Mu ishyaka PSD haravugwamo urunturuntu aho Dr. Biruta Vincent ari mu ihurizo ryo gushaka kwigizayo Professeur Ndayishimiye Eric, umukombozi w’umujene ushyigikiwe na benshi mu Ishyaka PSD!
Professeur Ndayishimiye Eric uzwiho kudahakirizwa no kutavugira mu mpfupfu, kandi akaba umuntu ugendera cyane ku mahame ya demokarasi, ubusanzwe ni umunyepolitiki utanga icyizere gifatika kuri bagenzi be benshi babana muri Biro Politiki y’Ishyaka PSD bibaza byinshi ku Ishyaka ryabo PSD mu myaka 30 cyangwase 50 y’ejo hazaza.
Dr. Vincent Biruta Perezida wa PSD
Amakuru twashoboye kubona aravuga ko imbere mu Ishyaka PSD ibintu bitameze neza, abayoboke benshi ntibishimiye buryo ki imyanya imwe n’imwe y’ubuyobozi yagiye itangwa muri PSD, kuburyo inama zimwe na zimwe z’Ishyaka zitakitabirwa uko bikwiye, kugeza n’aho ubu inama za Biro Politiki ziherutse kuba, hagiye hagaragara ikibazo cyo kubura umubare wa ngombwa w’abagomba kwitabira inama “quorum” bikaba ngombwa ko abakozi b’Ishyaka byajya gushaka abataje batuye muri Kigali hafi n’ahakorerwa inama, kugirango basinye ku rupapuro rw’abitabiriye inama!
Ku kibazo kijyanye no kutishimira buryo ki imyanya imwe n’imwe itangwa muri PSD, benshi bagaruka kuri Professeur NDAYISHIMIYE Eric, wahatiwe kudahagarara imbere ya Kongere y’Ishyaka yiyamamariza umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wungirije mu Ishyaka PSD ushinzwe Urubyiruko, akabyemera agononwa kubera ukuntu yashakaga uno mwanya kandi akaba yarahabwaga amahirwe yo gutsindira uno mwanya kubera abayoboke benshi bari bamushyigikiye cyane.
Nanone kandi muri aya matora yo gutora abayobozi ba PSD, habayemwo agashya!
Nibwo bwa mbere kuva iri shyaka ryabaho, imyanya yose itandatu (6) yari iriho umukandida umwe rukumbi, usibye umwanya umwe gusa wajeho abakandida babiri.
Benshi rero bahereye kuri ibyo byose byabaye muri ayo matora, baribaza buryo ki Ishyaka PSD riharanira demokarasi, rishobora kugira bene izi nenge zose!
Tugarutse gato kuri iyi nkuru yacu, ivuga ko perezida w’Ishyaka PSD, Dr. Biruta Vincent ari mu ihurizo ryo gushaka kwigizayo Professeur Ndayishimiye Eric, twagerageje kubaza Professeur Ndayishimiye Eric imvo n’imvano y’iyi nkuru iri kumuvugwaho, maze ntiyarya iminwa n’ubwo ntabyinshi yifuje kutubwira, kuko yahiseko atubwirako ahuze gato, ari mu kazi, kuko ngo twamuhamagaye yenda kwinjira mu ishuri.
Professeur Ndayishimiye Eric
Ku kibazo cy’uko koko yaba afitanye ikibazo n’abayobozi be mu Ishyaka PSD, atajuyaje yahise atubwira ati :”ikibazo kirahari kandi si kimwe!…kibaye kidahari ntabwo nawe uba umpamagaye!…nk’uko nabikubwiye, ubu ndahuze, ngiye kujya mu ishuri.”
Nubwo nyir’ubwite atabashije kugira byinshi adutangariza, twagerageje gukomeza gushaka amakuru maze tumenya ko ngo Professeur Ndayishimiye Eric mu mwaka wa 2012, ubwo yarimwo asoza amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kamnuza, nk’umuntu wize ubumenyi bujyanye na mudasobwa (computer science) mu bushakashatsi bwe yakoze, havuyemwo porogaramu ya mudasobwa (computer software) yakoreye ishyaka rye PSD, mu mwaka ushije wa 2015 nibwo iyi porogaramu ya mudasobwa yayishyize ku rubuga rwa interineti rw’Ishyaka PSD (www.psd-rwanda.org) yaramaze gukorera Ishyaka rye PSD, kugirango iyo porogaramu n’urwo rubuga byombi bibashe gukorana.
Amakuru dufite rero akaba avuga ko ngo muri uko gushaka kumwigizayo, Professeur Ndayishimiye Eric, yabibonye kare ko nta ejo hazaza heza agifite mu Ishyaka PSD, kubera ko ngo nta narimwe yigeze ashyigikirwa mu matora atandukanye yagiye yitabira kugirango abe yajya mu myanya y’ubuyobozi mu nzego za leta.
Dr. Biruta Vincent ari mu ihurizo ryo gushaka kwigizayo Professeur Ndayishimiye Eric
Munsi aha, ni zimwe mu nkuru zakozwe ubwo uyu Professeur Ndayishimiye Eric, yari mu matora y’abadepite yo muri Nzeri 2013, yiyamamariza umwanya wo kuba umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda.
http://kigalikonnect.com/article/detail.php?article=gahunda-zanjye-zose-zishingiye-muguteza-urubyiruko-imbereumukandida-ndayishimiye-eric
http://www.kigalitoday.com/?Yiyemeje-gutanga-umusanzu-we-mu-kubaka-igihugu-ajya-mu-nteko-ishinga-amategeko
Cyiza Davidson