Nyuma yuko FDU Inkingi ishingiwe abayigize bakajya hanze, hagaragaye amazina atatu ya ba ruharwa bihishahisha ubutabera bakaba babarizwa mu gihugu cy’u Buholandi akaba aribo Charles Ndereyehe Ntahontuye wari umukuru w’Ikigo cya ISAR-Rubona, Venant Rutunga nawe wakoraga muri ISAR na Nyabusore Jean Baptiste wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi. Aba baje biyongera kuri Major Karangwa wari usanzwe uzwi ko ari mu Buholandi.
Aba bose bose uko ari batatu bahuriye mu mwuga umwe kandi bari basanzwe baziranye na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuntu yibaza uburyo bose babashije guhungira mu guhugu cy’u Buholandi Iyo ukurikiranye uburyo interahamwe zageze mu bihugu bitandukanye by’uburayi, usanga abari inshuti zabo babarizwa muri za Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta barabigizemo uruhare runini. Abandi biyongera mu bafashije imiryango y’interahamwe ni abari bafite abagore bakomoka mu miryango y’interahamwe. Muri abo turagaruka ku muzungu w’Umuholandi Frans Van Hoof wakoze mu Rwanda imyaka isaga 10, agashaka umugore ukomoka mu miryango y’interahamwe mu Ruhengeli ndetse akaba anavuga ikinyarwanda neza.
Tariki ya 16 Gicurasi 1994, Radiyo Rwanda ubwo yari mu maboko y’abicanyi, umunyamakuru wayo Etienne Karekezi ukorera Radiyo Ijwi ry’Amerika muri iki gihe, yagiranye ikiganiro n’umukuru wa BRD icyo gihe Francois Nzabihimana wari mu butumwa bw’akazi mu gihugu cy’u Bubiligi ko hari abantu babaye mu Rwanda bashaka gufasha abanyarwanda muri abo yavuzemo Frans Van Hoof ndetse akaba yari yageze mu Rwanda tariki ya 15 Gicurasi kugeza 8 Kamena 1994.
Akigera mu Rwanda, Frans Van Hoof yakoranye na maneko Prosper Twizeyimana wakoreraga Ex FAR mu ngendo ze; tubibutse ko yari yarakoze mu Rwanda mu mishinga yakoreraga mu byahoze ari Perefegitura ya Kigali, Ruhengeli na Gitarama. Mu ishusho y’interahamwe n’abakunzi bazo, bafata Frans Van Hoof nk’intwari yaje mu Rwanda ariko mu byukuri ni uko yari abashyigikiye abashakira ubuvugizi mu ruhando mpuzamahanga. Frans Van Hoof yabonanye na Ministiri w’u Buholandi ushinzwe iterambere akaba yaranagaragara mu nkambi z’impunzi, iyo za Mugunga, Katale Kibumba n’ahandi. Uwo Frans Van Hoof niwe rero wafashije ba ruharwa kwaka kubona ubuhungiro mu Buholandi kuko yari yarateguye Leta yaho ko aria bantu bashakishwa kubera impamvu za Politiki.
Uruhare rwa Charles Ndereyehe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ndereyehe Ntahontuye Charles akomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, agace kakomokagamo benshi mu bari abategetsi. Mu 1992, hamwe n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, Ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe Cercles des Républicains Progressistes washishikarije abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.
Ku ikubitiro Ndereyehe yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Perezida. Ariko mu 1992 yavuye muri MRND agira uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku itariki ya 05 Ugushyingo 2008, Ndereyehe yaciriwe urubanza adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa rumuhanisha igifungo cya burundu nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR).
Akigera muri ISAR mu 1993 nk’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Ndereyehe yacuze umugambi wo kurimbura imiryango y’abakozi b’Abatutsi yakoreshaka n’iy’imiryango y’Abatutsi yari ituriye ikigo. Mbere na mbere yashyizeho komite y’abicanyi i Rubona no mu yandi mashami y’ikigo arindwi hirya no hino mu gihugu .
Ndereyehe yirukanye cyangwa yimurira ahandi abakozi bakoreraga i Rubona batari abahezanguni asigaza gusa ku myanya y’ubuyobozi abakozi bari basangiye na we ubuhezanguni bwo kwanga Abatutsi kandi bemeraga gukora Jenoside.
Ku itariki ya 21/03/1993, Ndereyehe yandikiye ibaruwa Didace Mugemana, wari ushinzwe abakozi muri ISAR. Muri iyo baruwa yamuhaye uburenganzira busesuye burimo ubwo gufatira umukozi icyemezo icyo ari cyo cyose yakumva ari ngombwa. Abari mu nzego z’ubuyobozi muri ISAR bose bahawe kopi y’iyi baruwa. Mu gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Ndereyehe, Didace Mugemana yashyizeho kandi anahuza ibikorwa by’umutwe w’Interahamwe muri ISAR.
Igihe izo Nterahamwe zabaga zimaze kwinjizwa, Ndereyehe afatanyije na Captain Ildephonse Nizeyimana nawe wakomokaga mu majyaruguru y’Igihugu, bateguraga amahugurwa yazo ku mikoreshereze y’imbunda mu ishuri ry’aba Ofisiye bato Ecole des sous-officiers (ESSO) i Butare. Abarangizaga ayo mahugurwa bagarukaga i Rubona na bo bagatoza indi mitwe mu mashyamba ya ISAR i Rubona n’i Songa. Ndereyehe yabonaga kandi ubufasha buvuye ku bajandarume bo mu kigo cya Nyanza cyategekwaga n’undi muhezanguni, Captain Bilikunzira François-Xavier nawe wagize uruhare rukomeye mu gukora Jenoside mu mujyi wa Nyanza no mu makomine awukikije.
Muri Mata 1994, ndereyehe yayoboye mu biro bya ISAR inama zitandukanye zo gutegura Jenoside no gushyiraho umugambi wo kurimbura Abatutsi kuburyo nta Mututsi wagombaga kurokoka haba mu bakoraga muri ISAR cyangwa abari bayituriye. Yatanze imodoka za ISAR ngo zijye zitware abicanyi anashyiraho ibihembo by’amafaranga ku bari kwigaragaza cyane muri Jenoside. Ubwicanyi Bukomeye bwabaye ku itariki 26 Mata 1994. Abantu basaga 300 barishwe ku mabwiriza ye, abagaboo, abagore, abana, impinja.
Ku itariki 25/05/1994, Jenoside yari irimbanije, Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe, yoherereje ba Perefe bose amabwiriza yo gukomeza guhiga Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside. Iki gikorwa cyiswe « Auto-défense civile ».
Mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, kuri uwo munsi Ndereyehe yandikiye ibaruwa abakozi bose ba ISAR , itegeka buri umwe wese muri bo gutanga 20 ku ijana y’umushahara we w’ukwezi kwa Gicurasi 1994 kugira ngo azashyigikire iki gikorwa cyari mu by’ukuri uburyo bwo gushishikariza kwihutisha Jenoside.
Ndereyehe yafatwaga na Guverinoma yateguye ikanakora Jenoside nk’intangarugero mu gushishikariza rubanda mu ruhame kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside
Urugero rwa Ndereyehe mu cyaha cyo gushishikariza ikorwa rya Jenoside ntirwagarukiye muri ISAR Rubona gusa. Ibikorwa bye byagarukwagaho mu nama zabaga zateguwe na Guverinoma mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwijandika muri Jenoside.
Ni muri urwo rwego mu nama yari iyobowe na Perefe wa Ruhengeri Nsabumugisha Basile ku itariki ya 9 kamena 1994, yari yitabiriwe na ba Burugumesitiri bose bo muri iyi perefegitura, Koloneli Ntibitura Bonaventure icyo gihe wari ushinzwe Auto-Défense Civile muri Ruhengeri yafashe ijambo avuga urugero rwiza rwa Ndereyehe Charles asaba ubufasha bw’amafaranga ku ngabo z’abajenosideri : « Ndereyehe, Umuyobozi mukuru wa ISAR, abyumvikanyeho n’inama y’ubutegetsi y’iki kigo, bemeye gutanga umusanzu w’amafaranga wa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000Frw) ku buryo umuntu wese uzaka intwaro Inyenzi-Inkotanyi akazana intwaro yayo, azahabwa igihembo cy’amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda (10,000Frw) ». ibi byari ugushishikariza mu ruhame kandi ku buryo butaziguye guhiga no kwica Abatutsi.
