Inzu imwe mu za La Palisse Hotel ya Gashora yakubiswe n’inkuba irashya ndetse ibikoresho birimo za mudasobwa bihiramo.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscille , yabwiye Iitangazamakuru ko iyi nkuba yakubise mu mvura yaguye ahagana saa cyenda.
Yagize ati “Inkuba yayikubise ariko amahirwe twagize ni uko nta bantu bayiguyemo, byabaye mu mvura yaguye irimo inkuba nyinshi hangirika mudasobwa bituma habaho gufatwa, inzu yose irashya irashira.”
Yavuze ko abantu bagerageje kuzimya ariko biranga biba iby’ubusa kuko yarinze ishya igashira. Yavuze ko ari ubwa mbere hagaragaye ibyago nk’ibyo muri ako karere.
Amabwiriza ya Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) yashyikirije uturere n’imirenge kugira ngo izo nzego na zo ziyageze ku baturage avuga ko mu gihe imvura iri kugwa, irimo imirabyo n’inkuba, abaturage bagirwa inama yo kwirinda gukorakora ku byuma bikwirakwiza cyangwa birimo amashanyarazi. Bagomba kandi kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda kuvugira kuri telefoni, kuzimya ibyuma byose bicomekwa ku mashanyarazi, kwirinda kwitwikira imitaka ifite agasongero k’icyuma, kutagendera ku byuma nk’amagare, kwirinda kujya kureka cyangwa mu mazi mu gihe imvura irimo igwa ivanze n’inkuba, no kwirinda gucomeka radio, televiziyo ni’bindi bikoresho ku mashanyarazi.