Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu [Bobi Wine] wafunzwe, akanakorerwa iyicarubozo mbere yo kugezwa mu rukiko ashinjwa ubugambanyi, yavuze akari imurori ubwo yari mu maboko y’abashinzwe umutekano.
Mu nyandiko ndende yanditse ku mbuga ze nkoranyambaga, Bobi Wine, uri kuvurirwa muri Amerika, yavuze ko yahatiwe “kugira icyo mvuga nyuma yo gusoma inyandiko nyinshi zanditswe na Perezida Museveni n’abandi bayobozi ba Guverinoma ku byabaye.”
Depite Kyagulanyi uhagarariye Agace ka Kyadondo East muri Uganda, Depite Francis Zaake na Depite mushya wa Arua, Kassiano Wadri, n’abandi banyapolitiki bateranye amagambo n’abashinzwe umutekano ku munsi wa nyuma wo kwamamaza abakandida bahataniraga intebe yo guhagararira Arua mu Nteko mu kwezi gushize.
Bobi Wine na Wadri batawe muri yombi hamwe n’abandi banyepolitiki 33 bashinjwa ubugambanyi no gutera amabuye imodoka zirinda Perezida Museveni wari uvuye mu bikorwa byo kwamamaza Nusura Tiperu wari umukandida w’ishyaka rye rya NRM mu Mujyi wa Arua.
Inyandiko Bob Wine yasohoye igira iti “Banzingiye mu mwenda, banshyira mu modoka. Bankoreye ibintu bitavugwa muri iyo modoka. Bankuruye ubugabo, barabukanda ari nako bankubita ikintu ntabonesheje amaso.”
Uruhererekane rw’iri yicarubozo rwakurikiwe n’urupfu rwa Kawuma watwaraga Bobi Wine wishwe arashwe ku wa 13 Kanama 2018; Bobi Wine na Depite Zaake barakubitwa bajya muri koma.
Perezida Museveni yavuze ko Zaake yatorotse igipolisi aho yari afungiye nyamara hari hashize iminsi abayobozi bo mu Bitaro bya Lubaga i Kampala batangaje ko Zaake yajyanywe n’abantu batazwi.
Inyandiko irambuye ya Bobi Wine
Bavandimwe Banya-Uganda, nshuti n’abanyifurije ineza ahantu hose ku Isi, ndiseguye.
Nafashe umwanya muremure wo kubandikira amagorane n’imanza nanyuzemo kandi mwahagararanye nanjye. Ndi koroherwa n’ububabare bw’umubiri n’ihungabana ryo mu mutwe nanyuzemo mu minsi yari ikomeye cyane.
Nishimiye by’ikirenga inkunga yanyu n’amagambo andema agatima. Sinabona uburyo mbitura, usibye gukomeza guharanira indangagaciro zubaka umurunga w’ubutabera, uburinganire n’agaciro k’umuntu.
Nzabamenyesha byinshi mu minsi iri imbere, nibishoboka nshimire abantu n’imiryango n’ibigo bitandukanye.
Muri iyi nyandiko ndashaka kugaruka ku byambayeho. Ndashimira umugore wanjye Barbie n’abanyamategeko banjye babwiye Isi ibyabaga ariko ndashaka kuvuga iyi nkuru yanjye ibabaje.
Numvise mpatwa kugira icyo mvuga nyuma yo gusoma inyandiko nyinshi zanditswe na Perezida Museveni n’abandi bayobozi ba Guverinoma ku byabaye.
Nasomye ibyo bavugaga ubwo nari mfunze, nsanga birimo ubujiji kubivuga gutyo. Natunguwe n’uburyo bagerageje kugabanya ubukana bw’iyicarubozo inzego z’umutekano zikorera abaturage b’inzirakarengane.
Reka mbereke ko ari ibinyoma.
Hari ku wa 13 Kanama, wari umunsi wa nyuma wo kwiyamamaza mu Mujyi wa Arua. Nkuko bisanzwe twari dufite ibikorwa byagutse. Ubwo navaga kwamamaza, nari nizeye ko umukandida wacu Kassiano Wadri azatsinda amatora.
Twavuye aho twiyamamarije ahagana saa 5:30 z’umugoroba, abantu baradukurikiye, baririmba indirimbo zigaragaza kwibohora, bavuga mu majwi arenga bati ‘Ubutegetsi bw’abaturage. Ubutegetsi bwacu.’ [People Power – Our Power].
Njye na Kassiano n’abandi bayobozi twatandukanye n’abo bantu, turabasezera, twerekeza muri Royal Hotel aho Wadri yari acumbitse.
Twarebye amakuru ya saa moya z’umugoroba turi muri hoteli, tunanywa ka cyayi, tuganira ku buryo umunsi wagenze. Byari bihebuje kureba amakuru y’uwo munsi.
Umunyamakuru yavuze ko twitwaye neza ugereranyije n’abandi bakandida, televiziyo yerekanye amashusho y’imbaga y’abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Nyuma y’akanya gato, nafashe icyemezo cyo kwerekeza muri Pacific hotel aho nari nacumbitse nyuma y’umunsi w’akazi kenshi.
Icyo gihe nari nicaye mu modoka yanjye (yo mu bwoko bwa tundra) mu mwanya w’iruhande rwa shoferi. Umusore wari utwaye uwo munsi ni umwe mu bacu (si Yasin umwe warashwe).
Yavuye mu modoka ahamagara abandi twari kumwe twagombaga kujyana. Yaratinze maze nimukira mu yindi modoka yanjye (Land Cruiser) yari iruhande rwa ya Tundra, umushoferi wayo yari yicaye mu mwanya we.
Twahise dufata urugendo twerekeza kuri Pacific hotel. Sinigeze mbona ibyabaye nyuma cyangwa uburyo nyakwigendera Yasin yageze mu mwanya wanjye muri tundra. Nabamenyesha ko yari atwaye indi modoka uwo munsi.
Ntangiye kuzamuka ingazi nerekeza mu cyumba cyanjye, uyu mushoferi yaje yiruka ambwira ko Yasin Kawuma yishwe arashwe. Sinabyizeye. Namubajije aho yari ambwira ko bari baparitse hanze ya hoteli
Twateye intambwe nke, mbona n’amaso yanjye inshuti n’umuvandimwe Yasin avirirana cyane. Nahise nsaba umwe mu bo twari kumwe kumujyana kwa muganga, undi ahamagara polisi.
Tutarava aho nibwo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces Command-SFC) muri Uganda baje barakaye batangira gukubita buri muntu wese.
Bakinkubita amaso, baravuze bati “Nguriya” mu magambo y’Igiswahili. Amasasu menshi yararaswaga ndetse buri wese akayabangira ingata ashaka gukiza amagara.
Nanjye nirukiye muri hoteli ndi kumwe n’abantu benshi bari bankikije. Muri hotel, ninjiye mu cyumba nahingukiyeho ndifungirana.
Muri ako kanya nibwo umfasha mu bijyanye n’Itangazamakuru yampaye ifoto ya Yassin nakoresheje kuri Twitter kuko Isi yari ikeneye kumenya ibyahaberaga.
Numvaga abantu hanze n’imbere muri hoteli bataka basaba ubutabazi. Numvaga n’abasirikare bakurubana abantu babuze ubafasha babanyuza ku cyumba narimo bababwira amagambo nyandagazi ari na ko babakubita nta mpuhwe.
Nagumye mu cyumba igihe kirekire. Hari ubwo numvise abasirikare bakuye umugore mu cyumba cye bakamubaza icyo Bobi Wine yinjiyemo.
Umugore yavuze ko atabizi, icyakurikiyeho yarakubiswe biteye ubwoba. Numvaga ataka, asaba ubufasha ubwo yakururwaga amanurwa ku ngazi (escalier).
Kugeza aka kanya, ni kimwe mu byanshavuje kuba narumvise umugore urira atabaza, mu gihe ntashoboraga kumugoboka kuko nari mu kaga. Sinashoboraga kumufasha.
Nahagumye mu masaha make, numvaga abasirikare baza buri kanya, bagakomanga cyane ku rugi mu igorofa narimo n’ahandi, bakagenda.
Mu bihe bitandukanye natoraga agatotsi ariko buri gihe nakangurwaga n’urusaku rwo gukomanga ku nzugi n’imirindi y’inkweto yumvikana muri hoteli ijoro ryose.
Mu rukerera rw’umunsi wakurikiyeho, abasirikare bari bafite umujinya w’umuranduranzuzi batangiye guca inzugi z’ibyumba bitandukanye bya hoteli.
Namenye ko bagiye kugera mu cyumba cyanjye. Nafashe ikofi na telefoni mbishyira mu masogisi. Nari mfite n’amafaranga nari nahawe mu gitaramo naherukaga gukora, na yo nyashyira mu masogisi.
Mu minota mike, umusirikare yakubise inshuro eshatu icyuma ku rugi rw’icyumba narimo ruhita rugwamo imbere.
Twararebanye mu maso, ahita ahamagara bagenzi be mu Giswahili. Undi musirikare yantunze imbunda nto (pistol) ku mutwe antegeka gupfukama hasi.
Nazamuye amaboko ariko mbere y’uko amavi yanjye agera hasi, umusirikare winjiye bwa mbere mu cyumba yankubise cya cyuma yakoresheje aca urugi.
Yashakaga kukinkubita mu mutwe ariko nikingira ikiganza, ankubita ku kuboko. Yahise ankubita mu mutwe hafi y’ijisho ry’iburyo, ngwa hasi.
Mu kanya nk’ako guhumbya, bose bamviriyeho inda imwe buri wese ashaka ahamunogeye ho gukubita no kubabaza. Sinzi umubare wabo ariko bari benshi.
Barankubise ndetse bantera imigeri bakoreshejwe inkweto zabo. Bakubise amaso, umunwa n’amazuru, inkokora ndetse n’amavi. Aba bantu nta mutima bagira!
Ubwo bansohoraga mu cyumba, bakomeje kunkubita ahantu hose. Nyuma y’igihe gito, sinari ncyumva ububabare. Numvaga ibyo bari gukora nk’ubari kure. Amarira no gutakamba byanjye byarirengagijwe.
Ibyo bambwiraga buri kanya ni uko ntashobora kuhikura. Kugeza ubu, sindumva uburyo abasirikare dushobora kuba twari tutarahura byihariye banyanze ako kageni.
Banzingiye mu mwenda, banshyira mu modoka. Bankoreye ibintu bitavugwa muri iyo modoka. Bankuruye ubugabo, barabukanda ari nako bankubita ikintu ntabonesheje amaso.
Bankuyemo inkweto, bafata ikofi, telefoni n’amafaranga nari mfite. Bakinkuramo inkweto, batangiye gukubita ikirindi cya pistol ku kabombambari.
Natakaga mbabaye, bantegeka kutabasakuriza. Bakoreshaga ipensi bankurura amatwi. Umwe yankuye mu myenda bari banzingiyemo ariko akomeza kumpfuka umutwe.
Binjije umutwe wanjye munsi y’intebe bashaka ko ntakomeza gutaka. Batangiye kunkubita mu mugongo, bakomeza kunkubita ikintu ku myanya myibarukiro.
Inkovu mu mugongo, utugombambari, inkokora, amaguru n’umutwe ziragaragara. Nakomeje kubabazwa ndetse icya nyuma numvise ni umuntu wankubise ikintu mu mutwe, ndatekereza ko ari ikirindi cy’imbunda cyangwa ikindi. Ni cyo gihe namenye ibyashoboraga kumbaho.
Nagaruye ubwenge nsanga ndi mu kumba gato gafite idirishya rito. Nari nambitswe amapingu ku maguru n’amaboko. Navaga amaraso mu matwi no mu mazuru. Nari mfite umubabaro udasanzwe. Umubiri wose wari wabyimbaganye.
Abasirikare babiri barinjiye. Ndibuka ko bari bameze nk’abishimiye ko nkiriho. Baranyegereye, umwe muri bo wariraga ansaba imbabazi ku byabaye.
“Bobi, ndiseguye ariko si twese tumeze dutyo. Bamwe muri twe turagukunda.”
Yavuze ko abaganga bari mu nzira baza kunyitaho. Nagumye aho nari ndi, mu masaha make abasirikare bane barinjira bankura mu mwenda nari nazingiwemo. Umwe muri bo yaramfotoye (nizeye ko umunsi umwe nzabona iyo foto).
Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu [Bobi Wine] ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye kuvurizwa
Mu gusohoka, nasomye ahantu handitse “Ikibuga cy’Indege cya Arua”. Ninjijwe mu ndege ya gisirikare, njyanwa ahantu naje gusanga ari mu Kigo cya Gisirikare cya Gulu. Ni ho abaganga ba gisirikare bansanze, batangira kuntera inshinge.
Sinashoboraga kuburana kuko ntari nzi neza ibijya mbere. Nari nacitse intege kuko nari maze amasaha menshi ntacyo nywa cyangwa ngo ndye.
Sinashoboraga kureba neza. Nahamaze ijoro ariko ritaratandukana nahise mpavanwa.
Najyanywe ku Sitasiyo ya Polisi ya Gulu, umutwe wanjye wari upfukishijwe umwambaro w’umukara numvaga ari nk’ishati.
Nahatiwe gusinya inyandiko n’umupolisi witwa Francis Olugo n’undi naje kumenya ko ari Umuyobozi ushinzwe Ubugenzacyaha muri Gulu.
Sinibuka neza ibyari muri iyo nyandiko. Nasubijwe mu Kigo cya Gisirikare cya Gulu, nzirikirwa ku gitanda cy’icyuma.
Mu gitondo cya kare, nakuwe muri iki cyumba njyanwa mu kindi cyihariye kandi kitabona, gisa nabi naho nzirikirwa ku gitanda, nterwa umuti watumye mpita nsinzira.
Umunsi wakurikiyeho nibuka ko Depite Medard Ssegona na Depite Asuman Basalirwa bansuye. Nta mbaraga nari mfite zo kweguka ngo mbaganirize. Bakimbona batangiye kurira. Sinibuka neza ibyo twaganiriye ariko bahamaze akanya gato.
Naje kujyanwa mu cyumba aho nasanze abasirikare bambaye neza. Nabwiwe ko nagejejwe imbere y’Urukiko rwa Gisirikare.
Mu kanya gato, nasubijwe mu ndege ya gisirikare. Ikigwa, nashyizwe mu modoka, njyanwa mu Kigo cya Gisirikare cya Makindye.
I Makindye, ni ho nabonye icyo kunywa bwa mbere nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu.
Nabonye abaganga binjira inshuro nyinshi ndetse bakantera inshinge zitandukanye. Nagerageje kubyanga ariko bakamfata amaboko bagatera aho bashaka.
Iyo nabazaga ubwoko bw’uwo muti, yarambwiraga ati ‘Iyi ni diclofenac (umuti ugabanya ububabare), ntubibona?”
Hari uwazaga ashaka kudoda ugutwi kwanjye kwari gufite igisebe kinini. Namusabye kutabikora, arandeka. Icyo gihe cyose nakimaze ijoro n’amanywa mbaho nziritse amaguru n’amaboko.
Ndashima ko nubwo inkovu zikigaragara, igisebe cyo ku gutwi cyakize.
Nyuma y’igihe gito ndi Makindye nibwo nabonye umugore wanjye n’umuvandimwe wanjye Eddy Yawe, abanyamategeko, inshuti n’abayobozi ba Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda (UHRC).
Sinzibagirwa uko abantu bari muri icyo cyumba bampanze amaso batangiye kurira.
Sinashoboraga kwicara, kugenda cyangwa guhagarara. Umubiri wari ugifite inguma ndetse navugaga bigoranye kubera ububabare bwo mu gatuza.
Amenyo yanjye yaranyeganyegaga ndetse naribwaga umutwe cyane. Ndashima ko UHRC yasohoye raporo kandi nanjye narayisomye.
Yakomozaga gato ku buryo basanze meze. Mu gihe guverinoma yemeje guhangana n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, ntegereje kureba ingamba zizafatwa ngo hatagira Umunya-Uganda uzongera kurenganywa.
Sinakwifuza ko ibyambayeho bigera ku wo ari we wese habe na Perezida Museveni ndetse n’abasirikare bameze nk’ inyamaswa bamviriyeho inda imwe.
Ndibuka ibindi bintu bibiri muri urwo rugendo. Nubwo nari mfite ububabare uwo munsi, ndibuka ko nashatse guseka ubwo bambwiraga ko nashinjwe gutunga imbunda binyuranye n’amategeko.
Nabwiwe ko hari imbunda eshatu zakuwe mu cyumba narimo. Siniyumvishaga ko leta yakorera Umunya-Uganda iyicarubozo ndetse ikamushinja gutungwa intwaro.
Nakomeje gutekereza kuri byo mu gihe cyose namaze i Makindye. Ni uku kutagira impuhwe, ubwicanyi n’ubunyamaswa aba bantu bafite?
Ni kuri uwo munsi nabwiwe ibyo gutera amabuye imodoka ya Perezida Museveni.
Ikindi kintu nibuka ni uko nabajije abansuye niba twaratsinze amatora muri Arua.
Bambwiye ko twatsinze ndetse n’amajwi meza, nshima Imana. Byarankomeje kuko nari nzi ko abantu turi kumwe nubwo hari imibabaro no guteshwa agaciro byari bitwugarije.
Nari mbabaye nkuko meze uyu munsi kuko bishe umuvandimwe wanjye Yasin, ntibanyemerera kumushyingura. Bambwiye bagenzi banjye bafunzwe, nkomeza kubasengera. (Uwansuraga wese twaganiraga hari umusirikare uduhagarikiye).
Nubwo nishimiye kubona abashyitsi, ubwo narekurwaga nasomye ibyo bamwe mu bayobozi batangaje mu itangazamakuru. Nababajwe no kuba dufite abantu b’inkundamugayo bishimira kuririra ku byago bya bagenzi babo ku nyungu za politiki.
Nshuti Banya-Uganda, ndizera ko dukwiye kurenga ibyo.
Nyuma y’iminsi icyenda nari maze i Makindye nabwiwe ko nzagezwa mu rukiko ku wa 23 Kanama. Abaganga ba gisirikare bakomeje kuza kuntera inshinge no koza ibisebe nari mfite.
Inshuro ebyiri mu ijoro, nashyizwe mu modoka ya gisirikare njyanwa muri Kampala Imaging Centre gucishwa mu cyuma (scan). Sinashoboraga kubyanga cyangwa ngo mbaze ibibazo. Mfite impungenge kuko imwe muri izo mashini yari iteye inkeke.
Ubwo nari nkiyishyirwamo imaze gucanwa, abaganga birukiye mu kandi kumba aho bandeberaga mu idirishya rito.
Muri ako kanya ni bwo muganga (radiologist) yambwiye ko impyiko zanjye n’umugongo byangiritse. Igisirikare nticyigeze cyimpa icyangombwa cyanditse cyo kwa muganga.
Bashakaga ko nzaba meze neza ningezwa imbere y’urukiko kandi bakoze ibishoboka byose babigeraho.
Mu minsi ibiri ndi Makindye, uyu musore yambereye uwo kwizerwa. Yambwiye ko nari nemerewe gufungura neza, gufata imiti yose ngo nzagere ku wa 23 meze neza, cyangwa ntibazemerere itangazamakuru kumbona.
Banyogoshe umusatsi n’ubwanwa ku ngufu. Nabaye nkubyanga, uyu musirikare arambwira ati ‘uri kwikinira.’ Babiri muri bo bamfatiye amaboko inyuma, banyogosha ku ngufu.
Bambwiraga ko ngomba kuzambara ikoti ninjyanwa mu rukiko ndetse bansaba kumenyesha umugore wanjye akazarinzanira. Navuze ko ntaryo mfite.
Hari igihe nashidikanyaga ku muti banshyiraga mu jisho ryanjye ry’iburyo ryari ryarabaye umutuku, ryaranabyimbye.
Nahoraga nshaka kumenya imiti mpabwa. Bamfashe amaboko, umwe muri bo ansuka icupa ryose mu jisho.
Nyuma, umusirikare w’umuganga yampaye imbago yo kwishingikiriza mu kugenda. Nashoboye guhaguruka nubwo byari bigoye.
Uramutse wumvise ibi watekereza ko abasirikare bacu ari abanyamahane nyamara benshi muri bo ni abantu beza.
Hari abo twaganiriye b’abanyamwuga kandi bafite umutima wa kimuntu.
Byari bigoye kumva uko abantu bakorera igisirikare kimwe, bahuriye ku mpuzankano ibaranga bashobora gutandukana ku buryo bafata umuturage wa Uganda.
Igihe nasubizwaga mu gace ka Gulu ku wa 23, nishimiye kubona abantu baje mu rukiko barimo umuryango wanjye, abavandimwe mu rugamba n’abanyamategeko.
Sinabona uko nsobanura ibyiyumviro nagize ubwo umunyamategeko w’igisirikare yavugaga ko ibirego byo gutunga intwaro binyuranye n’amategeko mbikuweho.
Nibutse ibyo bankoreye amarira ahita ashoka. Nyuma y’igihe gito nahise nongera gutabwa muri yombi imbere y’urukiko, njyanwa gufungirwa muri gereza ya Gulu. Muri gereza ya gisirikare nambaraga impuzankano y’umutuku, aha nari nahawe iy’umuhondo.
Nshuti, ntimwakwizera ko umuntu yakwizihirwa no kuba muri gereza ariko uriya munsi nari nishimiye. Nishimiye kuva aho nari mfungiye njye nyine mpura na bagenzi banjye bari bafungiye muri Gereza ya Gulu.
Muri iryo joro najyanywe ku Bitaro bya Lachor muri Gulu gukorerwa irindi suzuma no gupimwa. Nari ntangiye kumva merewe neza nyuma yo kongera guhura na bagenzi banjye.
Mu ijoro, abayobozi ba gereza bemeje ko njyanwa mu cyumba cy’abarwayi aho kugumana na bagenzi banjye.
Bagenzi banjye bayobowe na Depite Wadri barigaragambije. Numvaga bakubita inzugi z’aho bafungiye. Umunsi wakurikiyeho nemerewe kugumana na bo, nganira na bagenzi banjye 32 bafatiwe mu mvururu zabereye muri Arua.
Kuba muri gereza imwe n’abadepite barimo Gerald Karuhanga, Paul Mwiru, Kassiano Wadri, Mike Mabike, John Mary Sebuufu n’abandi benshi nabifataga nk’ubuzima bwo mu kigo gicumbikira abanyeshuri, nubwo twari twongeye kubonana mu buryo budashimishije.
Kubera ihohoterwa bamwe muri bagenzi bacu bagizwe ibisenzegeri. Sinakwibagirwa umubabaro Shaban Atiku yarimo. Yamaraga ijoro n’amanywa ataka.
Abaganga bari baramubwiye ko atazongera kugenda kuko umugongo we wacitse. Birababaje ko atazwi ariko ntituzamwibagirwa. Yashoboraga kugwa igihumure mu rukiko rwa Gulu.
Ubwo nahuraga n’umugore wakubiswe, byari bibabaje kubareba no kumva inkuru zabo.
Twakundaga gutebya tuvuga ko dushobora kumanikwa mu gihe ubutegetsi bwaduhanisha ibihano bihwanye n’ibyaha twashinjwe. Byatumaga bagenzi banjye batuza.
Nubwo twari mu bihe bibabaje, umuyobozi wa gereza yari afite guitar, ndetse twafatanyaga kuririmba indirimbo z’uburenganzira busesuye ijoro ryose. Ni wo muco twari dufite buri joro kugeza igihe twagerejwe imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gulu.
Inyandiko yanjye ikurikira izibanda ku gushimira abambaye hafi n’ubuvandimwe mwangaragarije. Nzanavuga icyo ntekereza twakora dufatanyije mu gukomeza urugamba rwo guharanira uburenganzira n’ubwisanzure.
Ndashima ko abayobozi bagezweho n’igitutu cyanyu ndetse na Depite Zaake akemererwa kujya kwitabwaho n’abaganga. Nifatanyije kandi n’Isi mu gusaba abayobozi kurekura Eddy Mutwe n’izindi mfungwa za politiki.
RUGENDO
ARIKO HAZAGIZE UMUDEPITE WO MURWANDA UKORA NKIBYO BOBI WINE AKORA!!TUKAZAREBA NIBA AZAJYA KWIVUZA MURI AMERIKA?? GENDA MUSEVENI URI UMUSAZA
USHYIRA MUGACIRO!!!!hazajyire abanyapolitike babigerageza mu Rwanda!!!!
GENDA M7 UREBA KURE ,KANDI UKUNDA ABAGANDE!! IBYO ABAGANDE BAKORERA
M7 NTAHANDI MUGIHUGU CYA AFRIKA BYABA!!!!!MUSEVENI NKURUNZIZA NIMWE MWENYENE MWEMERA IMYIGARAGAMBYO MUGIHUGU!!