Mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’ubuyobozi bw’ishyirahmwe ry’umukino wo gusiganwa mu madoka,cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’irushanwa riteganijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 kanama igeze,nubwo ari kunshoro ya 5 iri rushwanwa rigiye kubera mu Rwanda gusa haracyari ikibazo cyuko ntabakinnyi bakina uyu mukino bari bagira amahirwe yo kujya gukina hanze y’u Rwanda.
Gakwaya Christia umuyobozi w’ishyirahamwe ry’uyu mukino yatangaje ko kuri bo icyibaraje inshinga atari ukumenyekanisha uyu mukino hanze y’igihugu ahubwo ko bashaka ko ushinga imizi imbere mu gihugu,yagize ati”Twe ntiturajwe inshinga no kujya gusiganwa hanze y’i gihugu ahubwo dushishikajwe no kuzamura urwego rw’umukino wo gusiganwa ku mamodoka hano mu Rwanda”.
Amarushanwa y’amamodoka yatangiye gukinwa mu mwaka wa 2000 kugeza mu 2001 ubwo ryitwaga ‘Fratternity Rally’..Kuva mu mwaka wa 2002 kugeza magingo aya, iyi mikino yitwa Mountain Gorilla Rally 2016 ndetse kuva icyo gihe rimaze kuba inshuro 14 ubu rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 15 kuva ryahindura izina.
iri rushanwa rigiye kuba kunshuro yaryo ya 5 rikaba rizitabirwa nibihugu nk’u Rwanda ruzakira iyi mikino, Kenya, Uganda, Burundu na Zimbabwe.
Dore uko irushanwa riteye aho rizabera,ndetse nintera bazasiganwa:
Kuwa Gatanu tariki 12 Kanama 2016: Kuri sitade Amahoro niho hazabera umuhango wo gutangiza irushanwa ndetse abasiganwa bazasiganwa ibilometero 2.70 (Km2.70), inshuro ya kabir bazakora ibilometero 2.50 (Km2.50).
Kuwa Gatandatu tariki 13 Kanama 2016:
*Kamabuye-Munazi (21.64 Km) ishuro ebyiri
* Gako-Nemba (11.20 Km) ishuro ebyiri
*Rilima-Nyamata 925.83 Km) inshuro ebyiri
Ku Cyumweru tariki 14 Kanama 2016:
*Nyamata-Rilima (25.23 Km) inshuro ebyiri
*Bwibikara-Ramiro (9.50 Km) inshuro ebyiri
*Umujyi wa Nyamata (4.53 Km) bazasoza bakora inshuro ebyiri.
Abatsinze iri rushanwa kuva mu mwaka wa 2000-2015
Fraternity Rally
Charles Muhanji (Uganda, 2000), Schalk Burger Sr (Afurika y’Epfo, 2001).
Mountain Gorilla Rally
Johhnny Gemmel (Afurika y’Epfo, 2002, Fernando Rueda (2003), Rudy Cantanhede (Burundi, 2004, 2008, 2010), Riyaz Kurji (Uganda, 2005, 2006), Conrad Rautenbach (Zimbabwe, 2007), Giancarlo Davite(Rwanda, 2009, 2013), Jean Yves Ranarivelo(Madagascar, 2011), Elefter Mitraros (Chypre, 2012), Mohamed Essa (Zambia, 2014) na Jaspreet Singh Clatthe (Kenya, 2015)
Ntakirutimana Alfred