• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ishimwe Moses wari warashimutiwe Uganda yarekuwe atanze akayabo

Ishimwe Moses wari warashimutiwe Uganda yarekuwe atanze akayabo

Editorial 11 Mar 2019 Mu Mahanga

Umunyarwanda w’imyaka 33, Moses Ishimwe Rutare, wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, yashimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi muri Uganda.

Inshuti n’abo mu muryango we ni bo bavuze iby’ishimutwa rye. Uyu Ishimwe ufite ikigo gikora ibijyanye no gutegura ibirori, yabuze ku wa 22 Ukuboza 2018 ahagana saa sita z’amanywa.

Abatangabuhamya bavuga ko yatwawe akuwe mu bikorwa by’amasengesho yari yateguwe na Prophet Elvis Mbonye wo mu itorero rya Zoe Ministries yaberaga ahitwa Bugolobi ku muhanda wa Plot 4 Luthuli.

Umucamanza wa Uganda Nakawa Grade yamaze kumurekura by’agateganyo nyuma yo kumuca icyiru cy’amashiringi ashinjwa ibyaha byo kwinjira muri iki Gihugu no kuhaba mu buryo butemewe n’amategeko.

Ishimwe Moses Itaro yarekuwe atanza amashimirimgi ya Uganda akabakaba hafi ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda ariko bagenzi be babibiri bari bafunganywe bo bacibwa agera muri miliyoni 10 z’Amashiringi.

Ishimwe yarekuwe nyuma yaho umushinja cyaha Justine Feni avugiye mu rukiko ko ntaho ahuriye n’abandi 2 baregwaga mu rubanza rumwe asaba ko we urubanza rwe rwatandukanywa n’urwabo bombi batatangaje umwirondoro wabo.

Uru rubanza rwimuriwe taliki yambere Mata 2019 nubwo byemejwe ko Ishimye arekurwa nyuma yo gutanga aya mafaranga.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru chimpreport kivuga ko hari amakuru ava mu nzego z’umutekano avuga ko Ishimye na Daniel Walyemera bafatiwe hafi y’ibiro by’iperereza rya Gisirikare CMI biri ahitwa Bugolobbi bahahagaze basa n’abashaka kumenya ibihakorerwa.

Abafashwe bahakana ibyo bashinjwa bakavuga ko banyuze hano bagiye gusenga mu rusengero rw’Intumwa y’Imana Elvis Mbonye ruri hafi yaho batuye, Ishimwe akaba yaranafatiwe muri uru rusengero  nkuko byemezwa n’inshuti ye.

Uyu mugabo kandi ngo arashinjwa icyaha cyo kuba muri iki Gihugu atabyemerewe kuko ngo yinjiye muri Uganda kuwa 26 Ukwakira aciye ku mup[aka wa Gatuna aho byemezwa ko yafashwe amaze amezi 2 gusa muri iki Gihugu.

Inshuti ye Eunice Esule, yo ivuga ko uyu musore yakuwe  ahari urugo rw’umuyobozi w’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe ubutasi muri Uganda, CMI. Abel Kandiho.

Uko byatangiye

Esule yabwiye The NewTimes ko kuri uriya munsi, Prophet Elvis Mbonye yari yateguye ibirori byatumiwemo abafatanyabikorwa b’itorero.

Ishimwe na Esule bageze aho byabereye ahagana saa tanu z’igitondo bajya hamwe n’abandi bafatanyabikorwa b’iri torero mu birori. Hashize nk’isaha, Ishimwe nibwo yabuze.

Ati “ Ahagana saa 12:15, umwe mu bantu bakoraga muri protocole witwa Pearl yampamagaye byihuse. Yambwiye ko yahamagawe na Moses avuga nk’aho ari mu kibazo.”

Ako kanya Esule ngo yabuze amahwemo agerageza guhamagara Ishimwe ariko nimero ye ya telefoni ntiyari iriho.

Ku munsi wakurikiyeho, Esule avuga ko yasubiye ha handi Bugolobi ashakira Ishimwe kuri station za polisi eshatu ndetse n’iya Kitintale. Nta hantu na hamwe yigeze asanga mu bitabo by’abafunzwe izina rye.

Muri ibyo bihe, Esule yakomeje kumenyesha inshuti za Ishimwe ziri i Mbuya ibijyanye no kumushakisha.

Ati “Hagati aho, ku wa 24 Ukuboza, telefoni ya Ishimwe yasubiye ku murongo. Nahise menyesha inshuti ze ko telefoni ye yasubiye ku murongo ariko tuyihamagaye nta muntu witabye.”

Muri urwo ruhurirane rw’ibibazo Esule yakomeje avuga ko ‘nimero itari isanzwe ibitse muri telefoni ya Moses [Ishimwe] y’umuntu witwa Ivan ukora ibikorwa by’ubwubatsi iwanjye, yo yaritabwe’.

Akomeza agira ati “Umuntu wayitabye yabwiye Ivan ko adafite uburenganzira bwo kubaza ibyerekeye Ishimwe. Ivan yagerageje kubaza uwo muntu uwo ariwe hanyuma ahita azimya telefone.”

Kuri Noheli ahagana saa mbili z’igitondo, ngo Esule yahuriye n’inshuti ya Ishimwe yitwa Jim muri Java House mu nyubako ihahirwamo yitwa Village Mall. Aho ngo ni ho yamubwiriye ko yahamagawe na Ishimwe ku wa 22 Ukuboza yumvikana nk’umuntu ubabaye, gusa undi ntiyabyitaho.

Ati “Yamenye ko byari bikomeye ubwo umuyobozi mu nzego z’ibanze muri ako gace yaje iwe amubaza niba azi Moses [Ishimwe] akamubwira ko yafunzwe ko bakeneye ibihamya by’imyirondoro ye.’

Hagati aho mu gihe Ishimwe yaburaga, Esule niwe wari ufite ibyangombwa bye.

Ku wa 27 Ukuboza, Esule yakiriye telefone ivuye muri CMI imusaba gutanga ibyangombwa bya Ishimwe.

Ati “Kuri uwo munsi, telefoni yarampamaye. Umuntu ambwira ko Moses yababwiye ko mfite ibyangombwa bye. Nagombaga kubyereka CMI mu isaha imwe. Bansabye Irangamuntu yo muri Uganda n’iyo mu Rwanda.”

Ahagana saa kumi n’ebyiri zo kuri uwo wa 27 Ukuboza, Esule yari mu biro by’Umuyobozi Mukuru wungirije wa CMI muri ako gace.

Ntabwo ngo nyir’ubwite yari ahari ahubwo yari yabwiye undi mukozi ko yaza kwakira ibyo byangombwa. Irangamuntu ya Ishimwe yo mu Rwanda bahise bayisigarana.

Esule yasabye guhura na Ishimwe ariko uwo mukozi wa CMI amubwira ko atari we usabwa ubwo burenganzira.

Ati “Nabwiwe ko Moses ari ahitwa Kireka aho bafungira abakekwa bose. Mbaza ibyaha akurikiranyweho ariko nta kintu na kimwe yambwiye.”

Esule yahise amenyesha Ambasade y’u Rwanda i Kampala ibyabaye ndetse ubu avugana n’umuryango wa Ishimwe uri i Kigali.
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yemereye The NewTimes ko yamenye ifatwa rya Ishimwe ndetse ko yamenyesheje Polisi y’u Rwanda iby’iki kibazo.

Umuvugizi wa Polisi, CP Jean Bosco Kabera, yavuze ko bari gukurikirana iki kibazo binyuze mu nzira za dipolomasi.

Ishimwe si umunyarwanda wa mbere utawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda mu buryo nk’ubu kuko kuva mu 2017 hamaze gufatwa benshi, bagakorerwa iyicarubozo ku buryo barekurwa ari intere batabasha no kwigenza.

2019-03-11
Editorial

IZINDI NKURU

Kunshuro ya kabiri ACP Theos Badege yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu

Kunshuro ya kabiri ACP Theos Badege yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu

Editorial 24 Oct 2016
Congo: Umusirikare ufite ipeti rya Kapiteni yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu azira kugurisha amasasu

Congo: Umusirikare ufite ipeti rya Kapiteni yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu azira kugurisha amasasu

Editorial 08 May 2018
Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Editorial 03 May 2021
Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Editorial 30 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu magambo aryoheye amatwi, Safi Madiba yamaze amatsiko abirirwa bamushinja gushaka umugore bataberanye
SHOWBIZ

Mu magambo aryoheye amatwi, Safi Madiba yamaze amatsiko abirirwa bamushinja gushaka umugore bataberanye

Editorial 03 Oct 2017
Se wa Rihanna arifuza ko yasubirana na Chris Brown
IMIKINO

Se wa Rihanna arifuza ko yasubirana na Chris Brown

Editorial 06 Feb 2016
Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Editorial 14 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru