• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara – Perezida Kagame

Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara – Perezida Kagame

Editorial 13 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame avuga ko ingabo z’u Rwanda zidatorezwa kugira ngo zishoze intambara,ahubwo ngo zitorezwa kurinda igihugu kugira ngo hatagira uwagishozaho intambara.

Yabitangaje mu muhango wo guha amapeti abasirikare 180,basoje amasomo y’icyiciro cy’aba ofisiye bato,wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018.

yagize ati “Abagiye mu ngabo bashobora kugeza igihe bajya no mu zabukuru bakarangiza izo nshingano zabo batabonye cyangwa batagiye mu ntambara, ni cyo kigamijwe rero.Utegura intambara ariko udashaka ko iba,ariko utorezwa kugira ngo igihe ibaye ndetse kenshi uwayigushojeho uyimurangirize.”

Yavuze ko icyo ari cyo ingabo z’igihugu zitorezwa kurinda igihugu no kudashoza intambara kandi bikazakomeza no ku bo mu gihe kizaza.

Ati “Ati ntabwo ari ngombwa, ntabwo ari byiza, ntabwo bikenewe. Mushyire imbere amahugurwa, kwitoza, ubumenyi, kwiyubaka bigera kure, bigera ku bihe bigezweho ndetse dutegurira n’ibihe bizaza.”

Perezida Kagame yasabye abasoje ayo masomo gukoresha ibyo bize mu kurinda ubusugire bw’igihugu.

Umuyobozi Mukuru w’amasomo mu ishuri rya Gisirikare i Gako, Lt Col David Mutayomba, yavuze ko ari ku nshuro ya karindwi muri iri shuri hasozwa amahugurwa yo ku rwego rw’aba ofisiye.
Mutayomba yavuze ko abanyeshuri batangira amasomo bari benshi ariko bamwe bitakunze ko bayakomeza kubera impamvu zitandukanye zirimo imyitwarire, umubiri no mu mutwe bidashobora guhangana n’ibisabwa.

Lt Col. Mutayomba yavuze ko mu mwaka n’amezi atandatu bamaze bahugurwa, bize ibintu bitandukanye birimo kumasha, kwiyereka, imyitozo ngororamubiri, kurinda umutekano w’igihugu imbere n’ubumenyi bubashoboza kubungabunga amahoro hanze mu gihe byabaye ngombwa.

Perezida Kagame yambika ipeti umwe mu ba ofisiye basoje amasomo

Abasirikare b’u Rwanda bagaragaza imbaraga mu mutwe no mu miterere y’umubiri wabo

Abasirikare basoje amahugurwa ubwo bari mu myiyereko

 

2018-07-13
Editorial

IZINDI NKURU

Rusesabagina Paul siwe wenyine wo muri FLN uri kuburanishwa: Umushinjacyaha Mukuru

Rusesabagina Paul siwe wenyine wo muri FLN uri kuburanishwa: Umushinjacyaha Mukuru

Editorial 05 Oct 2020
Icyegeranyo cy’itsinda ry’impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw’u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe.

Icyegeranyo cy’itsinda ry’impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw’u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe.

Editorial 25 Jun 2022
Ingabo za Twagiramungu zishiriye ku icumu : Col.Akuzwe Fidel alias Artemond wari ukuriye icungamatungo muri FLN yatawe muri yombi

Ingabo za Twagiramungu zishiriye ku icumu : Col.Akuzwe Fidel alias Artemond wari ukuriye icungamatungo muri FLN yatawe muri yombi

Editorial 06 Dec 2019
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

Editorial 15 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunya-Pologne Kasperkiewicz Przemyslaw ni we wegukanye agace Musanze-Nyamata
IMIKINO

Umunya-Pologne Kasperkiewicz Przemyslaw ni we wegukanye agace Musanze-Nyamata

Editorial 01 Mar 2019
Interahamwe n’ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n’abapolisi.
Amakuru

Interahamwe n’ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n’abapolisi.

Editorial 09 Jul 2021
Abanyarwanda batuye mu mahanga bemerewe gukoresha indangamuntu binjira mu Rwanda
Mu Rwanda

Abanyarwanda batuye mu mahanga bemerewe gukoresha indangamuntu binjira mu Rwanda

Editorial 17 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru