• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

Editorial 29 May 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Ingabire Victoire, wigize impirimbanyi ya politiki we nabo bafatanyije intekerezo ncuri bo muri FDU Inkingi bakomeje kubera ingemu umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Kongo.

FDU-Inkingi igizwe n’abanyapolitiki bateguye bakanashyira mubikorwa genocide yakorewe abatutsi, uyu mutwe wa politiki washinzwe ukanayoborwa na Ingabire Victoire, yakoze ikiswe kongere idasanzwe, yasohoye imyanzuro ivuga ko abahutu bo muri Kongo bari guhigwa n’u Rwanda. Iyo ngengabiterezo ya jenoside ya Ingabire na FDU Inkingi niyo ituma bakunze gutera icyuhagiro FDLR babeshya ko barinzeyo impunzi z’abahutu b’abanyarwanda, ibintu abataha bahakana bivuye inyuma, bahamya ko ahubwo FDLR yabagize imbohe.

Nyuma yiyo nama, hahise hanategurwa ikiswe inama y’urubyiruko rwa FDU Inkingi izaba tariki 01 Kamena 2025 saa munani, mu gihe kuri uwo munsi nyirizina saa kumi hateganyijwe gukusanya amafaranga yiswe ayo gufasha Ingabire Victoire ndetse ngo nabandi banyarwanda babayeho nabi mu Rwanda.

Aya mafaranga bavuga ko agenewe Ingabire Victoire, ntabwo ari ayo kumutunga kuko basanzwe nubundi bamukorera ingemu ya buri kwezi. Ahubwo ni amafaranga bakusanya muri fundarayizingi agamije gutera inkunga uyu mutwe ugizwe n’abagenocidaire basize bahekuye u Rwanda, muri gahunda bise “all for Rwanda” hanyuma akanyuzwa kuri Ingabire nk’intumwa nkuru ihuza iyi mitwe yombi muri aka karere k’ibiyaga bigari.

Aya mafaranga akusanywa uwitwa Yvonne bakayanyuza kuri Augustin Munyaneza ndetse na Ladslas Niwenshuti hanyuma Yvonne yamara kuyakira akayahereza Michel Niyibizi n’umugore we Naome Mukakinani aribo bayashakira inzira iyageza kwa Ingabire Victoire.

Ibi bikorwa byose bikaba bibera mububiligi ari naho hari icyicaro gikuru ya FDU-Inkingi, ndetse uyu mutwe ukaba arinawo ufatwa nk’umutwe wa politiki wa FDLR.

Birakwiye ko Ingabire yongera gukurikiranwa kubyaha byo gukorana n’umutwe w’iterabwoba kuko nubwo yafunguwe kumbabazi za Presida wa repubulika ntabwo yaretse imikoranire na n’uyu mutwe ufatwa nk’umwe muyikomeye muri aka karere mugukoworakwiza ingengabitekerezo ya Genocide.

Ni igihe cyo guha ubutabera abishwe n’abahohotewe na FDLR ndetse no kuryoza abaterankunga bayo ku byaha byo gutera inkunga iterabwoba.

2025-05-29
Editorial

IZINDI NKURU

Urugendo rw’iminsi ibiri  Perezida Paul  Kagame agirira muri  Morocco  ( Video )

Urugendo rw’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame agirira muri Morocco ( Video )

Editorial 21 Jun 2016
Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 70

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 70

Editorial 30 Mar 2020
Perezida Watowe wa Gambiya Ararahirira muri Ambasade

Perezida Watowe wa Gambiya Ararahirira muri Ambasade

Editorial 19 Jan 2017
Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu

Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu

Editorial 21 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afurika y’Epfo: Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi
ITOHOZA

Afurika y’Epfo: Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

Editorial 18 Mar 2017
Umukozi w’Akarere ka Burera yafatiwe mu cyuho yakira Ruswa y’Umuturage utishoboye
ITOHOZA

Umukozi w’Akarere ka Burera yafatiwe mu cyuho yakira Ruswa y’Umuturage utishoboye

Editorial 02 May 2017
Mayweather yatsinze MacGregor Umunya-Ireland
IMIKINO

Mayweather yatsinze MacGregor Umunya-Ireland

Editorial 27 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru