• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Isiganwa ry’Amagare rizenguruka igihugu rizwi nka Tour du Rwanda, irya 2024 rizakinwa mu cyumweru cya 3 cya Gashyantare 2024

Isiganwa ry’Amagare rizenguruka igihugu rizwi nka Tour du Rwanda, irya 2024 rizakinwa mu cyumweru cya 3 cya Gashyantare 2024

Editorial 10 Oct 2023 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Abategura isiganwa mpuzamahanga ryo kuzenguruka igihugu cy’u Rwanda ku magare batangaje ko isiganwa ry’umwaka utaha wa 2024 rizakinwa mu cyumweru cya gatatu cya Gashyantare, ni ukuvuga ko rizakinwa hagati ya tariki 18 na 25 Gashyantare 2024.


Nk’uko byatangajwe binyuze ku rubuga rwa X rwahoze ruzwi nka Twitter, iri risiganwa rigiye gukinwa ku ncuro ya 16 rizakinwa mu gihe cy’iminsi irindwi hazengurukwa ibice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda.

Mu gutangaza iyi nkuru bagize bati “Ni impamo, twishimiye gutangaza amatariki y’irushanwa rya Tour du Rwanda 2024, ku ncuro ya 16 iri rushanwa rizatangira tariki ya 16 kugeza kuya 25 Gashyantare 2024”.

Gutangazwa kw’aya matariki bije nyuma yaho ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY, ritangaje wa Umufaransa Philippe Colliou nk’umuyobozi mushya wa Tekiniki ushinzwe gutegura Tour du Rwanda, asimbuye Olivier Grandjean weguye muri Kamena umwaka ushize.


Philippe ahawe akazi asimbura Olivier Grandjean wandikiye FERWACY ayimenyesha ko ikigo ayoboye cya Grandjean Sport Organisation (GSO) gihagaritse imikoranire byari bifitanye.

Uyu mugabo aje kuyobora Tour du Rwanda ariko FERWACY yo idafite umuyobozi kuko Murenzi Abdallah wari Perezida yeguye ku mpamvu ze bwite mu mpera za Kanama, aha hiyongeraho kandi Karangwa François wari Visi Perezida wa Mbere.

Mu bandi beguye kandi harimo Ingabire Peace Assia wari Umubitsi na Munyankindi Benoît wegujwe n’Inteko Rusange Idasanzwe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru kubera ko akurikiranywe n’ubutabera ku byaha birimo itonesha.

Tour du Rwanda iheruka ya 2023 yegukanywe n’umunya-Erithrea Henok Mulubrhan, akaba yarakukiwe n’umutaliyani Calzoni Walter we wabaye uwa Kabiri naho uwa gatatu yabaye umu Biligi Lecerf Junior.

2023-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Patrick Aussems wabaye umutoza wa Simba SC, yamaze kumvikana na Kiyovu SC kuyitoza mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Patrick Aussems wabaye umutoza wa Simba SC, yamaze kumvikana na Kiyovu SC kuyitoza mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Editorial 12 Jul 2022
Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Editorial 01 Feb 2025
Kanimba, Tugireyezu na Stella Ford ntibagaragara mu ikipe nshya ya Kagame

Kanimba, Tugireyezu na Stella Ford ntibagaragara mu ikipe nshya ya Kagame

Editorial 31 Aug 2017
Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yatawe muri yombi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ihagarika irushanwa rya Miss Rwanda

Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yatawe muri yombi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ihagarika irushanwa rya Miss Rwanda

Editorial 09 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame asanga isoko rusange rizihutisha iterambere rya Afurika
UBUKUNGU

Perezida Kagame asanga isoko rusange rizihutisha iterambere rya Afurika

Editorial 19 Jun 2019
Maj. Gen. Muganga yasimbuye Gen Ibingira nk’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara
INKURU NYAMUKURU

Maj. Gen. Muganga yasimbuye Gen Ibingira nk’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara

Editorial 20 Nov 2018
Umuryango wa Rayon Sports wahombeje ikipe miliyoni zireng a 250 mu mezi 8
IMIKINO

Umuryango wa Rayon Sports wahombeje ikipe miliyoni zireng a 250 mu mezi 8

Editorial 07 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru