None kuwa Gatanu, tariki ya 09 Ukuboza 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama y’Abaminisitiri yatangiye yifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2017 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, nawe yifuriza Abagize Guverinoma Umwaka w’Amahoro n’Amahirwe wa 2017.
1. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko n’abana bakatiwe bafite munsi y’imyaka 16, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko, bose hamwe bakaba 62.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryemerera ifungurwa ry’agateganyo ry’abafungwa 814 bujuje ibisabwa n’Itegeko No 30/2013 ryo kuwa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 11 Ugushyingo 2016.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu yo gukwirakwiza amazi n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’Isuku n’Isukura n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki yo kurwanya uburara n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa mu myaka y’ingengo y’imari 2016/2017 – 2020/2021.
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Inkambi/Center y’Igororamuco mu Karere ka Nyamagabe.
9. Inama y’Abaminisitiri yemeje ibiciro bishya bya Serivisi z’Ubuvuzi ku bakoresha Ubwishingizi mu kwivuza ku buryo bukurikira: – Mu mavuriro ya Leta, RAMA yongereyeho 25% ku biciro bisanzweho; – Ku bwishingizi bwa MMI n’ubw’Amasosiyete y’Abikorera, ibiciro byiyongereyeho 15% ku biciro bisanzwe; – Ku bwishingizi bwa Mutuelle de Santé, ibiciro ntibyahindutse.
10. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
Umushinga w’Itegeko rikuraho Itegeko no 53/2010 ryo kuwa 25/01/2011 rishyiraho Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda (RNRA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;
Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo Gishinzwe Mine, Ibikomoka kuri Peteroli na Gazi mu Rwanda, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;
Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo Gishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Rwanda, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;
Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo Gishinzwe Gucunga no Guteza Imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;
Umushinga w’Itegeko rigena Ubufasha mu by’Amategeko mu Rwanda;
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha n’abahamwe nabyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Congo yashyiriweho umukono i Brazzaville, muri Repubulika ya Congo, kuwa 09/11/2013;
Umushinga w’Itegeko rishyiraho Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC), rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byayo; – Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byacyo; – Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
Iteka rya Perezida rishyiraho Abagize Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga:
Abo ni aba bakurikira:
1° Prof. NEIL TUROK, Prerezida w’Inama/Co-Chair;
2° Minisitiri w’Uburezi, Prerezida w’Inama/Co-Chair;
3°Umukuru w’Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda; Umujyanama;
4° Prof. KEUN LEE, Umujyanama;
5° Prof. MICHEL BEZY, Umujyanama;
6° Dr. CLET NIYIKIZA, Umujyanama;
7° Dr. ELIANE UBALIJORO, Umujyanama;
8° Dr. SEGENET KELEMU, Umujyanama;
9° Dr. HAKIZUMWAMI BIRALI RUNESHA, Umujyanama;
10° Dr. IVAN TWAGIRASHEMA, Umujyanama;
11° Dr. JEANINE UMUTESI CONDO, Umujyanama.
Iteka rya Perezida rigena Umunsi w’Itora n’igihe cyo kwiyamamaza mu Itora rya Perezida wa Repubulika;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA);
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN);
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB);
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ubunyamabanga Bukuru bw’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA);
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta, ubutaka buri mu bibanza bitatu biherereye mu Murenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali bugashyirwa mu mutungo bwite wayo;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta, ubutaka bungana na metero kare 10.067, buri mu kibanza № UPI 1/02/10/03/8222, giherereye mu Kagari ka Kabuhunde, Umurenge wa Kinyinya, AKarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, rikabushyira mu mutungo bwite wayo;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta, ubutaka bungana na metero kare 13,361, buri mu kibanza № UPI 4/03/02/04/3760, buherereye mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, rikabushyira mu mutungo bwite wayo;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ritanga ubutaka bufite ubuso bungana na hegitari imwe, buri mu mutungo bwite wa Leta, mu kibanza № UPI 1/03/O6/O4/2, giherereye mu Kagari ka Ngoma,Umurenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rw’Ishoramari;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho urutonde rw’ibishanga, imiterere n’imbibi zabyo rikanagena uburyo ubwo butaka bukoreshwa, butunganywa kandi bucungwa;
Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa mu kuragizwa ubutaka bwafatiriwe n’uburyo bikorwa;
Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa Uruganda kugira ngo rwemererwe ubusonerwe bw’umusoro ku nyongeragaciro ku mashini, ibikoreshoremezo n’ibikoresho fatizo;
Iteka rya Minisitiri rigena imiterere, inshingano n’imikorere bya Komite z’ubutaka;
Iteka rya Minisitiri riha abakozi bakurikira b’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ububasha bwo kuruhagararira mu nkiko:
Bwana NKUSI Fred
Bwana SUGIRA Théophile
Bwana RUDASINGWA Francis
Iteka rya Minisitiri riha abakozi bakurikira ba Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ububasha bwo kuyihagararira mu nkiko:
Madamu Umubyeyi Christine
Madamu Umubyeyi Cécile
Iteka rya Minisitiri ryemeza imirimo y’inyongera ishamikiye ku buvuzi.
Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:
1. Bwana KIM EUNG-JOONG, wa Koreya y’Epfo, afite icyicaro i Kigali.
2. Bwana SEYED MORTEZA MORTAZAVI, wa Iran, afite icyicaro i Kampala, muri Uganda.
3. Madamu ELIZABETH TAYLOR, wa Columbia, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya 13.
Inama y’Abaminisitiri yatanze umukandida ku mwanya w’Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga:
Bwana MUHUMUZA Richard n’Umukandida ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru:
Bwana MUTANGANA Bosco, bombi bakazemezwa na Sena.
14. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:
1. Muri Minisiteri y’Ubuzima/MINISANTE
Bwana NDONKEYE Valens: Corporate Services Division Manager
2. Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane/MINAFFET
Bwana RUTAGANIRA Darius: Director General of Corporate Services
3. Muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo/ MININFRA
1) Bwana MUZOLA Aimé: Head of Policy and Planning
2) Bwana NUWAMANYA Emmanuel: Division Manager for Planning
3) Bwana KYAZZE Edward: Head of Urbanization, Human Settlement and Housing Planning Division
4) Madamu KAYITESI Marcelline: Division Manager for Water and Sanitation
4. Mu Kigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB)
1) Madamu MUTORO Antonia: Director General
2) Madamu MUGABO Anna: Head of National Employment Programs Coordination Department
3) Bwana UWAMAHORO Bonaventure: Head of Strategic Human Resource and Capacity Development Department:
5. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara/Executive Secretaries
1) Bwana MUSHAIJA Geoffrey: Intara y’Amajyepfo
2) Bwana JABO Paul: Intara y’Amajyaruguru
3) Bwana HABIYAREMYE Pierre Célestin: Intara y’Iburengerazuba 4) Bwana HABIMANA Kizito: Intara y’Iburasirazuba
6. Bwana KAMANZI Emmanuel: Member of Board of Directors/ Rusumo Power Company Ltd.
Muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga/MYICT
Bwana NSHIMIYIMANA Innocent: Director of Finance and Administration Unit.
8. Muri Minisiteri y’Ubutabera/MINIJUST
Madamu MUCYO Raïssa: Advisor to the Minister of Justice/Attorney General.
9. Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima/RBC
Dr. NTAGANDA Evariste: Director of Cardio-Vascular Diseases Unit.
Bwana – BYIRINGIRO Jean Baptiste: Director of Health Information System Unit.
10.Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta/RPPA
Madamu BUHIGA Goretti: Director of Monitoring and Audit Unit.
11.Muri Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta/PSC
Bwana NKURUNZIZA Fernand: Director of Inquiries and Public Employees Litigation Unit.
15.Mu Bindi:
a) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu uzizihizwa ku itariki ya 10/12/2016.
Mu Rwanda imihango yo kwizihiza uwo munsi izabera mu Karere ka Rubavu, ikaba yarabimburirwe n’Icyumweru cy’ubukangurambaga cyatangiye ku itariki ya 4 kikazasozwa ku ya 10 Ukuboza 2016.
Insanganyamatsiko ni: “Haranira uburenganzira bwa muntu, uteze imbere uburenganzira bw’abana bwo kwiga.”
b) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inteko y’Inama y’Ubutegetsi ya 37 ya Global Fund kuva ku itariki ya 3 kugeza ku ya 4 Gicurasi 2017.
c) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu rwego rwo gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika mu 2017, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yateguye ingengabihe y’ibikorwa biteganyijwe.
Umunsi w’Amatora ku Banyarwanda bazatorera hanze ni ku itariki ya 3 Kanama 2017;
Umunsi w’Amatora ku Banyarwanda bazatorera mu Rwanda ni ku itariki ya 4 Kanama 2017.
d) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 6, “Itorero Urunana rw’Urungano” ririmo kubera mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Gabiro, rizasoza ku itariki ya 13 Ukuboza 2016.
Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Imurikabikorwa ry’Ibikorerwa mu Rwanda rizabera i Gikondo, ahasanzwe habera Imurikagurisha kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 20 Ukuboza 2016.
f) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ingengabihe y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2017 igizwe n’ibyumweru 39 bigabanyije mu bihembwe bitatu ku buryo bukurikira.
Igihembwe cya mbere kizamara ibyumweru 10, kizatangira tariki ya 23/01/2017, kirangire tariki ya 31/03/2017;
Igihembwe cya kabiri kizamara ibyumweru 15, kizatangira tariki ya 17/04/2017, kirangire tariki ya 29/07/2017;
Igihembwe cya gatatu kizamara ibyumweru 14, kizatangira tariki ya 14/08/2017, kirangire tariki ya 18/11/2017. I
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri