• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ishyaka ANC ryahaye Perezida Zuma amasaha 48 yo kwegura ku butegetsi

Ishyaka ANC ryahaye Perezida Zuma amasaha 48 yo kwegura ku butegetsi

Editorial 13 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo (ANC), ryahaye Perezida Jacob Zuma, amasaha 48 yo kwegura.

Umwe mu bayobozi ba ANC yabwiye Reuters, ko Komite Nyobozi y’ishyaka yafashe icyemezo cyo gukura Perezida Zuma ku butegetsi, nyuma y’umwiherero wamaze amasaha 13.

Uwo muyobozi yavuze ko Ramaphosa w’imyaka 65, ngo ejo yahuye na Perezida Zuma, agaruka mu nama ibiganiro birakomeza ariko mu yindi sura hibazwa niba ari bweguzwe.

Kugeza ubu ntabwo ANC iratangaza ku mugaragaro ko yasabye Zuma kwegura, gusa ikinyamakuru, SABC cya Leta cyatangaje ko Ramaphosa yahuye na Zuma akamuha ubutumwa bw’uko Komite Nyobozi yamuhaye amasaha 48 ngo abe yeguye.

Ikinyamakuru Eye Witness cyo kivuga ko ubwo yabimubwiraga Zuma yamubwiye ngo ‘mukore icyo mushaka gukora’. Iyi Komite y’ishyaka ifite ububasha bwo kweguza Zuma, nubwo ngo atabikozwa.

Kuva Visi Perezida Cyril Ramaphosa, yatorerwa kuyobora ANC mu Ukuboza, Zuma yakomeje kurwana bikomeye n’amajwi menshi y’abayoboke b’iri shyaka akomokamo yamuhatiraga kwegura kubera imiyoborere idahwitse yamuranze muri manda ya kabiri yagombaga kurangira umwaka utaha.

Zuma w’imyaka 75, yabaye Perezida wa Afurika y’Epfo utaravuzweho rumwe kuva hashyirwa akadomo ku butegetsi bw’abazungu mu 1994, kuko imyaka icyenda ayoboye yose yaranzwe no gusubira inyuma k’ubukungu bw’igihugu n’ibirego byinshi bya ruswa.

Zuma utagifite umwanya muri ANC, ashobora gukorerwa ibyo yakoreye Thabo Mbeki mu 2008, kuko yayoboye inkundura yo kumweguza nyuma y’uko na we avuye ku butegetsi bw’ishyaka. Mbeki yegujwe kubera gukoresha nabi ububasha yari afite.

Ubutegetsi bwa Zuma ntibuvugwaho rumwe, aho umuryango w’inshuti ze uzwi nka Gupta, wakoresheje umubano bafitanye ugatsindira amasoko ya leta kandi ukagira n’uruhare rukomeye mu kugena abajya muri Guverinoma. Gusa uyu muryango na Zuma bahakana ibi.

Mu 2016, Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko Perezida Zuma, atakurikije Itegeko Nshinga ubwo yananirwaga kwishyura umutungo wa leta yakoresheje yubaka inzu ye. Umwaka ushize kandi uru rukiko rwavuze ko agomba gukurikiranwaho ibirego 18 bya ruswa, forode n’iyezandonke bifitanye isano n’isoko ryo kugura intwaro mu 1999.

Ramphosa yiyemeje kurandura ruswa no kuzahura ubukungu ubwo yatorerwaga kuyobora ANC. Yavuze ko atazatesha agaciro Zuma ariko abasesenguzi babona ko ari we wihishe inyuma y’inkundura yo kumweguza.

Zuma naramuka yemeye kwegura azandikira ibaruwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, hanyuma abayigize batorere kumutakariza icyizere mu nteko rusange iteganyijwe ku wa 22 Gashyantare uyu mwaka.

2018-02-13
Editorial

IZINDI NKURU

Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda

Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda

Editorial 25 Nov 2019
“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

Editorial 08 Feb 2025
Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo

Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo

Editorial 28 Apr 2020
Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato

Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato

Editorial 24 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyo muri ya ‘’guverinoma‘’ ya Padiri Nahimana imbwa zabirwaniyemo!
Amakuru

Ibyo muri ya ‘’guverinoma‘’ ya Padiri Nahimana imbwa zabirwaniyemo!

Editorial 28 Feb 2023
Dore ibyo Koffi Olomide yatangaje nyuma y’urupfu rwa Papa Wemba
Mu Rwanda

Dore ibyo Koffi Olomide yatangaje nyuma y’urupfu rwa Papa Wemba

Editorial 25 Apr 2016
Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose
Amakuru

Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose

Editorial 26 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru