• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ingabo za Twagiramungu zishiriye ku icumu : Col.Akuzwe Fidel alias Artemond wari ukuriye icungamatungo muri FLN yatawe muri yombi

Ingabo za Twagiramungu zishiriye ku icumu : Col.Akuzwe Fidel alias Artemond wari ukuriye icungamatungo muri FLN yatawe muri yombi

Editorial 06 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Colonel Akuzwe Fidel alias Artemond wari Umucungamutungo wa FLN,yatawe muri yombi n’ingabo za FARDC ubwo yageragezaga guhunga amabombe y’indege yiriwe asukwa mu  ishyamba rya Kahuzi Biega k’umunsi w’ejo.

Uyu murwanyi wari ukomeye yari mu bantu ba hafi ya Gen.Wilson Irategeka yafatanwe n’abarwanyi 26.

Amakuru yizewe avuga ko Koloneli Akuzwe Fidel Artemond, yasohotse mu ishyamba rya Kahuzi Biega amanitse amaboko, ku munsi w’ejo sayine ari hamwe nabo barwanyi, ndetse n’umukobwa ufite ipeti rya Serija wari umwanditsi we.

Biteganije ko Ingabo za FARDC, ziri gutegura kohereza Colonel Artemond kimwe n’abandi barwanyi 350 bafatiwe muri iyi mirwano mu Rwanda nk’uko byemejwe na Capt.Dieudonne Kasereka Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo.

Ifatwa rya Koloneri Artemond rije rikurikiye urupfu rwa Col.Festus, bigaragara ko uyu mutwe umaze gucika intege.

Twagiramungu Faustin

Mu kiganiro kuri BBC Gahuza miryango  Twagiramungu Faustin uvugira MRCD, yabuze ibisobanuro atanga kubw’iyi mirwano ndetse ahamiriza BBC ko atabona uko abivuga kubera ko adahari, abasesenguzi mu bya Politiki bakibaza ukuntu Twagiramungu, abona amakuru y’iraswa ry’impunzi ntabone iraswa ry’abarwanyi be bakuru nka ba Jenerali Gaseni Jean Pierre, Col.Faestus wapfanye n’abarwanyi 80 barenga.

Colonel Akuzwe Fidel Artemond  ni mu ntu ki ?

Amazinaye y’ukuri yitwa Niyonzima Artemond, yavutse mu wa 1974,mu cyahoze ari Komini Kagano muri Perefegitura Cyangugu, ubu ni Murenge wa kagano mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’uBurengerazuba.

Mu ntambara ya 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Niyonzima Artemond yari umunyeshuri mu mwaka wa mbere wa Kaminuza iButare mu ishami ry’inderabarezi, yinjiye mu gicengezi mu mwaka wa 1997,yoherezwa n’umutwe wa ALIR kwiga muri Kaminuza ya Lubumbashi aho yakuye Impamyabumenyi mu Ishami ry’Inderabarezi.

Muri 2000 Niyonzima Artemond, ubwo yari muri FDLR niho yinjiye mu Ishuri rikuru rya ESM, ryakoreraga mu ishyamba muri Congo,  ahitwa I Burongi ,ni muri Kivu y’Amajyepfo, ahakura ipeti rya S/Liyetona, igihe CNRD ubwiyunge yashingwaga muri 2016, Col.Niyonzima Artemond yari afite ipeti rya Kapiteni akabari naho yinjiye muri CNRD.

Col.Artemond asize abagore babiri, umwe akaba yaratashye ari I Nyamasheke bari barabyaranye abana babiri, undi bakaba babanaga iKalehe ho muri Kivu y’Amajyepfo.

2019-12-06
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 24 Ukwakira 2018

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 24 Ukwakira 2018

Editorial 25 Oct 2018
Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Editorial 22 Jan 2021
Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Editorial 13 Dec 2020
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Editorial 09 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutoza wa Young Africans yatangaje amagambo akomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
IMIKINO

Umutoza wa Young Africans yatangaje amagambo akomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Editorial 16 May 2018
FERWAFA yemeje ko amakipe ya Al Merrikh, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani atangira gukina shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

FERWAFA yemeje ko amakipe ya Al Merrikh, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani atangira gukina shampiyona y’u Rwanda

Editorial 24 Oct 2025
Perezida Kagame yifurije Boris Johnson gukira vuba #COVID19
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yifurije Boris Johnson gukira vuba #COVID19

Editorial 08 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru