Umunyarwanda utuye Cedar Rapids muri leta ya Iowa muri Amerika ejo urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 kubera yuko yabeshye ko yacitse ku icumu igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri 94.
Amakuru yasohotse henshi mu bitangazamakuru bya Amerika asobanura yuko asoma urubanza umucamanza, Linder Reader, yavuze yuko yemera adashidikanya ko Gervais Ngombwa yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94 ngo ariko ibihano kuri ibyo byaha abihariye ubutabera bw’u Rwanda kuko rumushakisha ngo kandi akaba azahita yoherezwa mu Rwanda nyuma yo kurangiza icyo gifungo cy’imyaka 15 yakatiwe n’urwo rukiko ruri muri Iowa y’amajyaruguru !
Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Rich Murphy, yabwiye urukiko yuko Gervais Ngombwa w’imyaka 57 y’amavuko ngo ari umuntu mubi cyane udakwiye kuba yari atuye muri sosiyete y’Abanyamerika. Ngo mu gihe cya Jenoside mu Rwanda yari ayoboye agatsiko k’abicanyi kamufashaga gutsemba Abatutsi bakoresheje imihoro. Ngo ibimenyetso bidashidikanywaho byemeza yuko umuhoro wa Ngombwa yawumarishije abantu benshi !
Akavuga kandi yuko Ngombwa yaje muri Amerika ahunze ubutabera kubera uruhare yagize muri Jenoside, ahageze abeshya yuko ari umucikacumu bimuhesha, we n’umuryango we, uruhushya rwo gutura muri Amerika nk’impunzi.
Uwo mushinjacyaha yasobanuriye urukiko yuko kugira ngo Ngombwa abone ubuhungiro muri Amerika yabeshye yuko avukana n’uwari Minisitiri w’intebe, Faustin Twagiramungu, ngo ibyo bigatuma yibasirwa aho yari mu nkambi y’impunzi muri Tanzania ngo kandi akaba atari gusubira mu Rwanda ngo kuko na Twagiramungu yahahungiye mu Bubiligi. Ngo ibyo binyoma byatumye abona ubuhungiro muri Amerika mu 1998 !
Kuri icyo kibazo cyo kuvukana na Twagiramyngu, Ngombwa yireguraga avuga yuko atavugaga kuvukana mu inda imwe, ngo ahubwo yavugaga kuvukana muri politike ! Urukiko rwasanze uko kwiregura kwe nta shingiro gufite !
Abanyamakuru bari aho Iowa mu rukiko bavuga yuko Ngombwa amaze gukatirwa icyo gifungo cy’imyaka 15 yagerageje kuzamura amaboko ngo asezere ku muryango we ariko biramugora kuko yari mu mapingu. Uwo muryango ugizwe n’umugore n’abana umunani.
Ngombwa yatangiye guhura n’ibibazo muri 2013 ubwo Polisi yamutaga muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gushaka kuriganya ikigo cy’ubwishingizi. PoLisi yavugaga yuko ngombwa yitwikiye, ku bushake, inzu yari atuyemo agashaka yuko icyo kigo cy’ubwishingizi kimwishyura nk’uwahishije inzu ku buryo butamuturutseho. Iyo nzu yari yarayihawe n’umuryango w’abagiraneza witwa Habitant for Humanity.
Ngo aho hantu Ngombwa yari atuye yarangagwa no kujya mu rusengero cyane ! Ngo ku manywa yakoraga akazi k’ubuzamu mu kugo cy’ishuli, naho ninjoro agakora akazi k’isuku muri hoteli.
Gervais Ngombwa
Casmiry Kayumba