Ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo (ANC), ryahaye Perezida Jacob Zuma, amasaha 48 yo kwegura.
Umwe mu bayobozi ba ANC yabwiye Reuters, ko Komite Nyobozi y’ishyaka yafashe icyemezo cyo gukura Perezida Zuma ku butegetsi, nyuma y’umwiherero wamaze amasaha 13.
Uwo muyobozi yavuze ko Ramaphosa w’imyaka 65, ngo ejo yahuye na Perezida Zuma, agaruka mu nama ibiganiro birakomeza ariko mu yindi sura hibazwa niba ari bweguzwe.
Kugeza ubu ntabwo ANC iratangaza ku mugaragaro ko yasabye Zuma kwegura, gusa ikinyamakuru, SABC cya Leta cyatangaje ko Ramaphosa yahuye na Zuma akamuha ubutumwa bw’uko Komite Nyobozi yamuhaye amasaha 48 ngo abe yeguye.
Ikinyamakuru Eye Witness cyo kivuga ko ubwo yabimubwiraga Zuma yamubwiye ngo ‘mukore icyo mushaka gukora’. Iyi Komite y’ishyaka ifite ububasha bwo kweguza Zuma, nubwo ngo atabikozwa.
Kuva Visi Perezida Cyril Ramaphosa, yatorerwa kuyobora ANC mu Ukuboza, Zuma yakomeje kurwana bikomeye n’amajwi menshi y’abayoboke b’iri shyaka akomokamo yamuhatiraga kwegura kubera imiyoborere idahwitse yamuranze muri manda ya kabiri yagombaga kurangira umwaka utaha.
Zuma w’imyaka 75, yabaye Perezida wa Afurika y’Epfo utaravuzweho rumwe kuva hashyirwa akadomo ku butegetsi bw’abazungu mu 1994, kuko imyaka icyenda ayoboye yose yaranzwe no gusubira inyuma k’ubukungu bw’igihugu n’ibirego byinshi bya ruswa.
Zuma utagifite umwanya muri ANC, ashobora gukorerwa ibyo yakoreye Thabo Mbeki mu 2008, kuko yayoboye inkundura yo kumweguza nyuma y’uko na we avuye ku butegetsi bw’ishyaka. Mbeki yegujwe kubera gukoresha nabi ububasha yari afite.
Ubutegetsi bwa Zuma ntibuvugwaho rumwe, aho umuryango w’inshuti ze uzwi nka Gupta, wakoresheje umubano bafitanye ugatsindira amasoko ya leta kandi ukagira n’uruhare rukomeye mu kugena abajya muri Guverinoma. Gusa uyu muryango na Zuma bahakana ibi.
Mu 2016, Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko Perezida Zuma, atakurikije Itegeko Nshinga ubwo yananirwaga kwishyura umutungo wa leta yakoresheje yubaka inzu ye. Umwaka ushize kandi uru rukiko rwavuze ko agomba gukurikiranwaho ibirego 18 bya ruswa, forode n’iyezandonke bifitanye isano n’isoko ryo kugura intwaro mu 1999.
Ramphosa yiyemeje kurandura ruswa no kuzahura ubukungu ubwo yatorerwaga kuyobora ANC. Yavuze ko atazatesha agaciro Zuma ariko abasesenguzi babona ko ari we wihishe inyuma y’inkundura yo kumweguza.
Zuma naramuka yemeye kwegura azandikira ibaruwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, hanyuma abayigize batorere kumutakariza icyizere mu nteko rusange iteganyijwe ku wa 22 Gashyantare uyu mwaka.