Mu gihe u Rwanda rukomeje gukataza mu iterambere cyane cyane ku burezi bufite ireme, Abanyeshuri nabo bavuga ko kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga hakiri kare bibafasha kandi bizabafasha kwihangira imirimo no kuyihatanira ku ruhando mpuzamahanga.
Ibi byatumye abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga bareba kure maze bazana uburyo bwitwa StudiesRW, buzafasha abanyeshuri kwiga amasomo arimo Maths, Physics, Biology, Chemistry, Entrepreneurship, Geography, History, ndetse n’andi masomo yose yigwa mu mashuri yisumbuye kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatandatu. Ayo masomo yose bazayiga bifashishije urwo rubuga rwo kuri murandasi (Website), kugira ngo bige amasomo yose arimo n’ayikoranabuhanga bibereye mu rugo.
Uyu ni umushinga mugari uzahuza abarimu bigisha ikoranabuhanga, siyansi n’imibare mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, gusa abakandida bigenga (Private Canditates) nabo ntibasigaye kuko bizwi ko bakeneye kwihugura ndetse no kumenya amwe mumasomo bazakora mu bizamini bya Leta.
Mukongori Moses ni Umuyobozi w’umushinga StudiesRW, avuga ko uyu mushinga uje gutanga ubumenyi bugamije iterambere mu banyarwanda ndetse n’isi yose muri rusange, avuga ko bahereye muri inzi nzego z’uburezi ariko Umushinga uzakomereza no mu bindi byiciro by’amashuri.
Agira ati “Uyu mushinga ugamije kuzamura kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga no gufasha abanyeshuri kwiga amasomo ya Siyansi, imibare icungamutungo, ndetse n’ikoranabuhanga, bityo bakiteza imbere ubwabo ndetse n’igihugu muri rusange.”
Prof. Jean Marie Ntaganda ni Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko iyi gahunda yo kwigisha hakoreshejwe iyakure, izabafasha cyane kuko kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga bishobora gufasha umuntu kwiga vuba agafata ibyo yize kuko akomeza gusubiramo amasomo indorane kenshi.
Nshimiyimana John ni umunyeshuri wiga akoresheje ikoranabuhanga avuga ko kwiga hifashijijwe ikoranabuhanga ari byiza, ariko ngo haracyari imbogamizi zuko usanga hari ahantu hataragera umuriro w’amashanyarazi bityo abanyeshuri bahatuye bakaba batabona mahirwe ahagije yo kwiga.
Ati “Ni ukuri kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga ni byiza cyane gusa ariko, hari imbogamizi z’umuriro w’amashanyarazi mu cyaro ariko Leta idufashe itwegereze ayo mahirwe hirya no hino mu Rwanda atugereho twese, bityo natwe twige twifashishije ikoranabuhanga.”
Mukongori Moses akomeza avuga ko inzego za Leta zishinzwe uburezi mu Rwanda zikwiye kwongera umurego mu gushishikariza abikorera bagashora imari mu burezi bushishikariza abarimu mu nzego zitandukanye, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi kuyoboka gahunda yo kwiga no kwigisha hifashishijwe iyakure, Asanga ari igisubizo mu muryango nyarwanda ndetse no mu mahanga kuko umunyeshuri ashobora gukenera umwarimu bagahana gahunda agahita amubona kandi agahabwa igisubizo mu isomo ryigishijwe kikagera no ku bandi bose bagashira amatsiko ku bibazo bibazaga.
Umuyobozi Mukuru wa Higher Education Council (HEC) Dr.Rose MUKANKOMEJE avuga ko “Uretse na HEC n’ inzego z’uburezi muri rusange zisanga kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga ari ngombwa kandi ari ingenzi. Icyorezo cya Covid -19 cyatweretse ko tugomba guhindura imyumvire n’imikorere isanzwe”.
Akomeza avuga ko Nka HEC ishishikakiza amashuri makuru gukoresha ikoranabunga mu kwigisha kandi birakorwa ndetse hari n’umusaruro ugaragara. Mu byo Amashuri makuru yasabwe kwigisha harimo n’Iyakure.
Yongeraho ko harimo n’imbogamizi zitari nkeya kuko abanyeshuri benshi badafite ibikoresho bihagije( digital equipments) cyane cyane mudasobwa (computers), internet irahenze haba ku mashuri ubwayo cyangwa ku banyeshuri bayikoresha, amashanyarazi ntabwo aragera hose mu cyaro ndetse n’abafite internet ntibazi kuyikoresha uko bikwiye ngo bamenye kuyikoresha ibintu bibafitiye akamaro kuruta ibindi mu gihe usanga abanyeshuri bamwe bibereye muri gahunda zidafite aho zihuriye n’amasomo mwarimu arimo kwigisha.
Dr Mukankomeje Akomeza ashima Leta y’u Rwanda yashyizemo ingufu nyinshi kugirango iterambere ryubakire ku ikoranabuhanga bihereye mu burezi, twavuga nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga mu burezi, Ministry of ICT & Innovation, Internet ya fiber optics mu gihugu hose, ndetse n’imirongo migari ya Internet n’ibindi. Nka HEC, Tuzakomeza gukora ubuvugizi no gukangurira abatarabyumva kubisobanukirwa no kubikora neza.