Inzoka zagaragaye mu biro bya Perezida George Weah wa Liberia, zatumye ava mu biro bye kugira ngo habanze hatunganywe, ajya gukomereza imirimo mu rugo rwe.
Umuyobozi Ushinzwe itangazamakuru, Smith Toby, yabwiye BBC ko ku wa Gatatu inzoka ebyiri z’umukara zabonywe mu nyubako ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ari nayo ibarizwamo ibiro bya Perezida Weah.
Abakozi bose bahise basabwa kudakandagira muri iyi nyubako kugeza ku wa 22 Mata. Toby yavuze ko ari ukugira ngo ibintu biteye ikibazo bibanze bivanwe mu nyubako.
Yakomeje ati “Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ni nayo irimo ibiro bya perezida, bityo yasabye abakozi kuba bagumye mu ngo mu gihe hagiterwa imiti.”
Amashusho y’izo nzoka agaragaza abakozi bazitangira ubwo zasatiraga ahantu abashyitsi bakirirwa, ariko ntibazishe kuko zahise zinjira mu mwobo.
Ibiro bya perezida bicumbikiwe muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga guhera mu 2006, ubwo ibice byari bikikije ibiro bya mbere byafatwaga n’inkongi y’umuriro.
Toby yatangaje ko Perezida Weah azasubira mu biro bye ku wa Mbere w’icyumweru gutaha nyuma yo gutera imiti, izo nzoka zaboneka cyangwa zitaboneka.