Mw’ihuliro nyarwanda RNC, umuriro uraka, abayoboke bamaze gucikamo ibice, imvo n’imvano ikaba ikomoka ku matora ya komite nyobozi no kuzuza inzego azaba mu kwa 8/2016.
Amakuru atugezeho aravuga ko Gen. Kayumba Nyamwasa amaze gusinya urwandiko rwirukana burundu mu ihuriro Rudasingwa Theogene, Musonera Jonathan, Joseph Ngarambe ndetse na Gahima Gerald, nkuko byari byarasabwe n’abayoboke ba RNC.
Mubyo abo bagabo bashinjwa hakaba harimo kunyereza umutungo w’ihuliro nyarwanda ndetse nagasuzuguro, gukurura amacakubiri mu ihuriro, harimo no kunaniza amatora kugeza ubu akaba yongeye yigijweyo kugeza mu kwa 8/2016, nyuma yo kuba amaze kwigizwayo inshuro eshatu.
Kayumba Nyamwasa
Ariko ikibazo nyamukuru nkuko amakuru yaturutse muri Afrika y’epfo abivuga ni uko , Gen Kayumba Nyamwasa ashaka kwimika mu buyobozi bwohejuru bwa RNC, Gervais Condo na Major Micombero, mu gihe abo batangiranye ihuriro batabikozwa, aribo Rudasingwa na mwene nyina Gahima, batagicana uwaka na Kayumba kuva aho Col.Karegeya apfiriye.
Bavuga ko urupfu rwa Col. Karegeya rwakururiye RNC, ibibazo by’ingutu Kayumba atabashije gukemura dore ko bikekwa ko n’urwo rupfu rwe yaba yararugizemo uruhare, bavuga ko RNC, yasubiye inyuma bikabije, kugeza naho ibuze amikoro yo guhemba abanyamakuru ba Radio itahuka, kugeza ubu bakaba batunzwe na article 15.
Turacyabikurikirana….
Ngabo abirukanwe muri RNC
Musonera Jonathan
Gahima Gerard
Aha Rusingwa Theogene yari kumwe n’abana be
Joseph Ngarambe
Cyiza Davidson