• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   01 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Editorial 22 Nov 2016 Amakuru

Polisi y’u Rwanda yafashe ingunguru 22 z’inzoga y’inkorano yitwa Muriture itemewe mu Rwanda, ni ukuvuga litiro 4400 z’iyo nzoga, litiro 68 za Kanyanga, ibiro 70 by’isukari ikoreshwa mu guteka ziriya nzoga, ibiro bibiri by’isabune, ipaki imwe y’umusemburo witwa Pakimaya nawo wifashishwa mu kuyiteka ndetse n’amajerekani 85 bakoresha muri ibyo bikorwa. Byafatiwe mu mikwabu yakozwe ku itariki 20 Ugushyingo mu duce dutandukanye, mu turere twa Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ababifatanywe bafungiwe kuri sitasiyo za Polisi za Muyumbu muri Rwamagana na Kabarondo muri Kayonza, ndetse n’ibyafashwe niho bibitse, mu gihe iperereza rikomeje. Muriture yo yahise imenwa imbere y’inteko y’abaturage bo mu mudugudu wa Rugende, akagari ka Gishore ho mu murenge wa Nyakariro muri Rwamagana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko iriya Kanyanga yafashwe mu mukwabu wakorewe mu murenge wa Rwinkwavu, mu kagari ka Mukoyoyo, aho Manirafasha Jerome w’imyaka 20 bamufatanye litiro 68 zayo.

Kuri iriya nzoga yitwa muriture n’ibikoresho byifashishwa mu kuyitanga, IP Kayigi atangaza ko, byafashwe mu rumkerera rwo ku italiki ya 20 Ugushyingo , ubwo hafatwaga imodoka y’ikamyoneti RAA 116 B ipakiye ingunguru za Muriture yerekeza mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ibikoresho bitandukanye basanzwe ahitwa inganda z’izi nzoga aho agira ati:” Hari amazu asanzwe yengerwamo za Muriture aba arimo ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu kuzenga, aya mazu nta bantu bayabamo uretse abazamu barinda ibikoresho n’izo nzoga mbere y’uko bazitarura ngo zijye kugurishwa.”

Kuri ibi bikorwa, IP Kayigi agira ati:”Kwenga, kunywa, gukwirakwiza no gucuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda, nka kanyanga n’izindi nzoga zitemewe ndetse n’ibindi biyobyabwenge muri rusange, uretse kuba ari ibyaha, ubwabyo ari intandaro y’ibyaha byinshi birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, biri mu byo Polisi irwanya ishyizemo imbaraga.”

Yagize ko nta mpamvu rero yo kwiyangiririza ubuzima no gukora ibinyuranyije n’amategeko binafite ingaruka ku buzima n’ubukungu by’Abanyarwanda, ku kintu gishobora kurekwa kuko hari ibyemewe n’amategeko umuntu yacuruza cyanga yanywa.

IP Kayigi yakanguriye abatugare kubyirinda kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Iya 594 ivuga ko, umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bw’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 50,000 kugeza ku 500,000.

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500,000 kugeza kuri 5,000,000. Mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.

Ingingo ya 595 ihana umuntu wese ufasha undi kubona uburyo bumworoheye bwo gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, amuha aho abikoreshereza cyangwa amubonera ubundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500,000 kugeza kuri 5,000,000.

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ni na byo bihanishwa uwahawe ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo abiherewe ku mpapuro mpimbano z’abaganga cyangwa ku mpapuro zatanzwe ku buryo bw’uburiganya cyangwa uwatanze izo mpapuro azi ko nta kuri kurimo.

Umuntu wese utanga ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo ashingiye ku mpapuro abona ko nta kuri kurimo, ahanishwa ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

-4772.jpg

Ingingo ya 596 ivuga ko, bitabangamiye ibivugwa mu ngingo ya 220 y’iri tegeko ngenga, umuntu wese ushora umwana mu biyobyabwenge mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva 500,000 kugeza kuri 5,000,000.

RNP

2016-11-22
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore

Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore

Editorial 02 Mar 2025
Umujenosideri kabombo, Kabuga Felisiyani, aritaba urukiko rw’i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020.Ese aratinyuka guhakana ibyo isi yose ifitiye ibimenyetso ?!

Umujenosideri kabombo, Kabuga Felisiyani, aritaba urukiko rw’i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020.Ese aratinyuka guhakana ibyo isi yose ifitiye ibimenyetso ?!

Editorial 11 Nov 2020
Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo

Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo

Editorial 09 Mar 2023
Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Editorial 04 May 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru