• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Ishyaka PL rirashishikariza abayoboke bayo babyifuza gutanga kandidatire zabo mu matora y’Abadepite .

Ishyaka PL rirashishikariza abayoboke bayo babyifuza gutanga kandidatire zabo mu matora y’Abadepite .

Editorial 11 Jun 2018 POLITIKI

Ku itariki ya 10 Kamena 2018, abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL bakoze inama yayobowe na Perezida w’Ishyaka PL, MUKABALISA Donatille. Atangiza inama, Perezida w’Ishyaka PL yavuze ku matora y’Abadepite ateganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2018 aho yagaragaje ko imyiteguro yayo ikomeje kandi ko abari mu nzego z’ubuyobozi za PL babimenyeshejwe kugira ngo abayoboke ba PL babyifuza bazatange kandidatire zabo muri ayo matora.

Yagaragaje ko Ishyaka PL ryateguye amabwiriza yerekeye ishyirwaho ry’urutonde rw’abakandida mu matora akaba yaremejwe na Komite Nyobozi y’Ishyaka PL yasabye ko agezwa ku bayoboke ba PL kugira ngo bamenye ibishingirwaho mu kujya ku rutonde rw’abakandida. Izindi ngingo Perezida w’Ishyaka PL yagarutseho ni izari kuri gahunda y’inama zijyanye n’imirongo migari ya gahunda ya Politiki y’Ishyaka PL y’imyaka itanu (2018-2023) n’ikiganiro ku “ruhare rw’umuturage mu miyoborere myiza”.

Yagaragaje ko Ishyaka PL ryateguye politiki rizagenderaho kugeza mu 2023 asaba ko bayinoza kuko ariyo izashingirwaho ibikorwa by’Ishyaka PL mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere. Yagaragaje ko ikiganiro ku bijyanye n’imiyoborere cyateguwe kugira ngo abayobozi ba PL barusheho bo ubwabo n’abo bahagarariye kugira uruhare muri gahunda z’Igihugu, bakazigira izabo, ari na byo bituma bagira uruhare rufatika mu itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n’isuzuma ry’izo gahunda.

Ikiganiro ku ruhare rw’umuturage mu miyoborere myiza cyatanzwe na Dr Usta KAITESI, Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) wagaragaje ko imiyoborere myiza ishingira ku guha agaciro umuturage kandi ko iterambere ry’Igihugu ariwe rigomba gushingiraho. Yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki n’ingamba bigamije guteza imbere imiyoborere myiza no gufasha umuturage kugira uruhare mu bimukorerwa.

Yasabye abayoboke ba PL gushyira imbere indangagaciro z’umuco nyarwanda, gukunda Igihugu bitabira gahunda za Leta, kurangwa n’ubwangamugayo, guharanira guhindura imibereho y’Abanyarwanda bafashwa guhindura imyumvire kuri bimwe mu bidindiza imibereho yabo, kubatoza kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo no guharanira ubumwe bwabo.

Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa Buri Muntu/PL bagejejweho imirongo migari ya gahunda ya Politiki y’Ishyaka y’imyaka itanu (2018-2023) yubakiye ku ngingo zirimo imiyoborere myiza ijyanye no gutanga serivisi nziza, umutekano n’ubusugire bw’Igihugu, ububanyi n’amahanga, guteza imbere ubukungu harimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’inganda, ibikorwa remezo, ingufu, amazi n’itumanaho, uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, imibereho myiza y’abaturage hibandwa ku buzima, uburezi, umurimo, ubwiteganyirize, urubyiruko, Umuco na Siporo, uburinganire n’ubwuzuzanye hagati  y’umugore n’umugabo, kurengera ibidukikije, ubushakashatsi n’ikoranabuhanga (ICT).

Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa Buri Muntu/PL basoje inama y’Inama y’Igihugu biyemeje gukomeza kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose zigamije iterambere ry’Igihugu.

Bikorewe i Kigali, kuwa 10 Kamena 2018.

MUKABALISA Donatille

Perezida w’Ishyaka PL

 

2018-06-11
Editorial

IZINDI NKURU

Abadepite ba Kenya muri EALA bazatorwa tariki 13 z.uku kwezi

Abadepite ba Kenya muri EALA bazatorwa tariki 13 z.uku kwezi

Editorial 01 Dec 2017
RDC: Perezida Tshisekedi yarekuye imfungwa 700 ziganjemo iza polikiti

RDC: Perezida Tshisekedi yarekuye imfungwa 700 ziganjemo iza polikiti

Editorial 14 Mar 2019
RPF- Inkotanyi :  Perezida Kagame yiyamye  Abayobozi  basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu

RPF- Inkotanyi : Perezida Kagame yiyamye Abayobozi basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu

Editorial 14 Dec 2016
Ntagitanya abavandimwe : Kagame na Museveni bahuriye mu irahira rya Ramaphosa bicara ku ntebe zegeranye

Ntagitanya abavandimwe : Kagame na Museveni bahuriye mu irahira rya Ramaphosa bicara ku ntebe zegeranye

Editorial 26 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zabyaye amahari hagati ya Rayon Sports na Ferwafa kubera umukinnyi wo muri Brésil
IMIKINO

Zabyaye amahari hagati ya Rayon Sports na Ferwafa kubera umukinnyi wo muri Brésil

Editorial 12 Dec 2018
Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019
HIRYA NO HINO

Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

Editorial 27 Jan 2019
Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza
POLITIKI

Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Editorial 06 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru