Bwa mbere, mu Rwanda hagiye kumurikwa inzu yo guturamo mu rwego rwo kwerekana ko bishoboka gutura mu nzu nziza igezweho kandi ihendutse ikaba ifite umwihariko w’uko izubakwa hifashishijwe ibikoresho bikorerwa mu Rwanda kandi ikaba yubakwa na 60% by’ibikoresho byubaka inzu isanzwe.
Ni mugihe hagiye gutangira imurikagurisha rya 2017, ukaba ari umwanya mwiza Abanyarwanda n’Abanyamahanga bagaragaza udushya twabo hagamije kongera ubudasa bw’ibicuruzwa byabo.Umwihariko w’iri murikagurisha rya 2017 nuko hazamurikwa inzu ibereye ijisho mu rwego rwo kwereka abanyarwanda ko gutura mu nzu nziza kandi ihendutse bishoboka.
Bamwe mu basuye iyi nzu bemeza ko ari igisubizo ku bantu bose, nyamara bagaterwa impungenge z’uko ibiciro byayo bishobora kuzamuka mu gihe abantu benshi bazaba bashaka izi nzu zigezweho kandi zihendutse.
Kabera Freddy yagize ati”inzu nk’iyi ubona ari igisubizo ku Rwanda kubera ko twese ntago dufite ubushobozi kimwe bwo kubona inzu za miliyoni nyinshi cyane,ariko ubwo haje inzu nk’izi za miliyoni 8 ,natwe nk’urubyiruko tubona twazibasha”.
Daniel W.,umuyobozi wa Skat Consulting mu Rwanda , umushinga w’abasuwisi uzafasha kubaka inzu nk’izi hirya no hino mu gihugu avuga ko impamvu zizahenduka ari uko zizubakwa hifashishijwe ibikoresho byo mu Rwanda ,ikubakishwa 60% by’ibyubaka inzu isanzwe ndetse bakazigisha abubatsi bo mu Rwanda gukoresha ikoranabuhanga .
Ati”dushinzwe kwereka abubatsi hano ukuntu zubakwa ,ni ikintu cyiza ku Rwanda,kuko iyo tuba ari twe twubaka ,wenda twakubakira nk’imiryango 100 gusa,ariko niba abubatsi bo mu Rwanda n’abandi bose bakora muri uru rwego bize uburyo bwo kugabanya igiciro bizaba ari inyungu ku miryango ibihumbi n’ibihumbi”.
Ku rundi ruhande abanyarwanda bahawe amahugurwa ku myubakire y’iyi nzu bizeza bagenzi babo ko bazafatanya mu kungurana ubumenyi bityo abazubaka biyongere hirya no hino mu Rwanda .
Izi nzu zo mu cyiciro cy’iziciriritse harimo iy’ibyumba bibiri byo kuraramo,uruganiriro,igikoni n’ubwiherero ,ikaba ifite agaciro ka miliyoni 8 z’amanyarwanda.