Umwe mu myanzuro ikomeye yafatiwe muri iyi nama wari uwo gusa lisansi (essance) abicanyi kugira ngo babashe kugera aho ari ho hose bagomba kwica, harimo no hanze ya Perefegitura Ruhengeri. Ni muri ubwo buryo abicanyi batsembye Abatutsi bo mu Bisesero ku itariki 30 Kamena bari baturutse mu bice bitandukanye birimo Cyangugu, Gisenyi, Ruhengeri na Kibuye.
Mbere y’uko yoherezwa muri ISAR, Ndereyehe yayoboraga Umushinga w’Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Gikongoro (PDAG). Muri icyo gihe, Ndereyehe yabaye umwe mu bakozi ba Leta bashinze umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, afatanyije na Captain Sebuhura Faustin wari umuyobozi wungirije wa Jandarumori yo ku Gikongoro. Sebuhura yakomokaga muri Komine Mukingo mu Ruhengeri, agace kamwe na Ndereyehe.
Mu gushinga umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, Ndereyehe yanafatanyije n’abayobozi b’imishinga y’ubuhinzi yakoreraga muri Gikongoro cyane cyane Pierre Célestin Mutabaruka wari umuyobozi w’umushinga Crête Zaïre Nil, abayobozi b’inganda z’icyayi za Mata (Denis Kamodoka) na Kitabi (Juvénal Ndabarinze), abayobozi batandukanye muri perefegitura ya Gikongoro barimo Ayurugari Justin wari ukuriye ELECTROGAZ na Celse Semigabo wari Umushinjacyaha wa Repubulika. Bose kuri ubu bakurikiranweho icyaha cyaJenoside.
Ndereyehe mu bacurabwenge ba RDR yahindutse AlIR ubundi FDLR abanda baba muri FDU-Inkingi
Ndereyehe yavuye mu Rwanda mu 1994 ubwo Guverinoma y’abicanyi n’ingabo zayo bari bamaze gutsindwa urugamba. Ari mu bashinze , ku itariki 3 Mata 1995, ubwo bari impunzi muri Zayire, umutwe wa politiki n’igisirikare w’abahezanguni witwa RDR ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Kuri ubu Ndereyehe aba mu Buholandi kandi ni umwe mu bayobozi b’ishyaka ry’iterabwoba FDU-INKINGI rishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.
Mu matangazo menshi ya FDU-INKINGI atangaza, Ndereyehe ahakana mu buryo bukomeye Jenoside yakorewe Abatutsi, yigisha abantu kuyihakana ndetse akanatesha agaciro iyibuka ry’iyi Jenoside ayita « fonds de commerce. » cyangwa se urucuruzo.
Mu Buholandi Ndereyehe ahuza ibikorwa by’andi matsinda y’abahezanguni b’intagondwa z’Abanyarwanda bahunze bahora banyotewe n’ingengabitekerezo y’ivanguramoko yayoboye u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri ayo matsinda harimo FEDERMO (Fédération des Organisations Rwandaises aux pays Bas), CARP (Collectif des Associations Rwandaises aux Pays-Bas), RIFDP-NL (Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix), DEN HAAG, Pro Justitia, FFDR (Foundation for Freedom and Democracy in Rwanda).
Kuva ku itariki 20 Mata 2010, Ndereyehe yashyiriweho Impapuro Mpuzamahanga zo kumuta muri yombi n’ubutabera bw’u Rwanda. Ari kandi ku rutonde rw’abashakishwa na Polisi Mpuzamahanga. Ibyo nyamara ntibimubuza gukomeza mu mutuzo ibikorwa bye by’icengezamatwara rya gihezanguni mu Burayi n’ahandi, ibikorwa afatanya n’andi matsinda yabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nka RNC, FDLR na FDU-INKINGI.
Ndreyehe niwe mutima wa FDU Inkingi ndetse no gutinyura abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusohoka mu bwihisho bagahakana Jenoside ku mugaragaro. Igihe cyari kigeze ngo Ndereyehe areke kwihisha muri politiki ahubwo aryozwe ibyo yakoze ashyikirizwe ubutabera.