup 2025 yakinwaga ku ncuro ya mbere

Gisagara VC na Police Women VC begukanye BK Arena Volleyball cup 2025 yakinwaga ku ncuro ya mbere

Editorial 14 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntabwo u Burundi bwari gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na EU buri  mu kato
Mu Rwanda

Ntabwo u Burundi bwari gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na EU buri mu kato

Editorial 14 Sep 2016
Tour du Rwanda: Umudage Hellmann yegukanye agace ka Huye-Musanze, Mugisha aracyayoboye
IMIKINO

Tour du Rwanda: Umudage Hellmann yegukanye agace ka Huye-Musanze, Mugisha aracyayoboye

Editorial 07 Aug 2018
Agahinda k’abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda
ITOHOZA

Agahinda k’abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda

Editorial 28 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru