• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Itangazo rigenewe abanyamakuru

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Editorial 07 Apr 2017 Mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Rwanda Media Commission (RMC) yifatanyije n’Abanyarwanda bose mu bikorwa byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Rwanda Media Commission ishingiye ku nsanganyamatsiko yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 ariyo “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”; inashingiye kandi ku biteganywa n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda nk’uko yahinduwe kuwa 5 Mata 2014;

Rwanda Media Commission nk’urwego rw’abanyamakuru bigenzura rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’itangazamakuru n’imyitwarire y’abanyamakuru umunsi ku wundi, iributsa abanyamakuru bose hamwe n’abandi banyamwuga b’itangazamakuru kuzirikana inshingano zabo no gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Rwanda Media Commission irasaba by’umwihariko ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi (internet) kugira ubushishozi mu kugenzura no kurekura ibitekerezo bitangwa ku nkuru byatangaje hirindwa imvugo z’urwango n’amacakubiri.

Rwanda Media Commission izakomeza guharanira ko itangazamakuru mu Rwanda rikora mu buryo bwubahirije amahame y’umwuga hirindwa ko itangazamakuru ryagirwa umuyoboro wo guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Rwanda Media Commission iboneyeho n’umwanya wo gufata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko imiryango y’abari abanyamakuru.

Ku mugereka murasangaho itangazo ryashyizweho umukono.

“Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”

Murakoze!

2017-04-07
Editorial

IZINDI NKURU

Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba

Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba

Editorial 19 Oct 2021
Rtd. CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana

Rtd. CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana

Editorial 18 Sep 2018
Mbarushimana Abdou yongerewe amasezerano yo gutoza Bugesera FC kugeza mu mwaka wa 2024.

Mbarushimana Abdou yongerewe amasezerano yo gutoza Bugesera FC kugeza mu mwaka wa 2024.

Editorial 03 Jun 2021
Muri Tanzania ejo hashobora kumeneka amaraso

Muri Tanzania ejo hashobora kumeneka amaraso

Editorial 01 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina
INKURU NYAMUKURU

Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Editorial 28 Apr 2020
Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n’inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi.
Uncategorized

Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n’inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi.

Editorial 25 Jan 2021
Kiliziya Gatolika yafashe iyambere mu gufasha abaturage gusaba no kwishyura serivisi za Leta binyuze k’urubuga Irembo
Mu Mahanga

Kiliziya Gatolika yafashe iyambere mu gufasha abaturage gusaba no kwishyura serivisi za Leta binyuze k’urubuga Irembo

Editorial 22 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru