Imirongo y’abasirikare, Imbonerakure ndetse n’abandi bavuga Ikinyarwanda bicyekwa ko ari abarwanyi ba FDLR, bose bari bambaye imyenda y’igisirikare cy’u Burundi, bagaragaye mu gace ka Gasenyi, Komini Buganda, mu Ntara ya Cibitoke, mu gace k’Uburengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burundi, berekeza muri Congo.
Ahagana saa moya z’ijoro zo ku wa Kabiri tariki ya 30 Ukwakira 2018, nibwo aba bantu bari bambaye imyenda ya gisirikare bagaragaye muri aka gace, ngo imodoka zikaba zahagaritswe iminota igera kuri 30 ubwo batambukaga.
Abahaye amakuru SOS/Burundi dukesha iyi nkuru, ngo bayitangarije ko izi ngabo zari zifite n’intwaro bigaragara ko zambariye urugamba, zikaba zambutse zigana muri Congo aho ngo zigiye guhangana n’inyeshyamba z’abarundi ziri muri iki gihugu.
izi ngabo zambutse umugezi wa Rusizi, ngo zigana mu misozi miremire yo mu Burasirazuba bwa Congo, aho inyeshyamba z’abarundi zirwanya Leta ngo zitoreza. Abaturage bo mu gace ka Gasenyi, ngo bahungabanyijwe n’izo ngabo, uyu ati “imodoka zaturukaga i Bujumbura zahagaritswe iminota igera kuri 30”.
Ubwo abaturage bamenyeshaga ingabo z’igihugu batayo ya 112 mu Cibitoke, ngo babwiwe ko ari abasirikare ba Leta bari mu kazi kabo ka buri munsi, ngo bagahakana iby’uko haba harimo n’abanyarwanda, bicyekwa ko ari FDLR.
Izi ngabo zasabye abaturage kumenyesha inzego z’umutekano igihe cyose babonye umuntu badasanzwe bazi muri ako gace, bakeka ko yaba ari umwanzi.
Mu mwaka wa 2015, nibwo inyeshyamba za FDLR zavuzwe cyane kuba zari ku butaka bw’u Burundi, aho ibinyamakuru bitandukanye byatangazaga ko zifatanya n’Imbonerakure mu bikorwa byo guhangana n’abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza, ku ruhande rwa Leta ikaba yaragiye ibihakana.