Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda (INMR) cyatangaje ko imirimo yo kwagura Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iherereye ku Mulindi izashyirwaho akadomo muri Kamena uyu mwaka, kikazahita gitangiza imurikabikora risobanura byimbitse uko urwo rugamba rwagenze, ibikoresho byifashishijwe n’ibindi.
Ingoro ndangamateka yo kubohora igihugu iri ku Mulindi w’Intwari mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, Akagari ka Mukindi, Umudugudu wa Nyakabungo.
Iyi ngoro iherereye ahari ibiro bya FPR Inkotanyi, irimo n’indaki ya Perezida Paul Kagame ikoze mu nyuguti ya L, yakoreshaga mu gutanga amabwiriza igihe yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu hagati yo mu 1990-1994 no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanifashishwaga n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.
Umuyobozi wa INMR Masozera Robert yatangaje ko imirimo yo gusana ingoro ya Mulindi yari ikenewe kuko nta bice bifasha mu kumurika amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu yari ifite.
Ati “Yari ikeneye kongererwa ubushobozi kuko yari ikennye ibikorwa bifasha kumurika amateka kandi mu kuyubaka, tugomba kwizera ko dusigasira amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.”
“Imirimo yo kubaka ibikorwa bifasha kumurika nirangira muri Kamena uyu mwaka izaba ari igicumbi cy’amateka yose y’urugamba rwo kubohora igihugu guhera mu mizi kugeza rurangiye kandi mu buryo bwimbitse.”
Masozera yasobanuye ko mu kwagura iyi ngoro hongerwamo ibyumba byihariye byo kumurika ayo mateka bizaba bifite uburyo buyasobanura nka filimi mbarankuru ikoze mu majwi no mu mashusho.
Bizaba binarimo amakarita agaragaza inzira n’uburyo byifashishwaga mu kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu, ibikoresho byifashishwaga mu rugamba n’ibindi bikoresho bisobanura ayo meteka byakozwe n’abahanga mu by’ubugeni.
Biteganyijwe ko nyuma yo kwagura iyi ngoro izaba ifite ubushobozi bwo kwakiri abantu bari hagati y’ibihumbi 120-50 buri mwaka, ikinjiza arenga miliyoni 150Frw.
U Rwanda rufite ingoro umunani z’umurage w’u Rwanda ziherereye mu bice bitandukanye by’igihugu. Umwaka ushize Ikigo cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda cyagaragazaga ko ingoro ndangamurage zasuwe n’abantu 272 636, barimo Abanyarwanda 78%, zinjiza miliyoni 310 643 966 Frw.
Mu 2018 Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside niyo yasuwe cyane, ikurikirwa n’Ingoro y’Imibereho y’abanyarwanda i Huye, Ingoro y’Abami i Nyanza n’Ingoro y’Ubugeni n’ubuhanzi yahoze yitwa iy’abaperezida iri i Kigali.
Gusura Ingoro z’umurage w’u Rwanda abana n’abanyeshuri bishyura 700 Frw, abakuru bishyura 1500 Frw, abo muri Afurika y’Iburasirazuba bishyura 3000 Frw naho abandi banyamahanga bakishyura 6000 Frw.