Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije , DGPR risaba ko ibyaribayeho ubwo ryamamazaga umukandida wa ryo mu matora aheruka y’Umukuru w’igihugu bitakongera kuba mu gihe abazarihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko bazaba bari mu bikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’iri shyaka, Dr Frank Habineza ubwo bari mu nama rusange y’abarwanashyaka aho mejwe rw’ abakandinda iyi kongere yanatoye abayobozi bashya b’ ishyaka kuko abasanzwe manda yabo yarangiye uyu mwaka bikaba bijyanye no kuvugurura ibikorwa bimwe na bimwe bikubiye muri politiki yaryo.
Dr Habineza yagize ati “Turasaba umutekano kuko ubushize twagize ikibazo cy’umutekano cyane cyane nka za Nyagatare na za Nyabihu hari aho twageze tukabura aho twiyamamariza ndetse ahandi bagashaka kudukubita, za Rusizi na za Nyamasheke tubura abaturage, ubu rero turasaba umutekano abakandida bacu bazabashe gutanga ibitekerezo byabo bisanzuye.”
Uretse ikibazo cy’umutekano kandi, Dr Frank Habineza avuga ko hari n’ikibazo cy’indorerezi z’ishyaka zabujijwe uburenganzira bwazo bwo gukurikirana ibikorwa by’amatora kuri site y’itora hose ibo na byo bikaba ari bimwe mu bishobora kubangamira abakandida ba ryo mu gihe bidakosowe.
Yagize ati “Ubushize twari dufite indorerezi nyinshi kuri site zitandukanye z’itora ariko twagize ikibazo ko indorerezi yacu kuri site runaka wasangaga ijya mu cyumba kimwe cy’itora ariko bakayangira ko ijya mu kindi bityo ntimenye ibiberamo.”
Dr HAbineza avuga ko nubwo indorerezi z’ishyaka rye zitavuze byinshi ku byavuye mu matora y’ubushize ariko ko hari byinshi zabonye bityo bikaba bigomba kuzakosorwa mu matora.
Avuga kandi ko atizeye neza niba azabona indorerezi ibihumbi 14 bingana n’ibyumba by’itora bizifashishwa mu matora y’Abadepite ariko ko bazagerageza kureba umubare munini ushoboka.
Ishyaka Green Party risabwa kimwe n’andi mashyaka gushaka byibuze abakandida 50 barimo abagore n’abagabo, Dr Habineza akaba avuga ko ishyaka rye ritazabura n’abantu 10 barihagararira mu Nteko.
Iri shyaka DGPR ryatangijwe muri 2013 nyuma y’ amatora y’ abadepite aheruka. Bivuze ko ari ku nshuro ya mbere iri shyaka rigiye kwiyamamaza rishaka imyanya mu nteko ishinga amategeko.