Umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, mu nyandiko ye, avuga ko Ingabire Victoire adakwiye kwitwa umunyapolitiki, ahubwo ko akwiye kwitwa umugore w’ubugome.
Ni mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru ku wa 24 Nzeri 2018, aho abanza kugaragaza ko mu banyamahanga ba mbere banditse bishimira gufungurwa kwa Ingabire ngo ari ‘inkoramutima z’Interahamwe’.
Abo, ni Umunyakanadakazi witwa Judi Rever, Ababiligi Filip Reyntjens na Peter Verlinden, Umuholandikazi witwa Anneke Vebraeken n’Umunyamerikakazi Ann Garrison.
Mu baba mu mahanga, hari abanyarwanda bahujwe n’ubumwe bukomoka ku cyo yise ‘ibitekerezo kirimbuzi’.
Ati “Abake nanditse ni abo nakurikiye ku rubuga rwa Twitter gusa. Ku isonga hari Ndereyehe Charles Ntahontuye uri no mu bantu b’ingenzi bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abandi batatanzwe ni abo muri Jambo Asbl higanjemo bene Shingiro Mbonyumutwa (Gustave Mbonyumutwa na Ruhumuza Mbonyumutwa), muramu wa Shingiro witwa Faustin Nsabimana.
Umugore wa Faustin Nsabimana ni Perpetue Muramutse uyobora ishyirahamwe ryitwa Réseau des Femmes pour la Démocratie et la Paix (RFDP).
Iyo urebye neza imiterere n’imikorere ya RFDP, ni Urugaga rw’Abagore bahuriye muri FDU-Inkingi cyangwa se rukora ibiyunganira. Kimwe mu bigaragaza ubwo bwunganizi ni uko iyo RFDP ari yo yatangije igihembo bise ‘Prix Victoire Ingabire’ nko guha ikuzo Perezida wa FDU-Inkingi.
Kugeza ubu, nta muntu n’umwe urahabwa Prix Victoire Ingabire/Victoire Ingabire Prize atari mu bazwi ko bashyigikira abajenosideri uhereye kuwo cyitiriwe akanabanza kugihabwa.
Abandi bakiranye ubwuzu gufungurwa kwa Ingabire (ntintuvuze bose) ni Faustin Twagiramungu, Claude Gatebuke (utunzwe no kubeshya ko yacitse ku icumu rya Jenoside atahigwagamo), Thomas Nahimana na Gallican Gasana.
Abandi n’abanyamuryango ba FDU-Inkingi bazwi nka Justin Bahunga, Joseph Bukeye, Gaspar Musabyimana, Marcel Nzabona Sebatware, Augustin Munyaneza, Aloys Simpunga, Joseph Matata n’abandi. Ibyo bavuze ni byinshi, byazagira igihe cyabyo cyo kubivuga”.
Akomeza avuga ko hari byinshi bivugwa kuri Ingabire, ariko ko hari kimwe usesengura politiki n’amateka ya vuba y’ u Rwanda n’aka karere u Rwanda ruherereyemo akwiye guheraho.
Icyo, ngo ni ukwita Ingabire ‘umunyapolitiki’ utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda aho kumwita icyo ari cyo. Ati “Icyo akwiye kwitwa ni umugore ukunda ubugome”.
Avuga ko abagira uwo munyarwandakazi “Umunyapolitiki” bari mu byiciro bituruka ku mpamvu eshatu: Ubujiji bw’abatamuzi, Indyandya zirengagiza ukuri zikuzi, ndetse ngo n’Abagome bashyigikira Jenoside n’abajenosideri.
Agarutse ku cyo yise ubujiji, yagize ati “Hari abantu benshi cyane, mu Rwanda no mu mahanga batazi abantu nk’Ingabire Victoire n’abo bakorana. Muri aba banyarwanda mvuga harimo imbaga y’urubyiruko rutabarika batangiye kwita ku izina rye ari uko aje mu Rwanda agafatwa, akaburanishwa agafungwa,…
Abenshi bagomba kuba batazi ko yakoranye ndetse akaba agikorana n’abayobozi bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside. Jenoside ni icyaha cy’ubugome bwa politiki. Kugendera kuli iyo politiki bikaba ari ubugome”.
Ingabire Victoire ni umuyobozi mukuru w’Ishyaka FDI-Inkingi ritemewe mu mashyaka akorera mu Rwanda, ku wa 13 Ukuboza 2013, nyuma yo guhamwa n’ibyaha yashinjwaga, nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka umunani.
Mu mwaka wa 2010, nibwo Ingabire yafashe indege yerekeza i Rwanda, avuga ko agiye kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ahageze nibwo yaje gufungwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo n’icy’ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma y’ ijambo yavugiye ku rwibutatso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa 16 Mutarama 2010.
Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, nibwo Ingabire hamwe n’inzindi mfungwa zisaga ibihumbi bibiri, bahawe imbabazi na Perezida Kagame, barafungurwa. Kugeza ubu Ingabire ntacyo yari yatangaza kuri iyi nyandiko ya Tom.
Motari
Ndumva nyuma y’imbabazi za perezida ntakindi cyakongerwaho kuko ni umubyeyi kandi agira ubushishozi buhagije mukazi ke kaburimunsi ,ibyumusesenguzi niba ibyavuga abona bibyara icyaha yamuryana murukiko kutabikora nabyo ibyo ni isebanya.