• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Editorial 11 Jun 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ubusanzwe Abanyaburayi nabo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi muri ba mpatsibihugu, baziko abanyafurika tukiri abacakara babo byagera ku banyaburayi bo baziko tugikoronijwe nabo. Abanyaburayi kugeza n’uyu munsi baracyatekereza ko Afurika ikinyunyuzwa na Mpatsibihugu usibye ko ho ntakwibeshya bafite uretse ko bisanze bibeshye k’u Rwanda. Nyuma yo gusanga u Rwanda, igihugu cyo muri Afurika, kitumva iyi myumvire yabo kikagerageza kubirwanya bagiteraniraho bakoresheje NGOs zabo, itangazamakuru n’imiryango mpuzamahanga, niyo mpamvu ibinyamakuru agahishyi ubyuka mu gitondo ukabona babyutse bandika ku Rwanda.

Abanyaburayi baziko Afurika igomba guhora iri inyuma idashobora gutera imbere. Abanyaburayi nabo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi baziko Afurika ntacyo ishoboye gukora, nicyo ikoze ikeneye uruhushya rwabo.

U Rwanda ntirwemera ibi bitekerezo. Kuri ba Mpatsibihugu n’abanyaburayi bumva ko u Rwanda rutanga urugero ku bindi bihugu by’Afurika rwo kwigira no gukora ibirubereye.

Urugero nk’Ububirigi, nyuma yo gusanga ko ibyo bwikora muri Kongo Kinshasa bitakunda mu Rwanda, bucumbikiye kandi bukorana nabashaka guhunganaya umutekano w’u Rwanda. Si ibanga kuko yaba Jambo asbl ndetse na FDU Inkingi bikorera m’Ububirigi bisanzuye mu mugambi wabo wo gukora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda bafatanyije na FDLR, dore ko n’umuyobozi wabo Kayumba Placide yavuye m’Ububirigi akajya kugirana ikiganiro n’abayobozi ba FDLR muri Wlikale muri Kamena 2024.

Usibye kandi gukorana na FDLR, banabakusanyiriza amafaranga yo kuyifasha kandi byose bigakorerwa k’ubutaka bw’Ububirigi. Ntitwibagiwe kandi nabahakana bakanapfobya jenoside, bose bahawe ikaze kandi bakanafashwa n’uBubirigi.

Anyaburayi kandi bashyizeho uburyo bwo kwigisha abana bato kuva bavutse kugeza babaye abasaza aho bumva ko nta cyiza kiba muri Afurika babereka amafoto y’abana bishwe na bwaki, abana bishwe n’inzara basa nabi n’abana bambaye ubusa, Abarimu bati nimuteranye ya myenda yanyu ishaje tuyoherereze abana ba Afurika kandi n’icikaguritse ntimuyitinye.

U Rwanda, rwahagaritse kwinjiza caguwa mu Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu ndetse no kuba u Rwanda rudakwiye kuba indiri ijugunywamo ibyakoreshejwe ahandi nkuko perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabivuze mu 2017. Ibintu byababaje abo mu burengerazuba bw’isi, kugeza u Rwanda rukuwe mu masezerano ya AGOA bitewe nicyo cyemezo.

Inkuru zirimo Rwanda Classified na Hidden Invasion usanga akenshi abazikora batubahiriza ya mahame bigisha mu mashuri kuko kenshi bavugisha uruhande rumwe nabo barimo aho usanga ari abahamwe n’ibyaha bya Jenoside cyangwa ababakomokaho, abazobereye mukuyipfobya, abasize bibye u Rwanda cyangwa ikindi cyaha. Ntabwo umutima wabo ushobora kubakomakonga ko bakwiye kubaza n’abandi banyarwanda.

Itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi rikwiye kumva ko gushyira imbaraga mu gusiga icyasha u Rwanda no kuruharabika bavuga ibinyoma bidashobora gutuma rutakarizwa icyizere mu ruhando mpuzamahanga kuko itangazamakuru ryo mu myaka 10 ishize atariryo tangazamakuru dufite uyu munsi, aho uyu munsi kumenya amakuru no kuyagenzura bitakiri ibya bamwe gusa ahubwo buri wese ufite internet ashobora kugenzura niba ibivugwa mu nkuru ari ukuri ashingiye ku bimenyetso.

Ntabwo abo mu Burayi no mu burengerazuba bw’isi bariyumvisha ko Imbaraga bari basanganywe zo kugena ibyo abantu bagomba kumva no kumenya biva mu itangazamakuru byabo nkuko byahoze, ubu imbaraga zabyo zayoyotse kubera imbugankoranyamba zisigaye zitanga amakuru mu buryo bworoshye.

Impuguke muby’itumanaho na dipolomasi basobanura ko imbaraga ibihugu bya mpatsibihugu bashyiraga mu itangazamakuru bahonyora ibihugu bya Afurika nta musaruro bigitanga, ari nka bimwe by’ ikirondwe cyasigaye ku ruhu inka yarariwe kera.

2025-06-11
Editorial

IZINDI NKURU

Paul Kagame, ari mu Misiri mu nama ya kabiri yiga ku bucuruzi muri Afurika(Africa 2017)

Paul Kagame, ari mu Misiri mu nama ya kabiri yiga ku bucuruzi muri Afurika(Africa 2017)

Editorial 07 Dec 2017
Gen.Maj Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara ni muntu ki ?

Gen.Maj Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara ni muntu ki ?

Editorial 21 Nov 2018
Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa gatatu uvuye mu mwiherero w’Amavubi, ni nyuma yo kwandura COVID- 19

Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa gatatu uvuye mu mwiherero w’Amavubi, ni nyuma yo kwandura COVID- 19

Editorial 22 Aug 2021
Urugendo rugoye rwo kugeza imbere y’ubutabera umwicanyi Vincent Murekezi,wari utunze intwaro mu gihugu cya Malawi anashyigikiwe n’abategetsi bo muri icyo gihugu

Urugendo rugoye rwo kugeza imbere y’ubutabera umwicanyi Vincent Murekezi,wari utunze intwaro mu gihugu cya Malawi anashyigikiwe n’abategetsi bo muri icyo gihugu

Editorial 12 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aho bikomereye  n’uko Afurika iboshywe n’ababoshywe
Mu Rwanda

Aho bikomereye n’uko Afurika iboshywe n’ababoshywe

Editorial 03 Jun 2017
Kenya: Serivisi zadindijwe no gutinda gushyiraho Guverinoma kwa Perezida Kenyatta
POLITIKI

Kenya: Serivisi zadindijwe no gutinda gushyiraho Guverinoma kwa Perezida Kenyatta

Editorial 23 Jan 2018
Nyabugogo, Bugesera na Kicukiro  ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame byari  ‘ Ibirori ‘
Mu Rwanda

Nyabugogo, Bugesera na Kicukiro ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame byari ‘ Ibirori ‘

Editorial 19 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru